RFL
Kigali

Abana bafite ubumuga barererwa mu kigo cya ‘Izere Mubyeyi’ bashyize hanze indirimbo 'VIVE' bakoranye na Tonzi-VIDEO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:16/02/2019 17:50
0


Mu kigo cya Izere Mubyeyi giherereye mu Busanza haherutse kubera igikorwa cyo gushyira hanze indirimbo ‘Vive’ umuhanzikazi Tonzi yakoranye n’abana bafite ubumuga barererwa muri icyo kigo hanatangazwa impamvu bahisemo kuyishyira hanze mu gihe cyahariwe abakundana.



Mu minsi yashize twabagejejeho inkuru z’abana bafite ubumuga barererwa muri ‘Humura’ n’abarererwa muri ‘Izere Mubyeyi’ aho umuhanzikazi uririmba indirimbo za Gospel Tonzi afatanyije n’umuryango wa ‘Birashoboka Dufatanyije’ bamaze iminsi bak;orana n’abo bana ngo babashe kuvumbura no kwagura impano bifitemo banabafashe kugira aho bazigeza.

Ibirori byo gushyira hanze iyo ndirimbo byatangiye abana babyina baririmba, bivuga buri wese mu buryo bwe n’ubwo bitewe n’ubumuga butandukanye bafite bigoye cyane ko wakumva ibyo baba bavuga. Ibi ariko, ntibibabuza kwisanzura ndetse no kugaragaza akanyamuneza igihe cyose babonye ubitaho nk’uko Tonzi afatanyije na ‘Birashoboka Dufatanyije’ badahwema gukora iyo bwabaga ngo bahe aba bana icyizere cy’ejo hazaza n’ibyishimo mu buzima bwabo.

Ubwo Tonzi yafataga ijambo, yabanje gushimira cyane abana barererwa muri Izere Mubyeyi ko bakomeje kwitwara neza kandi bagenda bagaragaza impinduka zitandukanye nziza mu buzima, babashije kugaragaza impano nyinshi bifitemo, ibintu bitanga icyuzere cyane ndetse anabizeza kuzasangira nabo akabisi n’agahiye hamwe na Birashoboka Dufatanyije, umuryango ahagarariye.

Abana baririmbye indirimbo ikubiyemo ubutumwa bw’urukundo cyane cyane ku mubyeyi, bashyingiye ku munsi wahariwe abakundana aho amwe mu magambo ayigize bagiraga bati “Maman wambyaye nkubwire iki rwose?Ko urwo wankunze, ni kenshi nakurushyanga umbyutse ngo nge kwiga, natinya koga ukantera amazi nkabara ariko ntiwabaga unyanze mawe. Warampetse, waranteruye, waranyonkeje kandi warangaburiye, urukundo unkunda sinabona icyo ndugereranya kuko rurihariye mubyeyi mwiza. Ntacyo nabona nkubwira nta n’icyo nakunganya uri umubyeyi udasanzwe…”

Tonzi

N'ubwo aba bana babana n'ubumuga, barabyina bakagaragaza ibyishimo

Umuhanzikazi Tonzi yeretse abana indirimbo bakoranye, ikoze mu buryo bworohera uyireba kumenya amagambo baba baririmba kuko iri kumwe n’amagambo y’uko iririmbwa. Abana baranezerewe cyane. Muri iyi ndirimbo yabo Vive, abana baba bashimira cyane igihugu cy’u Rwanda n’uuyobozi bwacyo, ababyeyi babitaho n’ibigo bitandukanye bidahema kubakorera ubuvugiza ndetse na Leta Nziza itekereza ku banyarwanda nabo barimo nubwo babana n’ubumuga badasubizwa inyuma bati “Kuva kera we, Ntitwari nk’abandi we. Ntitujye mu bandi na rimwe kandi turi ibiremwa Ngayo amazina kandi asesereza, nta gikundiro na busa none turi ibirori.Vive gihugu cyacu, Vive abacyitangira kuo mwita ku bafite ubumuga ngo nabo babeho neza…

Tonzi yabibukije ko abakunda kandi abitayeho maze abahe impano idasanzwe aho yahaye buri mwana wese ifoto ye ari wenyine (ifoto ya buri mwana) maze mu kuyabaha agira ati “Nasanze impano nabaha ari uko buri wese namuha ifoto ye, akajya yireba akareba ukuntu ari mwiza, aremye mu ishusho nziza itangaje kandi Imana imukunda bidasanzwe.”

Tonzi

Tonzi yahawe umwana wese ifoto ye mu buryo bwatunguye abana bikanabashimisha cyane abibutsa ko ari beza cyane

Si ifoto ya buri wese ku giti cye gusa ahubwo hari n’amafoto rusange y’abana bose, hakurikiyeho umwanya wo gufotora abatarabashije kubona amafoto uwo munsi. Nyuma, abana basangiye ibyo kurya ndetse Tonzi amurikira ababarera bimwe mu byo kubafasha babageneye birimo ibyo kurya bizamara igihe kinini; umuceri, ibishyimbo,…n’impapuro z’isuku n’ibindi byinshi.

Kanda hano urebe 'Vive' ya Tonzi n'abana bafite ubumuga bo muri Izere Mubyeyi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND