RFL
Kigali

Kuki abahanzi nyarwanda bari kwishyuzwa umusoro kuri ducye bishyurwa mu bitaramo mu gihe abanyamahanga bahembwa akayabo ntibasore n'urumiya ?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/02/2019 6:12
1


Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'amahooro muri iyi minsi kiri mu bukangurambaga bwo gukangurira abahanzi kwishyura imisoro ku mafaranga baba bakoreye ndetse hari n'abamaze gucibwa amande. N'ubwo ibi bikomeje, abanyamahanga baza gutaramira mu Rwanda bagahembwa akayabo nta musoro n'umwe basiga binjije mu isanduku ya leta.



Tariki 14 Gashyantare 2019 ni bwo ku cyicaro cy'ikigo cy'igihugu gishinzwe imisoro n'amahooro Rwanda Revenue Authority habereye inama yabahuje n'abahanzi. Rwanda Revenue yeretse abahanzi ko bagomba gutangira ku gihe umusoro banakangurirwa kwiyandikisha ku buryo bakwirinda kugwa mu bihano mu gihe bafatwa bakoreye amafaranga ariko ntibayasorere.

Abahanzi bo mu Rwanda basaga n'abatarasobanukirwa n’itegeko ry’umusoro ubareba, basabye ko basonerwa ibijyanye n’uyu musoro ahubwo bagatangira kuwusora bundi bushya bityo abafashwe n’ibirarane cyangwa amande bagasonerwa. Ibi Rwanda Revenue Authority yarabyanze ibamenyesha ko hari ibyo igiye kuborohereza ariko kubasonera byo bitarimo.

Abahanzi basaga n'abatakamba bahisemo gutaha biyemeza gutangira gukurikirana iby’iyi misoro ariko nanone ukabona ko ntacyo bibatwaye kuba basorera amafaranga binjiza mu muziki. Nyuma ariko Inyarwanda.com twaje gushakisha amakuru yerekeye abahanzi b'abanyamahanga batumirwa n'abashoramari ndetse n’inzego za Leta dusanga batajya batanga umusoro ku mafaranga bahembwa, ni mu gihe hari n'abahembwa amafaranga akubye inshuro igihumbi ayo bamwe mu bahanzi nyarwanda bahembwa mu bitaramo.

Ikibazo cy’imisoro ku mafaranga ahembwa abanyamahanga ntabwo cyari cyaritaweho

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Kayitana Innocent, umwe mu bashinzwe iyandikishwa ry’abasoreshwa muri Rwanda Revenue Authority; yatangarije INYARWANDA ko atazi neza niba abatumira abahanzi b'abanyamahanga bajya babasorera nk'uko itegeko ribiteganya. Ati "Urumva imyidagaduro ni uruganda rukiyubaka natwe dutangiye kurwinjiramo vuba gusa tubijeje ko tugiye kubyigaho kandi birumvikana ko amafaranga agenda kuri aba bahanzi yagakwiye kuba asorerwa kandi turaza kubikoraho."

Umwe mu bashoramari batumira abahanzi mu Rwanda twaganiriye nawe yahamirije INYARWANDA ko n'ubwo abahanzi b'abanyamahanga baba bahenze, ko nta musoro ku mushahara bajya babatangira. Yagize ati "Ayo mabwiriza ntayahari kugeza ubu, ntabwo tubasorera." Yabajijwe niba nta mpungenge bafite z'uko bazisanga baguye mu bihano byo kudasorera amafaranga bahemba abahanzi b'abanyamahanga baza gutaramira mu Rwanda, asubiza ko ntazo bafite kuko nta buryo bwo kwishyura uyu musoro buhari, ariko ngo igihe buzaba buhari bazajya bawishyura. Yakomeje asobanura ko kompanyi bakorera zishyura imisoro ariko ibijyanye no kwishyura imisoro ku mafaranga bishyuye umuhanzi byo byari bitaratangira. 

Ese umusoro ku mushahara uhembwa abahanzi b'abanyamahanga baza gutaramira mu Rwanda ungana gute, ni nde ugomba kuwutanga?

Kayitana Innocent, umwe mu bashinzwe iyandikishwa ry’abasoreshwa muri Rwanda Revenue Authority yatangarije INYARWANDA ko ubundi hari ubwoko bubiri bw’umusoro abahanzi bava hanze baba bagomba kwishyura cyangwa kwishyurirwa muri Rwanda Revenue Authority. Baba basabwa kwishyura 18% y’amafaranga yishyuwe, umusoro uzwi nka TVA, uyu musoro wishyurwa n'umuntu uvuye mu mahanga aje gukorera mu Rwanda umurimo usanzwe ukorwa n’abanyarwanda. Hari kandi na 15% y'umusoro ku nyungu, bivuze ko byose hamwe aba ari 33% by'umushahara uwo muhanzi w'umunyamahanga yaba yahawe. 

