RFL
Kigali

Aba Djs 6 b’ibyamamare bazacurangira abanyamujyi mu gitaramo cya ‘Silent Disco’ kizabera ku musozi wa Rebero hizihizwa umunsi w’abagore

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/03/2019 9:57
0


Muri iyi minsi mu mujyi wa Kigali bimwe mu birori bigezweho kandi byitabirwa bikomeye ni Silent Disco, ibi birori bikorwa aba Djs bavangavanga imiziki abafana bayumvira mu ma Ecouteurs babyina ariko nta rusaku rwumvikana hanze biri mu biharawe bikomeye mu Rwanda. Ibi nibyo bigiye kongera kubera ku musozi wa Rebero.



Umusozi wa Rebero ubusanzwe abantu bawuzi nk’umusozi mwiza uri mu mujyi wa Kigali ndetse ufatwa nk’umusozi abanyamujyi bakeneye gutembera, mu rwego rwo gukundisha abanyamujyi gutembera ibice binyuranye bigize umujyi wa Kigali kuri uyu musozi hashinzwe akabari kari mu duharawe muri iyi minsi. Aha bikaba ariho byitezwe ko hagiye kubera igitaramo cya ‘Silent Disco’ mu mpera z’iki cyumweru. Iki gitaramo kikaba cyateguwe mu rwego rwo kwifatanya n’abagore ku munsi mpuzamahanga wahariwe umugore ubusanzwe uba tariki 8 Werurwe 2019.

Silent Disco

Aba Djs batandatu bazataramira muri iki gitaramo...

Muri iki gitaramo kizabera ku musozi wa Rebero byitezwe ko aba Djs 6 aribo bazacurangira abazakitabira, aha bikaba byitezwe ko hazacuranga; Dj Anita Pendo, Dj Pius, Dj Phil Peter, Dj Lenzo, Dj Miller na Dj Toxxyk. Kwinjira muri iki gitaramo bikaba ari 5000frw. Twibukiranye ko iki gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2019 mu kabari kitwa Pegasse Resort Inn Rebero kari ku musozi wa Rebero.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND