RFL
Kigali

Abahanzi bashya mu muziki nyarwanda bashyizwe igorora mu bihembo bya ‘Kiss Summer Awards’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/09/2019 12:48
0


Radio ya Kiss FM itegura ibihembo bya ‘Kiss Summer Awards’ yongeyemo icyiciro cya ‘Best New Summer Artsit’ mu rwego rwo gushimira abahanzi bashya bigaragaje mu muziki nyarwanda guhera muri Gicurasi kugera muri Nzeri 2019.



Ibihembo bya ‘Kiss Summer Awards’ bitegurwa hagamije gushimira abaririmbyi n’aba-Producer ku kazi katoroshye baba barakoze mu rugendo rw’umuziki no kubereka ko Kiss Fm izirikana imirimo yabo.

Abahanzi bahatanira ibihembo muri ‘Kiss Summer Awards 2019’ bazatangazwa kuwa 06 Nzeri 2019.

Umwaka ushize wa 2018 abahanzi bari bahataniye ibihembo mu byiciro bitatu ari byo: ‘Best summer artist’, ‘Best summer song’ na ‘Best summer Producer.’

Kuri ubu hongewemo icyiciro cya ‘Best New summer’. Amed Muhamadi uri mu bari gutegura ibi bihembo, yatangarije INYARWANDA, ko batekereje kongeramo iki cyiciro ku mpamvu y’uko hari abahanzi nyarwanda bashya bakizamuka bigaragaje kuva muri Gicurasi kugera muri Nzeri 2019.

Yagize ati “ Twashingiye ku kuba hari abahanzi benshi baje uyu mwaka bitandukanye n’indi myaka. Tkaba rero twarabahaye ikiciro cyabo mu rwego rwo kubatera imbara kandi ko nkatwe Kiss FM ibikorwa byabo tubishyigikiye.”

Abahanzi bahataniye ibihembo bazatangazwa kuri uyu wa 06 Nzeri 2019

Yavuze ko ibi bihembo bidaherekezwa n’amafaranga kandi ko hakorwa ikiganiro kuri Kiss Fm hagatangazwa ababyegukana.

Ni ku nshuro ya kabiri ibi bihembo bigiye gutangwa, Amed avuga ko bakiriye ubutumwa bw’ishimwe rya benshi mu bahanzi bavuze ko bishimiye iki gikorwa.

Umwaka ushize wa Producer Bob Pro yegukanye igihembo mu cyiciro cya ‘Best Producer of the Summer 2018’.

Umuhanzi The Ben yegukanye igihembo mu cyiciro cya ‘Best Artist Of The Summer 2018’ naho Urban Boys, Bruce Melodie na Riderman indirimbo yabo bise “Ntakibazo” ibahesha igihembo mu cyiciro ‘Best Song Of the Summer’.

Producer Bob yegukanye igihembo cya 'Best Producer Of the Summer 2019'

The Ben yegukanye igihembo cya 'Best Artist Of the Summer'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND