RFL
Kigali

Abafite impano yo gutera urwenya barahamagarirwa kugerageza amahirwe yabo muri Seka Fest

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/03/2019 9:48
0


Seka Fest ni iserukiramuco ry’urwenya ryitabirwa n'abanyarwenya banyuranye rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro yaryo ya kabiri. Iri serukiramuco ritegurwa na kompanyi ya Arthurnation y’umunyarwenya Nkusi Arthur kuri ubu rigiye kumara icyumweru ribera mu Rwanda ahatumiwe ibyamamare binyuranye mu gusetsa.



Ni ku nshuro ya kabiri iserukiramuco ry’urwenya ryiswe ‘Seka Fest’ rihurije hamwe abanyarwenya bakomeye muri Afurika rigiye kubera mu Rwanda. Abanyarwenya batumiwe ni; Basket Mouth w’imyaka 40 y’amavuko wo muri Nigeria, Eric Omondi wo muri Kenya, Patrick Salvado, Teacher Mpampire, Alex Muhangi bo muri Uganda n’abandi bo mu Rwanda.

Icyakora n'ubwo hatumiwe abanyarwenya b’ibyamamare abiyumvamo impano ariko bataramamara nabo bagenewe gahunda yabo yo kwiyandikisha kugira ngo bazabashe kugaragaza impano zabo bityo banigaragaze muri iri serukiramuco ry’itabirwa n'abatari bake mu Rwanda. Mu itangazo rihamagarira abantu kwiyandikisha, ubuyobozi bwa Arthurnation bwashyize hanze bwahamagariye abanyempano kwiyandikisha.

Seka Fest

Abanyarwenya bakizamuka bahamagariwe kwiyandikisha

Aha bakaba bagize bati”Niba nawe wiyumvamo impano yo gusetsa igihe cyageze ngo wiyerekane, Seka Fest iri guha amahirwe buri munyarwenya kuzagaragaza impano ye muri festival izaba 24-29 Werurwe 2019.” Abiyandikisha basabwe guhamagara kuri 0788675792 abanyempano baziyandikisha bakazatoranywamo abahabwa amahirwe yo kwigaragaza tariki 23 Werurwe 2019. Abanyarwenya bazatoranywa bazabona amahirwe yo gukorana n'abanyarwenya bakomeye muri Afurika twavuze no haruguru.

Muri iri serukiramuco igitaramo cya mbere kizaba kuya 24 Werurwe 2019, kizakorwa na Michael Sengazi cyiswe ‘One man show’. Kuya 25 -29 Werurwe 2019 igitaramo kizabera mu Mujyi wa Kigali muri ‘bus’ zitwara abantu. Umwaka ushize cyabaye umunsi umwe, ubu bizamara iminsi ine.

Kuya 30 Werurwe 2019 hazaba igitaramo kizahuriza hamwe abanyarwenya bo muri Uganda, Kenya n’ahandi, kizabera Gikondo Expo Ground. Abanyarwenya bazifashishwa ni Teacher Mpampire, Madrat&Chiko, Eddie Butita, Jaja Bruce, Akite. Aha ibirori bizayoborwa na Alex Muhangi. Arthur Nkusi avuga ko iki gitaramo kizanaririmbamo abahanzi batandukanye.

Seka Fest

Hagiye kuba icyumweru cy'urwenya "Seka Fest"

Igitaramo cya nyuma kizaba tariki 31 Werurwe ahazaba harimo Basketmouth, Eric Omondi, Patrick Salvado, Seka rising stars( abanyarwenya bo muri Seka bakizamuka). Ibirori bizayoborwa na Arthur Nkusi.Mu bitaramo bizabera muri Bus kwinjira ni ubuntu. Igitaramo cy’umwihariko kizakorwa na Michael kwinjira ni 5 000 Frw. Ibitaramo bya Comedy Store ni 5,000 Frw, ndetse n'10,000 Frw mu myanya y’icyubahiro.Ku munsi wa nyuma w’ibitaramo kwinjira ni 10,000 Frw, mu myanya y’icyubahiro ni 20, 000 Frw. Ku muntu ushaka kwitabira ibitaramo byose yishyura 15,000 Frw. Mu myanya y’icyubahiro akishyura 30,000Frw. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND