RFL
Kigali

Abraham wari Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports yeguye nyuma y’amezi atanu atowe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/05/2020 11:03
0


Abraham Kelly wari Umunyamabanga Mukuru w’ikipe ya Rayon Sports yamaze kwandika ibaruwa avuga ko yeguye ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe, nyuma y’ibibazo byo kudahuza mu buyobozi.



Muri gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 28 Gicurasi 2020, ni bwo ibaruwa y’ubwegure bw’uyu munyamabanga yageze yanze, aho yandikiye umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports avuga ko yamaze kwegura ku mirimo yari amazeho amezi atanu.

Nta masaha 24 ashize uwari umuvugizi w’iyi kipe Jean Paul Nkurunziza, weguye ku munsi w’ejo ku wa Gatatu, none na  Abraham Kelly wari umunyamabanga mukuru w’iyi kipe yeguye. Ibi kandi  bije bikurikirana n’ibibazo bimaze iminsi bivugwa mu buyobozi bw’iyi kipe, aho Umuryango wa Rayon Sports uhagarariwe mu mategeko na Ngarambe Charles, wari wakuyeho Komite yose ya Rayon Sports ihagarariwe na Sadate Munyakazi.

Kuva Munyakazi Sadate yatorwa tariki 14/07/2020, bamwe mu bayobozi batandukanye bari batowe bari bagiye begura barimo Twagirayezu Thadée wari watorewe kuba Visi Perezida wa mbere, Ernest Nsangabandi wari Umunyamabanga wa Komite nkemurampaka ndetse n’abandi bagera kuri batanu yakuyeho.

Gusa ariko n'ubwo ibi byose biri kuba, ruracyageretse hagati y’Umuryango wa Rayon Sports n’umuyobozi w’iyi kipe Sadate Munyakazi, aho komite ye yegujwe akabyanga akavuga ko ababikoze bari kwikinisha yemeza ko akiri Perezida wa Rayon Sports kuko ababikoze nta bubasha babifitiye.


Ibaruwa y'ubwegure bwa Abraham Kelly


Abraham Kelly yari amaze amezi atanu atowe 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND