RFL
Kigali

Abasore Gusa: Ibimenyetso 10 byakwereka ko umukobwa mwakundanaga atakigukunda

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:19/06/2019 7:19
2


Iyo umugore atangiye guhagarika gukunda, bisa nk'aho isi igeze ku iherezo. Hari ibimenyetso bimwe na bimwe bishobora kukwereka ko yatangiye gucogora mu rukundo rwanyu ari nabyo tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru.



Basore namwe bagabo, ibi ni bimwe mu byo uzagenda ubona ku mugore cyangwa umukobwa utakiri mu rukundo nawe.

1.Ntakikwitaho byihariye

Iyo umukobwa cyangwa umugore atakigukunda wowe mugabo, uburyo bwo kukwitaho bupfa gahoro gahoro. Ntaba agishishikajwe no kumenya amakuru yawe no kukwitaho birakendera.

2.Ntaba akikwiyumvamo

Iyo umukobwa ari mu rukundo, aba yumva umusore bakundana ari we mwiza mu bandi bose. Ariko iyo atakimukunda, aba yumva ari usanzwe kuri we, n’ubwo yagerageza gusa neza gute, akomeza kubona nta kidasanzwe uwo muhungu kimuriho kuko aba atakimwiyumvamo.

3.Nta ngufu agishyira mu byanyu

Iyo akiri mu rukundo, ashyira imbaraga mu rukundo rwanyu, ariko iyo atangiye kugenda biguruntege mu gushaka icyateza imbere urukundo rwanyu, musore menya ko umukobwa atakigukunda nka mbere.

4.Kuvugana birakendera

Uburyo bw’itumanaho hagati yanyu, butangira kugabanyuka, aho mwajyaga muvugana amasaha menshi, mukaganira museka biburirwa irengero kuko atakigukunda ntanatuma umenya amakuru ye, ahubwo uba nk’umuntu mushya kuri we.

5.Ntakita ku byiyumvo byawe

Iki nacyo cyakugaragariza ko umukobwa mwakundanaga mutakiri kumwe, atangira kujya akora ibintu byose atitaye kuko uri bwiyumve, ndetse n’amarangamutima yawe niba wishima cyangwa ubabara ntabyitaho.

6.Ibyo umukorera ntibikimufasheho

Iyo umukobwa atakiri mu rukundo nawe cyangwa kugukunda byaragabanyutse, usanga atakita cyane ku byo umukorera mu gihe mbere utuntu duto wamukoreraga twamushimishaga cyane, aha ho kuko atakiri kukwiyumvamo, n’iyo wamukorera ibikomeye gute ntaba abyitayeho habe na gato.

7. Buri gihe kuvugana bituruka kuri wowe

Haruguru twavuze ko kuvugana kwanyu biba bigoraye, aha ho tugarutse tuvuga ko iteka usanga ari wowe umusore ushyira imbaraga mu kuvugana kwanyu kuko we biba bitakimufasheho hakaba n’ubwo atakwitaba kandi ari wowe umwihamagariye.

8.Nta kintu cyihariye akigukorera

Umukobwa utakiri mu rukundo, ntaba akigira umuhate wo kugukorera udushya. Kukwitaho no kukwereka ko ukunzwe ntibiba bikimuraje ishinga.

9.Ntakikwitaho

Ndatekereza ko buri wese azi ukuntu umukobwa ndetse n’umuhungu uri mu rukundo wese agerageza kwita ku tuntu twose, ariko umukobwa uri kubivamo, no kukwitaho bigenda buheriheri.

10.Ntagishaka kukubwira ibye

Iyo umukobwa ari mu rukundo, ahora akubwira byinshi kuri we, akakubwira gahunda ze bwite, ariko iyo yatangiye kugabanya urukundo no kukubwira gahunda ze birahagarara.

Ibi ni bimwe mu byo ushobora kureberaho ubona ko umukobwa yatagiye kugabanya urukundo kuri wowe. Niba atangiye kukwereka ibi bimenyetso, muganire mukemure ikibazo bikiri mu maguru mashya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bigirimana 4 years ago
    Sawa ivyo uvuze nivyo
  • Umutoni Yvette4 years ago
    Muraho,ESE komwatubwiye ibyabakobwa ntimutubwire ibyabahungu benda kuva murukundo uko bitwara nabo.murakoze kubwinama zanyu.





Inyarwanda BACKGROUND