RFL
Kigali

Abagore bashishikazwa n’ubushobozi bw’umugabo kuruta ubunini bw’ikofi ye-Ubushakashatsi

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:29/04/2024 11:00
0


Nyuma y’imvugo itangaza benshi ivuga ngo amafaranga yagura byose havuyemo urukundo, hatangajwe byinshi ku bagore bakunda amafaranga bigatuma bamwe bitwa abakuzi b’ibyinyo cyangwa benshi bakabavuga bitandukanye.



Dr Peter Jonason wo muri kaminuza y’iburengerazuba bwa Sydney akaba n’inzobere mu bijyanye n’imitekerereze, hamwe na bagenzi be bo muri kaminuza ishinzwe imiyoborere ya Singapore na kaminuza ya leta ya New Mexico, basobanuye byinshi ku bushakashatsi bwakoze ku ngingo ivuga ku bagore bakunda amafaranga, atanga ukuri.

Dr Jonason agira ati: “Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore bensi bakunda amafaranga mu buryo butangaje". Avuga ko abagore bashishikazwa no kumenya inkomoko y’amafaranga y’abagabo bagiye gukunda n’ingano y'ayo azakomeza kubona mu buryo buhoraho, kuruta gushidukira ingano y'ayo babona mu bubiko.

Mu bushakashatsi butatu butandukanye bwakozwe, hakozwe isesengura ry’abantu 668 bashakanye n’abafite amafaranga, rigaragaza ko inkomoko y’ubutunzi bwabo itandukanye harimo abakijijwe n’imirage, akazi gakomeye kinjiza agatubutse, kunyereza imitungo y’abandi ndetse n’ibindi.

Bumwe mu bushakashatsi bwakozwe hifashishijwe interineti, abagore 100 bitabiriye, basabwe kuvuga niba bakunda umugabo ukize kubera kwinjiza menshi cyangwa uwakijijwe n'imirage.

Batangaje bavuga ko 90 ku ijana by'abagore bashakanye n’abagabo binjiza amafaranga menshi, 5% ku ijana bahitamo gushakana n’abagabo bakize kubera imirage yabo. Ibi bigaragaza ko guhitamo ubwo buryo butandukanye biterwa n'agaciro ka bwo.

Uyu mushakashatsi witwa Dr Jonason avuga ko abagore bareba ku bushobozi bw’umugabo ushobora gutunga umuryango niyo amafaranga yinjiza yabura ariko ntihagaragare icyuho, ndetse agashobora gutanga icyizere cy’ahazaza heza umuryango.


Ibi yabigarutseho ashingiye ku mvugo z’abantu bashinja abagore gukunda amafaranga abibutsa ko batayakunda gusa, ahubwo banashishikazwa n’uko akoreshwa nyuma yo kuboneka, ibyo bikabereka ubushobozi bw’umugabo mu kubungabunga ubuzima bwabo kuko kwifuza kwabo guherera ku bagabo akenshi.

Yanavuze ko ibi bitavuze ko abagabo nabo bakunda abagore bafite amafaranga, ahubwo kubera bakurana inshingano banazirikana ko bazita ku bagore bigatuma urukundo ruza mbere.


Abagabo bandi batekereza ku mafaranga batunze mbere yo kwinjira mu rukundo, mu gihe abagore bashobora kujya mu rukundo bagendeye ku mafaranga bakeka ko umugabo atunze nk'uko bitangazwa na Western Sydney University.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND