RFL
Kigali

Abakobwa 22 bahataniye ikamba rya Miss Uganda 2019/2020-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/06/2019 12:25
0


Abakobwa 22 b’ikimero bahatanira kwambikwa ikamba rya Miss Uganda 2019, batangajwe mu muhango ukomeye wabereye muri Sheraton Hotel mu Mujyi wa Kampala, ku wa 25 Kamena 2019.



Uko ari 22 umwe ni we uzambikwa ikamba asimbure umukobwa witwa Quiin Abenakyo wandikiye amateka akomeye mu irushanwa rya Miss World 2018. Galaxy Fm ivuga ko abakobwa 22 batoranyijwe mu barenga 200. Iki gikorwa cyo gushakisha umukobwa uhiga abandi uburaga muri Uganda cyateguwe na Talent Africa na Kezzy Events basanzwe bafite uburenganzira bwo gutegura iri rushanwa.

Ni igikorwa batewemo inkunga na MTN Uganda n’abandi. Benshi mu bakobwa bahataniye ikamba basoje kaminuza abandi bari gusoza amasomo muri kaminuza. Umukobwa uzambikwa ikamba azamenyekana ku wa 27 Nyakanga 2019, igikorwa kizabera muri Sheraton Hotel.

Abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Miss Uganda 2019/2020

Iki gikorwa cyo gutoranya abakobwa 22 cyitabiriwe n’abakobwa bagiye bambikwa ikamba muri Uganda mu myaka ishize. Barimo Sylivia Wilson Namutebi, Leah Kagasa, Leah Kalanguka, Phiona Buzu, Quiin Abenakyo bashyigikiye bagenzi babo bazavamo umwe wambikwa ikamba.

Abakobwa 22 bari guhatanira iri kamba ni: Mariam Muhamed, Gloria Nawanyasa, Santina Anshemeza, Braton Braxy Kempango, Mariam Nyamatte, Nabirah Nagawa, Petronella Acen, Nusula Babirye, Claire Gift Kabahemba, Margaret Naimuli, Rebecca Rhine Samara, Carloyne Rukundo.

Elizabeth Bagaya, Annie Tricia Tamale, Elizabeth Nakayiza Kigula, Bronnie Divine Kusiima, Sheilah Kababoopi Abwooli, Sibella Raphaela Nsiimire, Angel Akullo, Beatrice Aol, Luky Uwimbabazi ndetse na Oliver Nakakande.

Uwa kane uturutse ibumoso n'iburyo ni Brenda Nanyonjo utegura igikorwa cya Miss Uganda

Bamwe mu bakobwa bambitswe ikamba rya Nyampinga wa Uganda mu myaka ishize






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND