RFL
Kigali

Abanyabirori baserukanye imyambaro igaragaza amatako ku itapi itukura mu gitaramo ‘Christmas Celebrities Party’-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/12/2018 12:01
2


Mu ijoro ry’uyu wa Kabiri tariki 25 Ukuboza 2018 habaye igitaramo cyiswe ‘Celebrities Christmas Party’ cyateguwe na The Mane. Ni igitaramo cyahuje abantu b'ibyamamare mu ngeri zinyuranye, baserukanye imyambaro ishitura, abandi berekana ko basobanukiwe n’ibijyanye no kurimba.



Abakinnyi b’umupira, abakinnyi ba filime, abanyarwenya, abahanzi mu ngeri zinyuranye, ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga, abahanga imideli n’abayimurika n’abandi bitabiriye iki gitaramo baserukana imyambaro idasanzwe yagiye itangaza benshi. 

Iki gitaramo cyahujwe no kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli, benshi mu byamamare bagiye banyura ku itapi itukura, bakagera mu ihema ariko ntibatindemo bagakomereza ahandi bari bateganyije gusohokera.

Bamwe mu byamamare by’abakobwa banyuze ku itapi itukura, bari bambaye amakanzu maremera akururuka, abandi bambaye amakunzu abafatiriye. Mu kwifotoza bagaragazaga amatako [beyuragaho bakerekana amatako], mu gatuza no mu mugongo, bikorohera abafata amafoto.

Imyambarire igaragaza amatako yaserukanywe na benshi mu byamamare

Iki gitaramo cyahuje ibyamamare mu ngeri zinyuranye cyayobowe n’abashyushyarugamba bane: Ku itapi itukura ‘Red Carpet’ hari Mc Lion Imanzi ndetse n’umunyamideli Kantengwa Judith ubarizwa muri Uganda.

Uko ari babiri bahaga ikaze ibyamamare byitabiriye iki gitaramo, bakabazwa uko biyumva kuba bahujwe n’abafana babo, nyuma bagafata ifoto y’urwibutso. Itapi itukura ‘Red carpet’ yari yashyizwe hanze y’ahabereye igitaramo ndetse ab'ibyamamare bayinyuragaho bazanwe mu mudoka yihariye bari bateguriwe.

Imbere mu ihema, iki gitaramo cyayobowe na Mc Anita Pendo ndetse na Mc Kate Gustave, bombi bakiraga ibyamamare bakabaha ijambo bakavuga uko batakereza kuri uyu munsi bateguriwe. Anita Pendo na Kate banyuzagamo bagasetsa ibitabiriye iki gitaramo, ibintu byanyuze benshi.

AMAFOTO:

Imyambarire yari yihariye

Queen Cha afata ifoto y'urwibutso n'abari bayoboye iki gitaramo.

Umugore wa Safi Madiba [Judith uwo uri hagati]

Shaddy Boo n'abakobwa be.

Nk'ibisanzwe, Shaddy Boo mu mwambaro ugaragaza amatako.

Umuraperi Shizzo yasohokanye n'umukinnyi Isimbi Alliance.

Umunyamideli Judith, yaje guhindura imyenda agaragara mu myenda igaragaza amatako.

Mmempire ya Mani Martin ku itapi itukura.

Andi mafoto menshi kanda hano:

Asinah na Sacha mu myambaro igaragaza amatako

">Shaddy Boo mu myambaro igaragaza amatako

">

">Eric Semuhungu mu gitaramo 'Celebrities Christmas Party'

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kagos5 years ago
    Hahahahaha aba bagore nibakore ishyirahamwe n'abakobwa/gore b'ibibuno binini mu Rwanda
  • Dsp5 years ago
    ko ari zo mali bibitseho se, reka bazikorere advertisement





Inyarwanda BACKGROUND