RFL
Kigali

Abanyeshuri ba UNILAK bageze kure umushinga wa filime ‘High School Affairs’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/02/2019 16:22
2


Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’Abalayiki b’Abadiventiste (UNILAK) bageze kure umushinga wo gukora no gutunganya filime bise ‘High School Affairs’ bakubiyemo ubutumwa bw’ibibera mu mashuri makuru.



Gatete Arthur washinje kompanyi Garthur Media Rwanda ukuriye itsinda ry’abanyeshuri bo muri Unilak bishyize hamwe, yabwiye INYARWANDA ko bamaze igihe kinini batekereza kuri uyu mushinga wa filime ‘high school affairs’ biteze ko mu mezi atatu ari imbere izaba yamaze gusohoka.  

Yavuze ko bize neza umushinga w’iyi filime ishushanya ubuzima bw’abanyeshuri mu mashuri yisumbuye. Yongeraho ko ubu bageze ku kigero cya 20% bategura iyi filime High School affairs izahishura ubuzima bwo mu mashuri makuru.

Yiteze ko iyi filime ‘izihandura ubuzima bw’abantu benshi, imibanire y’abana n’ababyeyi no guhindura muri rusange imyitwarire y’abantu ku isi yose’. Avuga ko batarangamiye gucuruza iyi filime ku isoko ryo mu Rwanda ahubwo ko batekereza no gucuruza ku isoko ryo mu bindi bihugu.

Abanyeshuri ba kaminuza ya Unilak bihurije hamwe mu gutegura filime 'High School Affairs'

Tuyishime jean Felix wanditse iyi filime avuga ko guhitamo kwandika inkuru ku buzima bw’abanyeshuri mu mashuri makuru ari uko babonye nta filime nyinshi zivuga kuri ubu buzima. Yongeraho ko banashatse kurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri babinyujije mu butumwa bageneye abazareba iyi filime.

Yagize ati “...Kuba twarahisemo kuyandika n’uko nta filime nyinshi hano zivuga kuri ‘high school affairs’ dufite. Icya kabiri ari nacyo gikomeye twatekereje uburyo twatambutsa ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge ndetse no gukangurira ababyeyi kwita ku bana babo kandi urabona ko ibiyobyabwenge byiganje mu rubyiruko.”

Yakomeje ati “Mu mashuri niho abanyeshuri baba bafite amatsinda bahuriramo bakanywa ibiyobyabwenge. Twashatse kurwanya ibiyobyabwenge ariko tubinyujije mu kwerekana ishusho yo mu mashuri.” Avuga ko atari ubwa mbere yanditse filime, kuko no mu myaka itambutse hari izo yagizemo uruhare mu iyandikwa.

Filime ‘High School Affairs’ imaze igihe itegurwa, izakinamo abakinnyi 20, abakobwa 10 ndetse n’abahungu 10 bamaze gutoranywa.  Iyi filime yari kugaragara bamwe mu bakinnyi basanzwe bazwi mu ruganda rwa Cinema ariko abari bemeye kwitabira igikorwa cyo guhitamo abakinnyi ntibabonetse, izakinamo bamwe mu banyeshuri bo muri Unilak n’abandi. Igice cya mbere cy’iyi filime cyizasiga bemeje niba izakinwa mu buryo bw’uruhererekane (serie). 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Herve Gatete5 years ago
    kabisa komerezaho blood ndagushigikiye kbsa
  • Eric5 years ago
    uwomushinga wabobanyeshuri I saw all mubabwire courage





Inyarwanda BACKGROUND