RFL
Kigali

Aba Djs bavuye i Bugande baje mu gitaramo cya Spinny Silent Disco bageze i Kigali -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/12/2018 20:46
0


Muri iyi minsi mikuru usanga abantu batekereza aho kuzasohokera, abategura ibitaramo nabo baba bahanze amaso aya matariki ngo bategurire ibintu byiza abakunzi ba muzika. Spinny Silent Disco ni kimwe mu bitaramo biteganyijwe kuri Noheli byitezwe nabatari bake. ubu aba ba Djs bamaze kugera mu mujyi wa Kigali.



Spinny Silent Disco, ni igitaramo kigiye kuba bwa kabiri muri uyu mwaka wa 2018. ubushize ubwo iki gitaramo cyabaga cyabereye Kimoronko muri Pacha Club ahahoze hitwa Rosty. kuri iyi nshuro abanyarwanda batari bake bari bitabiriye iki gitaramo cyagize ubwitabire buri hejuru.

Ku nshuro ya kabiri y'iki gitaramo nanone muri uyu mwaka kizabera muri Pacha Club cyangwa ahahoze Rosty ya Kimironko aha kikazaba tariki 25 Ukuboza 2018 aho kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu (5000frw). Nkuko Muyoboke Alex uri gutegurira Vj Spinny iki gitaramo yabitangarije Inyarwanda.com ngo aba Djs bazacuranga bazabatangaza mu minsi mike iri imbere.

Iki gitaramo cyatumiwemo aba DJS bakorera muri Uganda barimo VJ Spinny arinawe nyiri igitaramo, Dj Slick Stuart ndetse na Dj Roja. aba bakaba biyongera ku banyarwanda batoranyijwe bazacuranga muri iki gitaramo harimo Selekta Copain, Dj Lenzo, Dj Phil Peter, Dj Anita Pendo, Dj Sisqo na Dj Dialo. Aba bakaziyongeraho aba Djs bakomeye bazaturuka i Bugande bazamenyakana mu minsi iri imbere bazaba bitabiriye igitaramo cyo gususurutsa abakunzi b'ibi bitaramo bya Silent Disco bamaze kuba benshi mu Rwanda.

Spinny

SpinnyAba basore bakiriwe i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND