RFL
Kigali

Aba Djs 4 n'aba MCs 5 ni bo bazayobora igitaramo cya East African Party

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/12/2018 12:10
0


Muri iyi minsi mu Rwanda hategerejwe igitaramo gikomeye cya East African Party, iki gitaramo kiba kiri mu bikomeye bibera ku butaka bw'u Rwanda, iki gitaramo muri uyu mwaka cyatumiwemo umuhanzi Meddy uzaba afatanya n'abahanzi banyuranye barimo Yvan Buravan, Bruce Melody, Social Mula ndetse na Riderman.



Iki gitaramo byitezwe ko kizabera i Remera muri Parikingi ya Stade Amahoro tariki 1 Mutarama 2019 aho kwinjira bizaba ari 5000frw na 10000frw. aha bikaba byitezwe ko aba Dj bane barimo Dj Phil Peter, Dj Lenzo, Dj Marnaud na Dj Miller aribo bazaba bacurangira imiziki abazitabira iki gitaramo. usibye aba ariko nanone hazaba hari aba MCs batanu bazaba bayoboye iki gitaramo. aba bakaba aribo; MC Anita Pendo,MC Tino, MC Kate Gustave na  Mc Sylivie.

Ahantu ho gukura amatike yose yageze ku isoko ni kuri Jumia, KCT mu mujyi rwagati aho bahamagara nimero; 0788941006,0784455020,0788932410 ndetse no ku cyicaro cya EAP (itegura iki gitaramo) i Nyarutarama ho ushaka amatike agahamagara kuri;0786718339. 

Mc Kate
Mc Anita
Mc Buryohe
MC Sylivie
Mc Tino
Aba MCs bazayobora igitaramo cya East African party 

Dj Phil Peter

dj miller

Dj Marnaud

Aba Djs bazayobora igitaramo cya East African Party






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND