Ibirori n’ibitaramo bibera mu Rwanda yaba ibito ndetse n’ibinini, hari abamaze kubigira akazi yaba mu kubitegura no kubimenyekanisha, bikarushaho kwagura imyidagaduro no kongerera akanyamuneza abaturarwanda.
Mu Rwanda, hari abantu bamaze gushinga imizi mu gutegura
ibirori n’ibitaramo, hakaba n'ababafasha mu buryo bwo kubyamamaza ndetse bamwe usanga barabigize akazi.
Uyu munsi tugiye kubagarukaho duhereye ku bategura ibirori n’ibitaramo bikomeye bakaniyambazwa na Guverinoma
rimwe na rimwe kubafasha mu bikorwa bifite aho bihuriye n'imyidagaduro.
Mushyoma
Joseph
Mushyoma
Joseph [Bubu] yamaze kwamamara guhera kuri Primus Guma Guma na East African Party
yateguye binyuze muri East African Promotors (EAP). Ni we utegura kandi iserukiramuco rya 'Iwacu Muzika Festival' rimaze gushinga imizi.
Bubu ari mu bagabo bacye mu Rwanda bahiriwe n'ubushabitsi bakora mu myidagaduro kuko abukuramo amafaranga menshi ndetse akagirirwa icyizera mu nguni zose.
Uretse ibyo bitaramo tuvuze, Bubu ni we wihishe inyuma y'ibitaramo bibiri bikomeye Israel Mbonyi amaze gukorera muri BK Arena. Ni we wabiteguye, ariko bizwi na bacye. Yanateguye kandi ibyakozwe na Patient Bizimana mu bihe bitandukanye.
Bruce
Intore
Bruce Intore na we ari mu bagabo bagiye bagira
ukuboko mu birori n’ibitaramo byatumiwemo abahanzi bakomeye nka Ice
Prince aza mu Rwanda 2014, Sauti Sol (2015), Wiz Kid (2016) n’abandi.
Yitabiriye anagira uruhare muri Rwanda Day zabereye mu bihugu bitandukanye. Ari mu bateguye ibikorwa birebana n’imyidagaduro by'Umuryango FPR Inkotanyi muri 2017.
Imyaka myinshi yayimaze akorana na kompanyi zitegura
ibitaramo nka EAP na Sensitive Ltd kugera mu mwaka wa 2021 ubwo yatangizaga Intore
Entertainment.
Kuri ubu Intore Entertainment iri muri kompanyi zihatana ku isoko. Kuva yatangira kwikorera mu buryo bwagutse, mu bo
yabashije kuzana mu Rwanda harimo Koffi Olomide na Tay C.
Fiacre
Nemeyimana
Fiacre Nemeyimana washinze kompanyi Fiacre Tent Maker, ni ukuboko gukomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana aho byinshi mu bitaramo by’iki gisata ari we bitegura. Uyu mugabo yamamaye cyane nk’umujyanama wa Israel Mbonyi.
Fiacre yagize uruhare mu bitaramo birimo ibya Healing Worship Team, Inganzo Ngari, Chorale de Kigali, ndetse ari mu bari gufasha Cyusa Ibrahim mu gitaramo cye kizaba tariki 01 Kamena 2024.
Muyoboke
Alex
Uyu mugabo yamamaye mu kuba umujyanama w’abahanzi, aho yakoranye igihe kitari gito n’abategura ibitaramo, bimufasha kunguka ubumenyi bw’uburyo ibitaramo bikorwamo.
Biragoye kubona igitaramo cyateguwe n’umuhanzi ukomeye
nyarwanda atagizemo uruhare yaba icyateguriwe hanze y’u Rwanda n’imbere mu gihugu.
Benshi bamwiyambaza mu gushaka abaterankunga
dore ko aziranye na benshi kimwe no kumenyekanisha ibikorwa yifashishije imbuga
nkoranyambaga ze n’inararibonye afite mu gukorana n’itangazamakuru.
Muyango Uwase
Uyu
mubyeyi wabaye Miss Photogenic 2019 muri Miss Rwanda, kuri ubu imbaraga nyinshi
yazishyize mu gutegura ibirori bihuza abantu benshi.
Ibi ahanini abikorera mu tubari dutandukanye. Ubwo Zari aheruka mu Rwanda, Muyango ari mu bamufashije kumenyekanisha
igikorwa yari aje gukora, bituma kigenda neza.
Uretse ibyo kandi ari no mu bari n’abategarugori
biyambazwa mu kwamamaza ibikorwa bya kompanyi zinyuranye akanaba n’umunyamakuru
wa Isibo yaba kuri Televiziyo na Radiyo.
Peace Nicodeme
Nzahoyankuye Nicodeme uzwi cyane nka Peace Nicodeme, usanzwe akorera Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru kuri Magic Fm mu kiganiro cy'Iyobokamana, ni umwe mu bihishe inyuma y'ibitaramo byinshi by'abahanzi ba Gospel.
