RFL
Kigali

A B Godwin umusore usanzwe utunganya amashusho y'indirimbo ari mu nzira zimwinjiza muri The Mane

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/01/2019 10:29
0


A B Godwin ni umwe mu basore bazamutse vuba mu ruganda rwo gutunganya amashusho y'indirimbo. Uyu musore umaze iminsi agaragaza ubuhanga bwo ku rwego rwo hejuru, kuri ubu uyu yamaze gushimwa na The Mane inzu isanzwe ifasha abahanzi ndetse imaze no kwiyubakira Studio.



Nk'uko amakuru agera ku Inyarwanda abivuga ngo AB Godwin yamaze gushimwa bikomeye na Bad Rama nyiri The Mane ndetse ngo bamaze kumvikana ku masezerano agomba kuranga akazi bagiye gukorana. Uwaduhaye amakuru utashatse ko dutangaza amazina ye yadutangarije ko kugeza ubu amasezerano bamaze kuyumvikanaho igisigaye ari ukuyashyira mu nyandiko bakayasinya ku mugaragaro.

AB Godwin ni nawe watangiye akazi ko gutunganya amashusho y'indirimbo 'Umusaraba wa Josua' ndetse banamaze kuyifatira amashusho. Nyuma yo gutunganya amashusho y'iyi ndirimbo uyu musore agomba guhita yicara ku meza na Bad Rama bagasinyana amasezerano y'imikoranire nk'uko amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com abitangaza.

AB Godwin

AB Godwin mu kazi...

AB Godwin ni umusore utari uzwi cyane mu ruhando rwa muzika y'u Rwanda ariko wagiye uzamura izina rye kubera ibikorwa yagiye akora bikivugira. Uyu musore niwe wakoze indirimbo zinyuranye zirimo; No more ya Dj Pius, Agakote ya Mukadaff, Ntaho tuzajya ya Ama G The Black, Nturi my type ya Cassandra na Mukadaff n'izindi nyinshi yagiye akoraho zikamamara.

Kwinjira muri The Mane kwa AB Godwin bigiye gukemura ikibazo cy'umuntu uzajya ubakorera amashusho cyane ko iyi nzu isanzwe ifasha abahanzi barimo Safi Madiba, Marina, Queen Cha na Jay Polly kuri ubu nta muntu utunganya amashusho yari ifite mu gihe ibikoresho bamaze kubigura ndetse na Studio ikora indirimbo yo yatangiye gukora.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND