RFL
Kigali

Abakobwa 27 batangiye umwiherero wa Miss Career Africa banahabwa nimero-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/12/2019 6:19
1


Abakobwa 27 babarizwa mu bihugu byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba bahatanira ikamba rya Miss Career Africa 2019 batangiye umwiherero (Boot Camp) w’iminsi itatu, kuri uyu wa kabiri tariki 10 Ukuboza 2019.



Ni umwiherero uzasozwa kuwa 13 Ukuboza 2019 ari nabwo hazamenyekana umukobwa wambikwa ikamba rya Miss Career Africa. Ni mu birori bizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Ibi birori bizaririmbamo Bruce Melodie ndetse na Victor Rukotana. Ni mu gihe Luwano Tosh [Uncle Austin] azaba ari we mushyushyarugamba [MC]. Akanama Nkemurampaka k’iri rushanwa kagizwe na Tom Close, Miss Igisabo n’abandi.

Umwiherero uri kubera ku mbuto z’amahoro (Seed of Peace) ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi witegeye imirambi. Ni mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba. Ni urugendo rw’amasaha abiri uturutse ku cyicaro cy’irushanwa rya Miss Career Africa mu Kagarama ho mu karere ka Kicukiro.

Uko ari 27 banditswe banerekwa ibyumba byo kuraramo basangira n’amafunguro. Bahawe kandi nimero zibaranga mu irushanwa bagirana n’ikiganiro n’itangazamakuru, bivuga birambuye n’ibijyanye n’imishinga batanze muri iri rushanwa.

Bafatanye urunana bakina umukino bazerekana ku munsi wa nyuma w’irushanwa wubakiye ku kwerekana ko ubumwe bw’abana b’abakobwa bwatuma umugabane wa Afurika utera imbere mu nguni zose.

Mu masaha y’umugoroba w’uyu wa kabiri bakoze ibikorwa by’imyidagaduro birimo kubyina, kuganirira mu matsinda n’ibindi bungurana n’ibitekerezo by’uko umunsi wa mbere w’umwiherero wagenze.

Ku munsi wa kabiri w’umwiherero, abakobwa bazahabwa amahugurwa ajyanye n’uko barushaho kunoza neza imishinga yabo batanze bakore na siporo rusange. Aba bakobwa bari kumwe n’abakurikirana ubuzima bwabo umunsi ku wundi (abatoza) n’abandi.

Abakobwa bitabiriye umwiherero bavuga neza ururimi rw’Icyongereza n’Igifaransa, ikinyarwanda ni gike. Buri wese ku maso aragaragaza ako ari we ukwiye kwambika ikamba. Bamwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Career Africa bananyuze mu y’andi marushanwa bitwara neza.

Abakobwa 27 bagiye mu mwiherero w'irushanwa rya Miss Career Africa 2019

Rubaduka Frank umwe mu bari gutegura irushanwa rya Miss Career Africa, yatangarije INYARWANDA, ko bafatanyije n’abaterankunga b’iri rushanwa banzuye ko abakobwa umunani bazavamo Miss Career Africa bazanahabwa 1,000$.

Yavuze ko inshuro ya mbere y’iri rushanwa ibahaye abakobwa bafite imitekerereze yagutse ku buryo bigoye kumenya umukobwa uzegukana ikamba.

Yakomeje ati “Ni abana b’abahanga birenze uko tubitekereza…ni abana utamenya ngo ni nde uzatsinda. Urebye uburyo baganira n’abandi ukareba n’imibanire y’abo n’abandi byose biri hejuru.”

Yungamo ati “Ukuntu bafungutse mu mutwe. Imitekerereze yabo ukuntu yagutse byose biri ku rwego rushimishije…Biragoranye kumenya ngo ni nde uzahiga undi. Ni urugamba rukomeye ku Kanama Nkemurampaka k’irushanwa.”

Musemakweli Delphine w’imyaka 18 y’amavuko wo mu Rwanda, yabwiye INYARWANDA, ko yanononsoye umushinga we ku buryo yifitemo icyizere cy’uko uzamuhesha gutambuka yemye mu irushanwa.

Ababyeyi be bamubwiye ko bamushyigikiye mu rugendo rwe kandi ko batewe ishema nawe. Ngo ntiyigeze atekereza kwiyandikisha muri Miss Career Africa ahubwo ngo inshuti ze zamusukiniye kwiyandikisha ku bw’ubushobozi zamubonyemo.

Mwemakweli avuga ko mu Rwanda umwana w’umukobwa yahawe ijambo ari nayo mpamvu yitinyutse kugira ngo ikamba rizamufashe gutinyura n’abandi.

Yagize ati “Abakobwa twagiriwe amahirwe y’uko baduhaye ijambo mu gihugu cyacu. Si muri buri gihugu, umukobwa afite agaciro nk'ako dufite; biduha imbaraga zo gukurikira inzozi zacu.”

Yungamo ati “Ntabwo ari twese twabisobanukiwe ari nayo mpamvu ndi hano kugira ngo mfashe umwana w’umukobwa gusobanukirwa n’inzozi zabo no gutinyuka.” Delphine avuga ko muri we ataburamo ubwoba ariko ngo arakomeza guhatana.

Kundusenge Ritha Marie wo mu Burundi, yabwiye INYARWANDA, ko ari ikinege mu muryango bityo ko umwiherero w’iminsi itatu ugiye kumufasha kwisanga mu bandi kurusha uko yari abayeho mu rugo aganira na nyina gusa.