By'akarusho yagize uruhare rukomeye mu gitaramo cya Pasika cy'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) cyiswe Ewangelia Easter Celebration Concert cyabereye muri BK Arena kuwa 31 Werurwe 2024 kikaririmbamo Israel Mbonyi n'amakorali y'ibigugu.
Byagorana kubona igitaramo cya Gospel atashyizemo ukuboko. Peace Nicodeme yatanze umusanzu ukomeye mu bitaramo by'abaramyi banyuranye nka Papi Clever na Dorcas, Bosco Nshuti, Vumiliya Mfitimana, Jado Sinza na Sholom Choir mu gitaramo cy'amateka yakoreye muri BK Arena mu 2023.
Patycope
Rukundo Patrick [Patycope] yamamaye cyane bitari ukubera
kuba umunyamuziki cyangwa ikindi ahubwo ari ukuba hafi y’ibyamamare no
kumenyekanisha ibyo bakora.
Biragoye kubona ibirori bikomeye yaba ibibera mu tubari,
utubyiniro, mu nyubako z’imyidagaduro atagiramo uruhare.
Uyu mugabo uri mu myaka 34 yari ukuboko gukomeye mu
irushanwa rya Miss Rwanda. Kugeza ubu ari no muri bacye bakunze gutegura
ibirori bibera mu tubyiniro n’utubari dukomeye.
MC
Nario
Mutabazi Robert uherutse kuminuza mu Itangazamakuru ari mu bagabo bakundwa cyane mu biganiro atanga kuri YouTube n’ahandi hatandukanye. Hirya y'ibyo ni umwe
mu bashyushyarugamba bakomeye.
Ibi ariko abihuza no kuba yiyambazwa mu
tubari dutandukanye mu kumenyekanisha no kuyobora ibirori, ibintu ahanini
byihariye abari n’abategarugori.
Nyamara we ari mu b'igitsinagabo babikora neza
bigatuma aboneka mu b’imbere binjiriza agatubutse muri uyu mwuga uzwi nka ‘Hosting’ [kwakira, gususurutsa no kuyobora abanyabirori].
Rwema
Denis
Uyu mugabo yamamaye cyane mu myidagaduro nk’umujyanama w’ibyamamare
nka Shaddyboo na The Ben. Mbere yaho ariko yakoranyeho na Urban Boy na Charly na
Nina.
Nubwo ariko ibi ari byo azwiho, ari mu bagira akaboko mu
birori bitandukanye bibera mu Rwanda cyane cyane mu tubari n’utubyiniro tw’abasilimu.
Billy
Capo
Mugambage Billy yamamaye nk'ureberera inyungu z’abahanzi
batandukanye nko kuba hafi ya Kenny Sol, gusa hirya y'ibyo afite n’ubuhanga
mu bijyanye no gutegura ibirori n’ibitaramo.
Kimwe mu bitaramo yumvikanyemo cyane nubwo byarangiye
gisubitswe cyari icya Asake cyagombaga kubera muri Camp Kigali mu Ukwakira 2022.
Kugeza ubu ari mu bagabo bagira uruhare mu bikorwa
bihuza abantu benshi mu Rwanda.
Uhujimfura
Jean Claude
Azwi muri Kikac nk'ureberera inyungu z’abahanzi nka Niyo
Bosco na Bwiza, ariko nubwo bimeze gutyo yamaze kwinjira mu bikorwa byo gutegura
ibirori n’ibitaramo ahereye ku biherecyeza Tour Du Rwanda.
Fally
Merci
Ni umusore muto umaze kuba igikingi gikomeye mu
ruganda rw’imyidagaduro ariko y’umwihariko ishingiye ku rwenya binyuze mu
bitaramo bya Gen Z Comedy biba kabiri mu kwezi buri kuwa Kane.
Binyuze muri ibyo bitaramo bizwi nk'Iseka Rusange bimaze imyaka ibiri biba, Fally Merci amaze kumurika no kumenyekanisha abanyarwenya bakiri
bato batandukanye.
Mu bandi tutakwibagirwa harimo David Bayingana, Peace Nicodem, K John, Chelina Doll, X Dealer, DJ Bob, Sean P, Queen Lana, Joxy Parker n'abandi bagira uruhare mu gutuma abanyarwanda babona ibirori n’ibitaramo binoze kandi kenshi.
Peace Nicodeme ni umwe mu nkingi mwikorezi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana
Rwema Denis wamamaye mu kugira inama ibyamamare anafasha mu gutegura ibirori n'ibitaramoUmurerwa Chelina [Chelina Doll] ari mu bari n'abategarugori bihagazeho mu byo gutegura ibiroriMuyango wamamaye mu marushanwa y'ubwiza amaze no kugwiza ibigwi mu gutegura ibirori bibera mu tubari n'utubyiniro dukomeye i KigaliPatycope amaze gushinga imizi mu kwamamaza ibirori bito n'ibinini akanagira n'uruhare mu kubitegura
TANGA IGITECYEREZO