RFL
Kigali

Abatsinzwe muri Miss Rwanda batangiriye ku mushinga wo kurwanya inda zitateguwe mu bangavu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/01/2019 17:50
2


Bamwe mu bakobwa batabashije kugira amahirwe yo gukomeza mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda, bakomeje kunonsora umushinga buri umwe yari afite aho bahereye ku mushinga wo kurwanya inda zitateguwe mu bangavu.



Anipha Lucky Umufite uhagarariye iri tsinda ry’abakobwa batsinzwe muri Miss Rwanda 2019, yatangarije INYARWANDA, ko kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Mutarama 2019 aribwo bahuye bemeranya gutangira gushaka abaterankunga ku mishinga yabo. Yavuze ko bagombaga guhura ari abakobwa 20 ariko ko bitewe n’akazi habonetse abakobwa umunani.

Yagize ati “…Twahuye turi umunani. Twemeje gushaka abaterankunga b’imishinga yacu. Hanyuma duhitamo n’umushinga tuzaheraho,”  Yavuze ko umushinga batangiriyeho ari uwa Mallion Uwase yari yatanze muri Miss Rwanda.

Abakobwa batsinzwe muri Miss Rwanda biyemeje gukomeza imishinga yabo.

Yakomeje avuga ko bavuganye n’Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up [Prince Kid] itegura Miss Rwanda bakamusaba y’uko yabashakira umwanya bakazasura abakobwa bagiye mu mwiherero w’irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Ati “ Twanemeje ko tugomba no kuzajya gusura abandi bakobwa muri ‘Boot camp’. Twavuganye na Prince Kid atubwira ko azadushakira umwanya.”

Iri huriro ‘Ml in Rwanda ‘[Miss Lucky initiative for Rwanda] rizajya ryakira abakobwa bose batsinzwe muri Miss Rwanda uko imyaka izagenda isimburana. Ubu ni abakobwa 20 bahise batangirana n’iri huriro.

AMAFOTO:

Herniette Niyokwizerwa.

Asouma Mugabekazi.

Solange Umutesi.

Mallioni Uwase.

Anipha Lucky Umufite.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cynthia 5 years ago
    Harabandi batari kubona ayo mahirwe yokubana namwe kdi nabo bari barimo uyu mwaka babijyenza gute kugira mufatikanye????
  • Mpore5 years ago
    Ndabishyigikiye it's good idea. Babahe training zihagije hama bajye babifashisha muri protocol.





Inyarwanda BACKGROUND