RFL
Kigali

Abategura Miss Supranational Rwanda barasaba binginga Ange Kagame kuzitabira umunsi wa nyuma w'irushanwa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/08/2019 20:52
0


Abategura irushanwa rya Miss Supranational Rwanda babinyujije ku rukuta rwa Twitter, banditse basaba Madamu Ange Kagame kuzitabira umunsi wa nyuma w’irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019 uzasiga hamenyekanye umukobwa wegukanye ikamba.



Banditse ku rukuta rwa Twitter, kuri uyu wa Mbere tariki 05 Kanama 2019, ubutumwa buri mu rurimi rw'Icyongereza basaba Ange Kagame kuzitabira umunsi wa nyuma w'iri  rushanwa. Tugenekereje mu Kinyarwanda bagize bati“ Kuri Madamu Ange Kagame tunejejwe no ku gutumira nk’Umushyitsi w’Imena ku musoza w’irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019 rizabera kuri Century Park Nyarutarama, ku wa 07 Nzeli 2019. Ni iby’igiciro kinini kuzabana namwe kuri uwo munsi.” Bakoresheje hashtag bavuga bati “Turagusabye uvuge yego”. 

Irushanwa rya Miss Supranational Rwanda riri mu maboko ya kompanyi KS Ltd ikuriwe na Alphonse Nsengiyumva yahawe inshingano zo gushakisha umukobwa uzaserukira u Rwanda muri Miss Supranational izabera muri Poland.

Kugeza ubu abakobwa bamaze kubona itike ibinjiza mu kindi cyiciro cy’irushanwa cya Miss Supranational Rwanda ni 14. Ni mu gihe abakobwa bakenewe ari 20.

Abatoranyijwe n’Akanama Nkemurampaka ku cyumweru tariki 04 Kanama 2019 ni: Ingabire Ndekwe Paulette ufite amanota 81.8%, Umulisa Divine 81.4%, Umunyana Shanitah 80.7%, Umufite Anipha 80.6%, Umwali Bella 78.9%, Uwase Aisha 76.1%, Magambo Yvette 74.6%, Umukundwa Clemence 66.4%, Ingabire Grace 63%!

Ku wa Gatandatu tariki 03 Kanama 2019; abakobwa batoranyijwe ni Umuhoza Karem wagize amanota 80,2%; Umutoniwase Anastasie yagize amanota 85,8%, Mutoni Queen Peace 71,1%, Neema Nina yagize amanota 81,3% na Umwali Sandrine wagize amanota 88,7%.

Umukobwa uzegukana rya Miss Supranational Rwanda 2019 azehembwa Miliyoni 1 Frw anagenerwe n’ibindi bihembo bizatangwa n’abaterankunga.

Abategura Miss Supranational Rwanda basabye Ange Kagame kuzitabira ibirori bizatangirwamo ikamba 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND