RFL
Kigali

Abana 30 bo mu Rwanda no muri Uganda bagiye kumurikira imideli i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/12/2019 15:54
0


Abana 30 bafite imyaka hagati ya 5 na 15 bo mu Rwanda no muri Uganda bagiye kumurika imideli yahanzwe mu birori byiswe ‘The Kids Fashion Runway 2019’ bigiye kubera i Kigali ku nshuro ya mbere.



Ibirori ‘The Kids Fashion Runway 2019’ bizaba ku Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2019 muri Kigali Serena Hotel. Kwinjira ni 10, 000 Frw mu myanya isanzwe na 20,000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP); abana bazishyura kimwe cya kabiri cy’amafaranga yashyizweho.

Ibi birori bigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere nyuma y’uko bibereye muri Uganda aho abitabiriye basabwe ko byakomeza kubaho kandi abana bagashimirwa. Ibi birori kandi bizanagezwa mu gihugu cya Kenya mu mwaka utaha wa 2020.

Fenando Kamugisha Umuyobozi wa ‘The Kids Fashion runway’, yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Ukuboza 2019, ko yakuranye urukundo rwo gufasha abana kubyaza umusaruro impano zibarimo atirengagije n’abafite ubumuga.

Kamugisha yatoje kumurika imideli muri Miss Uganda Tourism, yize ibijyanye n’imideli ndetse anafite kompanyi muri Uganda yigisha abana ibijyanye n’imideli no kuyimurika. Avuga ko mu birori bya ‘The Kids Fashion Runaway’ nta mwana uhejwe mu gihe cyose ari hagati y’imyaka 5 na 10 y’amavuko.

Avuga ko aza mu Rwanda bwa mbere hari abahanga imideli bahuye nawe ari nabo bazakorana muri iki gikorwa yahurijemo abana 30 bo muri Uganda no mu Rwanda. Abo mu Rwanda ni 10 mu gihe abo muri Uganda ari 20 ndetse bamaze gutoranywa.

Mugisha avuga ko ‘Kids Fashion Runaway 2019’ itagamije kwishimisha ku bana ahubwo ko ari n’umwanya mwiza kuri bo kugira ngo bibagirire akamaro babikore nk’umwuga wo kubatunga.

Ati “…Intego nyamukuru si ukugira ngo abana bamurike imideli bishime ahubwo ni imideli ifite icyerekezo cy’ubuzima. Ndashaka ko aba bana bazabyaza umusaruro kumurika imideli, mu minsi iri imbere bakaba bakwifashishwa mu kwamamaza ibintu bitandukanye.”

Yavuze ko iki gikorwa kiri no mu murongo wo gufasha abana bafite ubumuga n’abandi kumva ko batirengagijwe muri gahunda zibabyarira umusaruro. Anavuga ko ibi birori bizafasha n’abasanzwe mu mwuga wo kumurika imideli kwiyungura ubumenyi.

Ashimangira ko iki gikorwa kigamije gufasha umwana kwitunyuka no gutanga ubutumwa ku bantu bagiheza umwana ufite ubumuga.

Kamugisha Fenando Umuyobozi Mukuru wa 'The Kids Fashion Runaway'


Abana 30 bo muri Uganda no mu Rwanda bagiye kumurikira i Kigali imideli



Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND