RFL
Kigali

Biraryoshye, ni intsinzi! Imbamutima za Feruje winjiye mu nzozi ze zo kwandika “Musekeweya” - VIDEO

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:23/04/2024 10:26
1


Nahimana Clemance wamamaye nka Feruje yavuze ku nzira zamuhinduye icyamamare mu gihe gito impano ze zikamurambagiza kugeza ahindutse icyamamare gisetsa abanyarwanda n’abandi bamukurikira bo mu bindi bihugu.



Feruje akina muri filime “Umuturanyi Series” nyuma yo kugaragaza ko ashoboye. Yasangije abakunzi b’ibihangano bye inkuru y'uko yahereye kuri bicye afite agambiriye gusingira ibihambaye. Yatangaje ko yatangiye afata amashusho mato ya telefone akayashyira ku rubuga rwa WatsApp benshi bagatangira kumukunda.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Nahimana Clemeance [Feruje] yavuze ku nzozi yagize ubwo yumvaga ikinamico yamamaye nka Musekeweya igakundwa ku nkuru za Muhumuro na Bumanzi.

Ati “Nakuze nkunda abantu babiri nifuza ko mbere yuko mpfa nzababona ari bo Musagara Andrea na Rukundo Charles Lwanga”.

Nagize ishyaka ryo kwandika ikinamico nyuma yo kujya numva babavuga igice cy’ikinamico cyakinwe kirangiye bavuga ngo ‘iki gice mumaze kumva cyanditswe na Rukundo Charles Lwanga, cyangwa Musagara Andreya cyangwa Perepetuwa’. Icyo gihe numvaga nzakora ibintu bisa na byo.

Yagarutse ku byishimo ahorana umunsi ku wundi byo kuba yarabaye umwanditsi wa filime ati “Rero kubona dusigaye twicarana tugakorana ni byiza biraryoshye. Kuba naragize iryo shyaka nkahagera kuri njyewe ni intsinzi”.


Uyu munyarwenya yakoresheje ururimi yiyambuye ku bwo gusekwa mu bwana, rumwubakira izina

Feruje yagarutse ku musaruro yakuye muri filime “Ibwiza” yamwinjirije agatubutse, ikamubashisha gukora indi yitwa “Shenge Series”, filime ishingiye ku buzima abantu banyuramo umunsi ku wundi.

KANDA HANO UREBE KAMWE MU DUCE TWA SHENGE SERIES 


Ubwo yagarukaga ku bimutera agahinda yavuze ko ababazwa no kubona abantu bashonje cyane cyane kubona umwana wabuze ibyo kurya cyangwa kubona agahinda k’umubyeyi wabuze icyo aha umwana we. 

Ati “Mu bumuntu bwanjye mba numva nta mwana wakagombye kubura ibyo kurya, nta mubyeyi wabura icyo aha umwana we”.

Ubwo yavugaga ku bimushimisha kuva yakwinjira mu buhanzi, yavuze ko ari umusaruro atanga. Ati “Ikinshimisha ni uko kugeza ubu mbasha kugira ikintu nkorera abanyarwanda. 

Kuba nahanga, abanyarwanda bagakunda igihangano cyanjye binkora ku mutima, ni intsinzi kuri njye bikantera gushima Imana”.

Yasabye abanyarwanda kumuba hafi no gukunda ibihangano bye. Ati “Ndashimira abakunzi banjye bakunda ibyo nkora ntibabe mu banca intege”.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO FERUJE YAGIRANYE NA INYARWANDA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tuyikunde Deogratias 2 weeks ago
    Courage Kuri feruge wacu jyambere ntugasubire inyuma





Inyarwanda BACKGROUND