RFL
Kigali

Ababyinnyi 8 b'Itorero Inganzo Ngari batorokeye muri Amerika

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/05/2019 7:49
2


Abasore batandatu n'abakobwa babiri b'Itorero ry’imbyino Gakondo, Inganzo Ngari batorokeye i New York aho bari bitabiriye iserukiramuco rihuza abanyafurika baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryiswe ‘Africa Dance Festival’ ryabaga ku nshuro ya 42.



Inganzo Ngari bahagurutse mu Rwanda ku wa 15 Gicurasi 2019 berekeza i New York muri Amerika mu iserukiramuco "Africa Dance Festival". Bagiye ari 20 hagaruka ababyinnyi 12 mu ijoro ry'uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2019. Ku kibuga cy'indenge mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe bakiriwe na bagenzi babo bagatebya bavuga ko 'abari barabuze imyanya bagiye kuyibona mu Nganzo Ngari'.

INYARWANDA ifite amakuru yizewe ahamya ko ku munsi wa gatatu bakigera muri Amerika, umukobwa witwa Clarisse [Yari umutoza Mukuru w'abakobwa] ari bwo yatorotse. Yahise abwira bagenzi be ko batagikomezanyije urugendo afata urugendo rwe. Uyu mukobwa ari mu bahanga iri torero rifite. Ku munsi wa kane bageze muri Amerika hatorotse abandi babyinnyi babiri.

Icyakora ngo gutoroka kw'aba babyinnyi nta cyo byahungabanyije ku mukino bagombaga gukina kuko bawukomeje uko wari uteguwe. Ku munsi Inganzo Ngari bafatiyeho indege bagaruka i Kigali hatorotse ababyinnyi batanu. Ku munsi buri mubyinnyi yahabwaga amadorali 75$ yo kwifashisha. Inganzo Ngari bagarutse mu Rwanda nyuma y'ibyumweru 2 bari bamaze muri Amerika.

INYARWANDA inafite amakuru ahamya ko Visa ababyinnyi b'Itorero Inganzo Ngari bagendeyeho irangira mu Ijoro ry'uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2019. Amakuru avuga ko iyi visa bayihawe mbere y'uko bajya muri Amerika. Imaze amezi atatu gusa.

Nahimana Serge, Umutoza akaba n'Umuyobozi w'Itorero Inganzo Ngari yahamirije INYARWANDA ko koko ababyinnyi 8 batorotse, gusa we yabyise ko 'bagiye muri gahunda zabo'. Yavuze ko nta gikuba cyacitse kandi ko biteguye gusimbuza aba babyinnyi. Ati “Mu nganzo Ngari duhorana ababyinnyi n’abatoza.” Ibikapu by'ababyinnyi ba Inganzo Ngari batorokeye muri Amerika byagaruwe mu Rwanda.

Ababyinnyi b'Inganzo Ngari 8 batorokeye i New York/ Ifoto yafatiwe i Kigali mbere y'uko bahagaruka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kayihura4 years ago
    Ariko koko ubu hari abagitoroka iyo bageze hanze kweri?sha abo ni abatazi uko ubuzima bwaho bumeze,muzambwire umuntu uba hanze agapfa kuhagira inzu ye bwite ntimuzabona abarenze 1%nabo ubanza baba ari benshi ariko hano iwacu yewe inzu zifitwe n amamiliyoni y abantu mbese nta gitangaza kirimo.sha bavandimwe hanze nta keza kaho ,muri Afrika nahise mbona ko ariho haba ubuzima bwiza pe,ntibidusaba kugira amafaranga menshi ngo tubeho neza cyane reka da ,rwose ubuzima tubaho hanze bushoborwa nufite amamiliyoni pe,ntibatunga umukozi ntabushobozi abenshi bifitiye,ntawo kurera abana,nta ki.... Yewe ni byinshi,mwe muzarebe ko abo muzi baba hanze babaho neza kurusha uko babagaho aha iwacu sha kereka wa wunfi watereraga imisozi ajya kuvoma cg wawundi waburaraga niwe wakubwirako wenda ahabayeho neza ariko wa wundi utarafite icyo abuze,ndakurahiye ubu rwose yabuze byinshi aho aba hanze iyo.
  • Manu4 years ago
    HAAAAA gutoroka gurtyo si byiza ariko wowe uvuze ko inzu zifiye amamiliyoni mu Rwanda ntamakuru ufite abenshi ntazo bagira. Gusa gutunga inzu hanze biragoye kurusha iwacu ariko gukora akazi kwiga ubuvuzi izo domaines ziteye imbere !kami ka muntu numutima we nibo bazi icyo bashaka gusa iyo ugezeyo uti ndaherayo kuko ari buraya cg amerika nta plan ufite nzima urahagwa pe!





Inyarwanda BACKGROUND