RFL
Kigali

Abahatanira ikamba batemberejwe Umujyi wa Kigali mu modoka yifashishwa na bamukerarugendo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/09/2019 9:24
1


Ku bufatanye na kompanyi yitwa Kigali City Tour, abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 batemberejwe Umujyi wa Kigali bari mu mudoka ikoze ku buryo bugerekeranye (Double decker bus) yifashishwa mu gutembereza bamukerarugendo.



Muri Werurwe 2019 nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ku bufatanye na kompanyi yitwa Kigali City Tour bamuritse imodoka nini ikoze mu buryo bugerekeranye kugira ngo yorohereze bamukerarugendo bo mu Rwanda n’abo mu mahanga gusura ibyiza nyaburanga bitatse Umujyi wa Kigali.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Nzeri 2019 nibwo abakobwa bahataniye ikamba basuye tumwe mu duce tw’umujyi wa Kigali banasura ahari icyanya cy’inganda mu Karere ka Gasabo.

Aba bakobwa batangiriye urugendo rwabo kuri La Palisse Nyandungu bakomereza muri ‘economic zone’; basura uruganda rwa Ufaco Garment.

Akanyamuneza ku bakobwa bahataniye ikamba

Nyuma batemberejwe Umujyi wa Kigali mu gace ka Nyarutarama basura ubusitani bwa Sunday Park, bakomereza kuri KCB aho basuye ibikorwa by'ubucuruzi bitandukanye.

Basuye kandi amaduka y’imyenda atandukanye. Urugendo rwabo rusozwa n’umusangiro wabereye kuri 2short club I Remera.

Uko ari 15 barahatanira kuva umwe uzambikwa ikamba agaserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational Rwanda rizabera muri Poland mu Ukuboza.

Umuhango wo guhitamo uwambikwa ikamba uzaba kuwa 08 Nzeri 2019 muri Kigali Serena Hotel.

Abakobwa 15 bahatanira guserukira u Rwanda muri Poland muri Miss Supranational

Abari ku muhanda bifashishije telefoni bafata amafoto y'abakobwa bahataniye ikamba

Batemberejwe ahantu hantandukanye mu Mujyi wa Kigali

Iyi 'Bus' isanzwe yifashishwa na bamukerarugendo basura ibyiza bitatse Umujyi wa Kigali

Byari ibyishimo ku bakobwa bahataniye ikamba

Kanda hano urebe amafoto menshi:

AMAFOTO: Evode Mugunga-INYARWANDA ART STUDIO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • L’Ohm4 years ago
    Nizere ko imwe muri izi photo izaherwaho n’abashinzwe ibyaha byo mu muhanda bagahana iriya modoka ndende yuriye mu nzira z’abanyamaguru irenze bordure ( 150.000 Frw); naho ubundi ubwo ayo frw bazayakureho cg batubwire imodoka zemerewe kwica amategeko





Inyarwanda BACKGROUND