Yavuze ko ari umwanya mwiza kuri we wo kumenya gukoresha neza igihe no gukorera hamwe n’abandi, ibyunguka. Ati “…Ndi hano kubera ikamba ariko nzi ko nziga byinshi. Ubuzima butagira intego si ubuzima, intego ya mbere kuri njye yo kwegukana ikamba ni ukumfasha gukora neza umushinga wanjye.”

Riziki Fundiko Elysee wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yavuze ko kuri we kwitabira irushanwa rya Miss Career Africa ari amahirwe adasanzwe yifuza kubyaza umusaruro.

Yavuze ko yizeye kwegukana ikamba ashingiye ku kuba yifitemo icyizere gishyigikiwe n’umushinga we. Baluubu Jaliyah wo muri Uganda, we yavuze ko ari ubwa mbere ageze mu Rwanda kandi ko yishimiye uko yakiriwe.

Ati “Banyakiriye neza, nabikunze.” Yavuze ko asanzwe ari umunyamideli ubikora by’umwuga kandi ko kwitabira Miss Career Africa abibona nk’amahirwe adasanzwe kuri we yo gufasha abandi bakobwa kwitinyuka.

Byari biteganyijwe ko iri rushanwa ryitabirwa n’abakobwa 30 gusa umukobwa wo muri Sudan kuri ubu ari kubarizwa muri Amerika aho yasabye ko yakora iri rushanwa hifashishijwe urubuga rwa ‘Skype’. Umunya-Kenya nawe yatinze kugera i Kigali bitewe n’ibizamini afite ku ishuri. Ni mu gihe umunya-Uganda umwe atakitabiriye irushanwa.

Nimero z’abakobwa bahataniye ikamba:

Uwingeneye Frida (Nimero 1)

Umulisa Rose Mary (Nimero 2)

Mahoro Mireille Chadia (Nimero 3)

Umutoni Ange (Nimero 4)

Christelle Mazimpaka (Nimero 5)

Kundusenge Ritha Marie (Nimero 6)

Igihozo Mireille (Nimero 7)

Rutayisire Alice Lambert (Nimero 8)

Iradukunda Faustine (Nimero 9)

Martine Uwimana (Nimero 10)

Mutesi Celine (Nimero 11)

Munsabe Sheillah (Nimero 13)

Uwimana Diana (Nimero 14)

Gaella Ishimwe (Nimero 15)

Manzi Muneza Assoumer Redempta (Nimero 16)

Ruzindana Wendy Ornella (Nimero 17)

Umuhumuriza Mpano Yvonne (Nimero 18)

Munezero Ornella (Nimero 19)

Ruziki Fundiko Elysee (Nimero 20)

Uwihirwe Roselyne (Nimero 21)

Umurisa Solange (Nimero 22)

Jeannette Uwizeye (Nimero 23)

Nivyumuremyi Emmanuela (Nimero 25)

Habonimana Hyacinthe (Nimero 26)

Baluubu Jaliyah (Nimero 28)

Mukamwiza Yvette (Nimero 29)

Musemakweli Delphine (Nimero 30)

N.B: Nimero zidafite abazihawe mu irushanwa ni 12, 24 na 27.

Uwingeneye Frida (Nimero 1)

Umulisa Rose Mary (Nimero 2)

Mahoro Mireille Chadia (Nimero 3)

Umutoni Ange (Nimero 4)

Mazimpaka Christelle (Nimero 5)- Afite rya Miss Geek Rwanda 2018 ndetse yanabaye igisonga cya kabiri cya Miss Geek Africa

Kundusenge Ritha Marie (Nimero 6)

Igihozo Mireille (Nimero 7)-Yahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019, ntiyahirwa

Rutayisire Alice Lambert (Nimero 8)

Iradukunda Faustine (Nimero 9)

Martine Uwimana (Nimero 10)- Yitabiriye irushanwa rya Global Girlip Leadership Summit 2018

Mutesi Celine (Nimero 11)- Ni umwanditsi w'ibitabo akaba n'umusemuzi

Munsabe Sheillah (Nimero 13)

Uwimana Diana (Nimero 14)

Gaella Mireille (Nimero 15)

Manzi Muneza Assoumer Redempta (Nimero 16)- Yabaye umukobwa umwe rukumbi wabonetse muri 12 batsinze irushanwa rya Cyber Security Competition. Yanitabiriye Miss Geek Africa

Ruzindana Wendy Ornella (Nimero 17)

Umuhumuriza Mpano Yvonne (Nimero 18)

Munezero Ornella (Nimero 19)- Ni umunyamakuru kuri Radio RFM yo mu Burundi

Ruziki Fundiko Elyse (Nimero 20)- Yabaye Miss Nord Kivu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)

Uwihirwe Roselyne (Nimero 21)- Yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019; ari mu bakobwa batabonye amahirwe yo kujya mu mwiherero

Umurisa Solange (Nimero 22)

Uwizeye Jeannette (Nimero 23)- Ni umwanditsi w'imivugo

Uwizeye Jeanette (Nimero 23)

Nivyumuremyi Emmanuela (Nimero 25)

Habonimana Hyacinthe (Nimero 26), - Yegukanye ikamba ry'Igisonga cya kabiri muri Miss Technology Burundi

Baluubu Jaliyah (Nimero 28)

Mukamwiza Yvette (Nimero 29)- Yegukanye igihembo cya 'Innovation for Women 2019'

Musemakweli Delphine (Nimero 30)


Kanda hano urebe amafoto menshi

REBA HANO INCAMAKE Y'UKO BYARI BIMEZE


AMAFOTO+VIDEO: Murindabigwi Eric Ivan-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • DONACIE NYANDWI 4 years ago
    Jyendabona mazimpaka nimero 5 azaritwarap esentaruhare abafana bagiramo ngobatorwe?





Inyarwanda BACKGROUND