RFL
Kigali

Abanyapolitiki n’ab’amazina azwi bitabiriye igitaramo ‘Inganzo yaratabaye' cya Jules Sentore-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/07/2019 8:42
4


Umuhanzi Jules Sentore yakoze igitaramo ‘Inganzo yaratabaye’ mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 05 Nyakanga 2019 cyitabiriwe n’abanyapolitiki batandukanye, abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, abakinnyi ba filime, ikinamico, urwenya…ba Nyampinga b’Igihugu n’abandi.



Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village(KCEV) ahazwi nka Camp Kigali. Ni igitaramo cyahurije hamwe umubare munini w’abacuditse n’umuco gakondo bizihiza isabukuru y’imyaka 25 u Rwanda rumaze rwibohoye, inganzo nayo ibigizemo uruhare.

Umurishyo wa mbere w’iki gitaramo wavugijwe na Gakondo Group yareze benshi mu bahanzi b’amazina akomeye mu Rwanda. Umurishyo wa nyuma wavugijwe i saa sita z’ijoro n’iminota mike, abatashye bataha biyumvira amajwi meza ya Muyango, Jules Sentore ndetse n’Ingangare.

Umuhanzikazi Aline Gahongayire yizihiwe muri iki gitaramo

Iki gitaramo cyitabiriwe n’umuhanzikazi Aline Gahongayire, Umuhanzi Clementine Uwitonze [Tonzi], Umunyamakuru Mike Karangwa n’umufasha we, Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa, Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane, Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan.

Senateri Tito Rutaremera, Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, Umuhanzi Mariya Yohana, Muyango Jean Marie, Israel Mbonyi, Gacinya Denis wabaye Visi-Perezida wa Rayon Sports, Miss Mwiseneza Josiane wambitswe ikamba ry’umukobwa ukunzwe mu irushanwa [Miss Popularity 2019], Miss Hirwa Honorine [Miss Igisabo], Umukinnyi Meddie Kagere umwataka w’ikipe y’Igihugu Amavubi, Muyoboke Alex [Umujyanama w’umuhanzikazi Allioni] n’abandi benshi. 

Ubanza ibumoso ni umukinnyi wa filime Rosine Bazongere ari kumwe n'umujyanama wa Miss Mwiseneza Josiane, Sunday Justin

Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Airtel Rwanda, Liliane Munganyinka

Uhereye iburyo, Muyoboke Alex na Allioni afasha mu bijyanye n'umuziki

Umuhanzi Buravan yabanje kwicara iruhande rwa Aline Gahongayire

Yaje no kwicara iruhande rw'abakobwa bahiga abandi Ubwiza, Ubwenge n'Umuco

Umuziki wa Gakondo wahawe intebe....

Uhereye ibumoso, Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane na Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan

Umuhanzi Buravan yazamutse ku rubyiniro afasha Jules Sentore kwizihira benshi

Umuyobozi w'Itorero ry'Igihugu, Bamporiki Edouard [Ubanza ibumoso] acinya akadiho yari kumwe na Patrick umujyanama wa Jules Sentore

Muyango ni umuhanzi wizihira ab'ibisekuru bitandukanye

Muri iki gitaramo Bamporiki Edouard yari kumwe n'umufasha we

Alex Muyoboke umujyanama wafashije benshi mu bahanzi nyarwanda gutera intambwe

Urugo rushya! Umunyamakuru Mike Karangwa n'umufasha we, Isimbi Mimi

Umuhanzikazi Mariya Yohana

Senateri Tito Rutaremara

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwitonze Clementine [Tonzi]

Umukinnyi Meddie Kagere[uri iburyo] yari kumwe n'umufasha we

Miss Elsa, Miss Meghan na Miss Liliane 

Umunyamakuru wa Radio/TV10, David Bayingana

Umuramyi Israel Mbonyi uherutse gushyira hanze indirimbo 'Nzaririmba'

MASAMBA YASHYIKIRIJE INKONI JULES SENTORE AMURAGIZA INJYANA GAKONDO

AMAFOTO: Iradukunda Dieudonne-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugabo4 years ago
    Ndebye amafoto y'iyi article. Mbonyemo ikintu kimwe ntareka kuvuga. Miss Iradukunda Liliane ni umukobwa mwiza pe. Bizafata igihe kirekire ngo hongere haboneke undi Miss ufite uburanga bugeze ahangaha.
  • Nanzo4 years ago
    Igisupusupu akanga akabarya inomero
  • ATUKWATSE! YAZIIDI: &DR LOVE2 years ago
    Ndashaka kuza iyongiyo mu rwanda ariko sinzi uko nashobora kureba Allioni kubera uko nryoherwa indirimboze na maphoto ye ndabona arimeza none kundashaka inomero yawe nshobora kuyibona cyangwa thank you
  • Atukwatse yaziidi dr love2 years ago
    Ndashaka kuza iyongiyo gukurebaho njewe ndi mu uganda ndaryoherwa indirimbo zawe thank you





Inyarwanda BACKGROUND