RFL
Kigali

Abaraperi 3 bakomeye muri Gospel babarizwa muri The Chrap bakoranye indirimbo 'Why me'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/03/2019 9:43
0


The Chrap ni itsinda ry'abaraperi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bishyize hamwe mu rwego rwo gushyigikirana. Magingo aya batatu babarizwa muri The Chrap basohoye indirimbo bise 'Why me'.



UMVA HANO 'WHY ME' INDIRIMBO NSHYA YA THE CHRAP

Indirimbo 'Why me' ihuriwemo na Ariella wabimburiye abandi banyarwandakazi guhimbaza Imana mu njyana ya Hiphop, Blaise Pascal umwe mu baraperi b'abahanga muri Gospel na The Pink ufatwa nka nimero ya mbere kuri ubu mu bahanzikazi ba Gospel bakora injyana ya Hiphop. Aba baraperi bahuriye muri The Chrap, iyi ndirimbo 'Why me' bakoranye bayinyujijemo ishimwe ryabo ku Mana yabahaye agakiza ikabahindura abana bayo.

Aganira na Inyarwanda.com The Pink umwe mu baraperi babarizwa muri The Chrap yasobanuye impamvu iyi ndirimbo bayise ‘Why me’. Yagize ati: “Twayise Why me kuko twasanze ubuntu bw'Imana butangaje. Twe turacumura ,tukica amategeko yayo ariko yo ntihwema kudutangaza. Hari benshi bakiri mu iraha ry'isi....aho nanjye nakabaye nkiri...ariko ndeba ubwiza bwayo ndimo nkayishima ...nkarushaho kwibaza icyo nakoze ngo impitemo”

Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo yabo bayitondeye cyane kugira ngo inyure ingeri zose. Yunzemo ko bifuza ko buri wese wumva iyi ndirimbo yitekerezaho akareba ubwiza bw’Imana uko bungana. Ati: “Ni indirimbo iryoshye, twiyondeye ngo inyure ingeri zose. Yakozwe na Arnaud Gasige. Turifuza ko buri wese uyumvise ajye yitekerezaho arebe ubwiza bw'Imana uko bungana ....arebe ibyo imukorera kuva ku tuntu duto kugeza ku binini. Yibaze icyo arusha abatarasogongera ku buryohe bwayo.”


Umuraperikazi The Pink

The Chrap ibarizwa abaraperi batandukanye bakora umuziki wa Gospel barimo; Bright Patrick ari nawe wayitangije, Regis hat, The Pink, Ariella na Blaise Pascal. Bright Patrick watangije iri tsinda amaze igihe kinini aba muri Canada ku mpamvu z'amasomo, gusa hari amakuru avuga ko ari hafi kugaruka mu Rwanda. Regis Hat nawe kubera izindi nshingano yari afite, ntibyamukundiye ko aboneka muri iyi ndirimbo 'Why me'. Icyakora abagize iri tsinda/Crew rya The Chrap bavuga ko iyo umwe muri bo abuzemo nta kibazo kinini bagira.

UMVA HANO 'WHY ME' INDIRIMBO NSHYA YA THE CHRAP







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND