RFL
Kigali

Abayobozi ba Rayon Sports FC bakusanyije asaga Miliyoni 20Rwf mu kwitegura imikino ya shampiyona isigaye

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/05/2019 18:05
1


Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 4 Gicurasi 2019 mu mujyi wa Kigali, Abayobozi ba Rayon Sports FC, bakusanyije asaga miliyoni 20Rwf, kugira ngo bakomeze kwitegura neza imikino ya shampiyona y’u Rwanda (Azam premier Leauge).



Perezida wa Rayon Sports FC, Paul Muvunyi aganira na Inyarwanda.com yavuze ko atari inama Rusange y'abayobozi yakozwe ahubwo ko ari inama y'abantu bari hafi cyane ya Rayon Sports. Yavuze ati:”Muri ino minsi turi gukora inama nyinshi, inama twakoze ni inama ngishwanama, iyo duteguye inama turabamenyesha, ntabwo yaba ari inama y’abayobozi ba Rayon Sports ngo dutange miliyoni 20Rwf, zonyine. Buri mukino wose tuwufata nka Final, ikipe izamanuka ishobora kugusigira ubusembwa, twebwe APR FC tuyifata nk’Amagaju nta mukino uruta undi”.

Yakomeje asobanura inama bakoze, aho yavuze ko inama bakoze kwari ukugira ngo bakomeze bitware neza. Yakomeze avuga ati:”Inama twakoze yari ukugira ngo turebe uko twakomeza tukitwara neza mu mikino ine ya nyuma isigaye, nidukora inama tuzabamenyesha, nagira ngo nshimire abafana bakoze uko bashoboye bakatuba inyuma, mu mikino tumaze gukina, umusaruro umeze neza kuriya nibo tuwukesha, turabasaba kuguma hafi y’ikipe bishoboka”.

Kuri ubu Rayon Sports FC, iri ku mwanya wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda, Azamu Premier League n’amanota 60, aho irusha inota rimwe ikipe iyikurikiye ariyo APR FC ifite 59.

Paul Mugabe/Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alphonse NIZEYIMANA5 years ago
    aho nihoho mukomereze aho Bayobozi beza.





Inyarwanda BACKGROUND