Aya mafaranga yose itegeko rigena ko afatirwa n’ugiye kwishyura umuhanzi, akaba asabwa kumusobanurira mu masezerano bagiranye, ko hari umusoro bagomba kwishyura bityo akayamukata cyangwa se akamwishyura we akishakamo uyu musoro akawishyura bityo ukinjira muri Rwanda Revenue Authority.

RRA

Abahanzi nyarwanda bakomeje gushishikarizwa gutanga imisoro

Uyu mukozi wa Rwanda Revenue Authority yatangarije umunyamakuru ko itegeko risanzweho ahubwo abategura ibi bitaramo bakeneye kuryubahiriza kugira ngo batazisanga baguye mu bihano nyamara itegeko rifite uko ribisobanura. Yatangaje ko bakomeje ibiganiro binyuranye na buri wese ufite aho ahurira n’ibikorwa bya muzika ku buryo nta muntu uzagwa mu bihano yitwaje ko atari abizi.

Ko itegeko rihari, kuki abo rireba bataryubahiriza? 

Itegeko ni kimwe ariko no kuryubahiriza ni ikindi. Akenshi habaho inzego zinyuranye zifasha itegeko gushyirwa mu bikorwa, akajagari kari mu myidagaduro ya hano mu Rwanda ni kimwe mu bituma usanga kenshi n’imisoro yakagiriye igihugu akamaro idatangwa yaba ku burangare cyangwa ku nyungu za bamwe na bamwe.

Ubusanzwe umuntu ugiye gutegura igitaramo mu Rwanda yakabaye afite urwego runaka asabamo uruhushya ari na rwo rumubaza niba yujuje ibyo asabwa byose. Rwanda Art Council niyo yakabaye ibikora gusa bijyanye n'uko uru rwego rutahozeho ari rushya muri muzika, ntaho byabarizwaga. Birasaba ko uru rwego ruhabwa ububasha busesuye bwo gukurikirana abategura ibitaramo mu Rwanda bakajya babanza kubasaba uburenganzira bwo gukora igitaramo runaka. Muri uru ruhushya niho hajya hakubirwamo ingingo zitandukanye zigomba kubahirizwa zirimo n'uyu musoro ku bahanzi bo mu mahanga baza gutaramira mu Rwanda.

Ibi rero bihabanye n’ibikorwa kuko usanga inzego zifite mu nshingano ibijyanye n’imyidagaduro arizo MINISPOC, RALC ndetse na RDB kenshi bashobora gutanga uburenganzira ku muntu ngo ategure igitaramo nyamara batigeze bagenzura ko afite ibyangombwa binyuranye birimo no kuba yarasoreye umuhanzi agiye kuzana mu Rwanda bityo igihugu kikahahombera akayabo.

Rwanda Art Council bo bahamya ko inshingano bazishoboye n'ubwo hari igihe bavangirwa n’izindi nzego

Mu kiganiro na Munezero Ferdinand umuyobozi wa Rwanda Art Council yatangarije INYARWANDA ko babizi neza ko inshingano aribo zireba. Ati "Umuntu wese ugiye gutegura igitaramo ubundi yakabaye aza akadusaba uburenganzira akabanza akatwereka ko yujuje ibisabwa  harimo n’uwo musoro mwavuze ariko siko bigenda kuko usanga akenshi hari izindi nzego ziha uburenganzira abagiye gutegura ibitaramo ugasanga twe tubimenye ibitaramo byatangiye cyangwa bigeze kure.” Yavuze kandi ko hakenewe ibiganiro hagati y’inzego zifite aho zihuriye na muzika hakagira abagenerwa inshingano ku buryo buri kintu gikorwa mu buryo bunyuze mu mucyo.

Mu Rwanda hakunze kuza gutaramira abahanzi benshi b’ibyamamare kandi banishyurwa akayabo, hakibazwa uburyo ayo mafaranga agenerwa abahanzi b'abanyamahanga agenda gutyo ntihagire n’igiceri cyinjira mu gihugu nyamara abahanzi n'abandi bafite aho bahurira na muzika bakirirwa basaba Leta kububakira ibikorwa remezo mu gihe bo nta musanzu wabo batanga muri Leta. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyomugabo emmanul5 years ago
    Kuberiki abanyamahanga badasora?





Inyarwanda BACKGROUND