RFL
Kigali

Abahanzi umunani bahuriye mu ndirimbo ‘Nimwe’ bavugira abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/05/2019 14:02
1


Abahanzi b’abanyarwanda bakunzwe bagera ku munani bahuriye mu ndirimbo ‘Nimwe’ banyujijemo ubutumwa bwo kuvugira abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bitsa cyane ku kumvikanisha ko ururimi rw’amarenga ari rwo ‘kavukire’ kuri bo.



Iyi ndirimbo yasohotse kuya 27 Gicurasi 2019 yahurijwemo abahanzi bakomeye mu muziki w’u Rwanda nka Itahiwacu Bruce Melodie, Ziggy 55, itsinda rya Charly&Nina, Platini Nemeye [Dream Boys], Rukabuza Rickie [Dj Pius], Muyombo Thomas [Tom Close], Safi Madiba ndetse na Aline Gahongayire.

Iyi ndirimbo yakozwe mu gihe cy’amezi atandatu. Hifashishijwe umugore ugaragara ku mashusho y’indirimbo hasi yerekana ibimenyetso by’ururimi rw’amarenga bifasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga gusobanukirwa neza iyi ndirimbo yitezweho guhindura imyumvire. 

Aba bahanzi bose bahurije ku kuvuga ko ‘nimwe mutuma numva. Nimwe mutuma mvuga. Nimwe rumuri mu cyerekezo cyanjye. Nimwe mu nyumva. Nimwe numva. Ni mwebwe mbwira. Ni mwebwe mvuga.”

Bumvikanisha ko umwana wavukanye ubumuga bwo kutumva no kutavuga ari umwana nk’abandi wavamo umuntu ushoboye kandi akagirira akamaro kanini umuryango mugari.

Bashikirakiza kwiga ururimi rw’amarenga no kurwigisha abavukanye ubumuga bakiri bato kugira ngo bibarinde kwigunga no kudindira bimusigire gusabana n’abandi.

Aline Gahongayire avuga ko umwana wavukanye ubumuga bwo kutavuga no kutumva akwiye kwitabwaho nk'abandi

Aline Gahongayire uri mu bahanzi baririmbye muri iyi ndirimbo ‘Nimwe’ yabwiye INYARWANDA, ko umubyeyi wabyaye umwana ufite ubumuga bwo kutavuga no kutumva akwiye kumva ko ari ‘Umwana nkundi akwiye kwitabwaho akamukunda nkundi mwana kuko ni umwana wifuza kuryoherwa n’ubuzima nk’abandi’.

Yavuze ko kuba yarifashijwe muri iyi ndirimbo ari ibintu byamushishije kandi nawe asanzwe aharanira gufasha no kugira uruhare runini muri sosiyete nyarwanda.  

Ati  “Byaranejeje kuko gufasha ni ubuzima bwanjye kandi kuba nagira icyo mvuga ni icyubahiro naheshejwe mu butumwa natanze kuri uwo mwana. Uwo mwana ni uw’umugisha, umwana ni umutware.”

Aganira na INYARWANDA, Rangira Freddy, Uhagarariye Umuryango wa Media For Deaf, yavuze ko abahanzi bakoreshejwe mu ndirimbo ‘Nimwe’ ari ababashije kuboneka mu gihe bari bafite cyo gukora iyi ndirimbo.  

Yabwiye ababyeyi ko badakwiye kumva ko bagushije ishyano mu gihe cyose batahuye ko umwana wabo yavukanye ubumuga bwo kutumva no kutuvuga.

Yongeraho ko bakwiye kumenya uburyo bwihariye uwo mwana yitabwaho.

Yongeraho ko hari ingero nyinshi z’abana bavukanye ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagize amahirwe yo kwitabwaho n’ababyeyi babo ubu bakaba barageza ku bikorwa by'indashyikirwa

Ati “…Icya mbere ni ukumenya uko uwo mwana ari bwitabweho… Bamufasha kumenya ururimi rw’amarenga. Icya kabiri ni ukugerageza gutahura impano ashobora kuba afite ukamufasha gukuza iyo mpano.

Icya Gatatu mu bihe bigoranye bashobora kwegera inzego zibanze ndetse n’inzego z’ubuzima n’abandi bantu bashinzwe imibereho myiza y’abaturage.” 

Yashimye bikomeye abahanzi bitanze muri iyi ndirimbo avuga ko nta mafaranga yahwana n’ubwitange bwabo.

Amajwi y’iyi ndirimbo yakorewe muri Kina Music ya Ishimwe Karake Clement. Igizwe n’iminota itanu ndetse n’amasegonda 07’. Amashusho yayo yatunganyijwe na Sam Kent.

KANDA HANO UREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NIMWE' YA ALL STARS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jakorode3 years ago
    mukome rezaho bavandi ibintuniwere kbx





Inyarwanda BACKGROUND