RFL
Kigali

1:55AM bamuritse umunyamuryango mushya batangaza ko ari igihe cyo gutigisa Afurika

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:6/05/2024 15:28
0


Inzu iri mu zikomeye mu gutunganya no kureberera inyungu z’abahanzi ya 1:55AM, yamuritse ku mugaragaro Kompressor nk’umwe mu banyamuryango bayo.



Ni mu mashusho yumvikanamo inkuru y’umumaro w’umuziki n’uburyo uha igisobanuro gikwiriye ubuzima bakagaruka ku buryo utanga ibyishimo.

Yitsa kandi ku kwaguka ku muziki bahereye ku buryo Impala zatangiye kuzana impinduka muri wo ariko n’ubu ukaba ugihererekanwa ikiragano ku kindi.

Byose bijyana n’umwihariko n’uburyohe bwawo ku banyarwanda. Bbagaruka kandi ku buryo 1:55AM yifuza gukomeza gushyira itafari mu kugeza uru ruganda kure.

Muri aya mashusho yumvikanamo ukwivuga ibigwi kutari kure y'ibyo Element aheruka gutangaza.

Hagaragaramo uyu mucuzi w’umuziki unabivanga no kuririmba, Bruce Melodie, Kenny Sol na Ross Kana, hakanagaragaramo isura nshya y’umusore ukiri muto Kompressor, umuntu yavuga ko aribwo buryo bwiza bahisemo bwo kumumurikira isi y’abakunda umuziki nyarwanda.

Ibi ariko na none umuntu yakongera kubishyiraho akabazo ku mikoranire ya Element na 1:55AM dore ko baherukaga gutangaza ko bamucukije.

Ni ibintu byabonerwaga mu mujyo wo gutandukana, gusa bari batarasesa amasezerano cyane ko abakora ubusesenguzi barebereraga uyu musore mu muryango usohoka akajya gutangiza inzu itunganya umuziki anateza imbere Afro Gako.

1:55AM yamuritse umunyamuryango mushya yivuga ibigwi ko igihe kigeze ngo imurikire isi ko u Rwanda ari soko y'umuziki unozeKompressor bamuritse nk'umunyamuryango mushya Coach Gael na Bruce Melodie bumvikanye bavuga ko ari impano y'Imana yigendera Imikorere ya Element n'imikoranire na 1:55AM kugeza ubu ntawuzi neza ko ihagaze nubwo ibirari byinshi biganisha ku kuba hari impinduka zikomeye ziyirimo zitandukanye na mbereKompressor umunyamuryango mushya wamuritswe kumugaragaro na 1:55AM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND