RFL
Kigali

Abakunzi b’umukirigitananga Munyakanzi Deo baremeye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/05/2019 13:35
0


Itsinda Inanga Family rigizwe n'abakunzi b'umukirigitananga Munyakazi Deo bakoreye umuganda banaremera umubyeyi wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata mu 1994.



Ni ku nshuro ya 25 U Rwanda n’inshuti bibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni y’abanyarwanda. Iki gikorwa bagikoze ku munsi w’umuganda wabaye ku wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2019, cyabereye i  Kabuga mu Murenge wa Rusororo akagari ka Nyagahinga. 

Abakunzi b'umuhanzi Munyakazi Deo bazwi ku izina ry'Inanga Family bakaba bakoreye umuganda hamwe basana inzu ya Mukantaganda wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 banamufashisha bimwe mu by’ibanze bikenerwa mu rugo

Bamwe mu bagize iri tsinda bagera kuri 40 babashije kwitabira iki gikorwa nk'imwe mu nzozi zabo zo kutagarukira mu gucuranga Inanga gusa ahubwo bakwiye kurangwa n'ibikorwa by'urukundo.

Abakunzi b'umuhanzi Munyakazi Deo basanye inzu y'uwarokotse Jenoside

Bagaragaje umusaruro kubera umurava bakoranaga mu bikorwa bijyanye no kuvugurura inzu y'umubyeyi ku buryo bitanga icyizere mu gihe urubyiruko muri rusange rwajya rwibwiriza gufasha abababaye kandi rukita no kubacitse ku icumu kuko ari rwo mbaraga z'igihugu ndetse n'abayobozi b'ejo hazaza.

Mukantanganda yashimye iri tsinda ryamutekerejeho abasabira umugisha ku Mana. Yavuze ati ‘…Ibyishimo ni byinshi ku mutima wanjye. Ni ubwambere mbonye itsinda ry'abantu rintekereza rikankorera igikorwa gikomeye nk'iki.  Mu byukuri nishimiye uyu muryango mushya nungutse ni amaboko akomeye Imana impaye yo kunsindagiza mu bihe bikomeye nari ndimo."

Basabanye basangira ijambo ry’Imana banamushyikiriza inkunga bamugeneye. Iki gikorwa cyabariwe amafaranga ibihumbi 150 Frw ushyizemo n’ibikorwa by’imirimo y’amaboko. Munyakazi Deo yashimye ubuyobozi bw’ Umurenge wa Rusororo bwababaye hafi kugira ngo iki gikorwa kigende neza. 

Yakanguriye n'abandi bantu babishoboye kujya bazirikana ko hirya no hino hari abantu bakeneye kwitabwaho. Uyu muhanzi aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Ihorere Rwanda’ irimo aya magambo: ‘U Rwanda rwanyuze mu mwijima ruhinduka urumuri rumurikira isi kandi ntiruteze kuzima. Twibuke twiyubaka dusigasire uru rumuri ibyabaye ntibizongere.’

Munyakazi Deo yifatanyije n'abakunzi be muri iki gikorwa


Bahuje imbaraga basanira uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Bakoze igikorwa cyabariwe arenga ibihumbi 150 Frw


Uyu mubyeyi yabashimiye kuba bamutekerejeho


KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'INDORERWAMU'  YA DEO MUNYAKAZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND