RFL
Kigali

Abasore babiri b’impanga Super Twins basohoye amashusho y’indirimbo ‘Ntabaho’ -VIDEO.

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/02/2019 9:35
2


Itsinda Super Twins rigizwe n’impanga ebyiri z’abasore ryashyize hanze indirimbo nshya yasohokanye n’amashusho yayo. Muri iyi ndirimbo ‘Ntabaho’ bavugamo ubwiza bw’umukobwa.



Ngenera Primo Didier na Ngabira Remmy  Segundo n’abasore babiri b’impanga bagize itsinda Super Twins. Nk’uko byumvikana muri iyi ndirimbo mu gitero cya mbere  bagira bati “Aratambuka zigahagarara abasore bagasugumba sinjye gusa ugukunda n’abandi baragukunda (……) baby ntabaho…..”.

Bakomeza bagira bati “ Mbega indoro yawe (She makes me crazy) Uyu ntabaho baby ntabaho ,…..”

Bombi babwiye INYARWANDA, gusohora indirimbo igasohokera rimwe n’amashusho ari umuhigo bagize ubwabo bakumva byaba byiza ariko babikoze gusa ngo ntago ubwabo bari kubyishoboza kuri ibyo barashima Imana na buri wese wabafashije gushimisha abafana babo binyuze muri iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho yayo.

Ntabaho yakorewe mu Mujyi wa Kigali muri Urban Records ikorwa na Holly Beats. Super Twins ikunda kuririmba indirimbo zifatiye ku nkuru nyazo mu buzima bwa buri munsi. Aba  basore bijeje abakunzi b’umuziki wabo ko ibikorwa bihari kandi ko batazabatenguha.

Inkuru: Kwizera Jean de Diue

REBA HANO INDIRIMBO 'NTABAHO' YA SUPER TWINS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alan5 years ago
    Indirimbo ni bon kbsa Tubari inyuma ntibazatane
  • Uwamahoro kevine4 years ago
    Courage basore beza ,mbarinyuma Kbs iyo ndirimbo nisawa ,muzakore Group yabafana .murakoze





Inyarwanda BACKGROUND