RFL
Kigali

Active bakoreye igitaramo muri Bauhaus Club Nyamirambo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/06/2019 17:47
0


Itsinda rya Active ribarizwa mu inzu ireberera inyungu z’abahanzi ya New Level, bakoreye igitaramo gikomeye abasohokeye muri Bauhaus Club i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.



Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2019. Ni igitaramo cyunze mu ruhererekane rw’ibitaramo bisanzwe bikorwa n’abahanzi nyarwanda batumirwa gutaramira mu kabari kagezweho ka Bauhaus Club Nyamirambo.

Nk’ibisanzwe Active baririmbye muri iki gitaramo babivangamo no kubyina, ibintu byashimishije benshi. Muri iki gitaramo baririmbye indirimbo zabo bahereye batangira urugendo rw’umuziki n’izindi nyinshi bagiye bashyira hanze mu bihe bitambutse.

Iri tsinda rigizwe na Sano Dereck, Mugabo Olvis na Mugiraneza Thierry [Tizzo] ryakunzwe mu ndirimbo nka  ‘Nicyo naremewe’, ‘Active love’, ‘Aisha’, ‘Canga iringi’ n’izindi nyinshi.

Itsinda rya Active mu gitaramo bakoreye Bauhaus Club Nyamirambo

Active mu bihe bitandukanye bahatanye mu marushanwa akomeye mu muziki nka Primus Guma Guma Super Star, Salax Awards. Mu 2015 banahatanye mu bihembobyitwa Uganda Entertainment Awards.

Bauhaus Club Nyamirambo imaze kuba ubukombe mu gutegura uruhererekane rw’ibitaramo bihuriza hamwe abahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda.

Bauhaus Club Nyamirambo iri mu tubari dukunze gusohokerwamo na benshi mu bahanzi nyarwanda n’abafite abafite amazina akomeye mu ruganda rw’imyidagaduro.

Bafite inzoga z’amako yose, ibyo kurya bitandukanye n’ibindi byinshi. Iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos iteganye na Station Merez. Ku bindi bisobanuro wabahamagara kuri 0788816126.

Olvis wa Active mu gitaramo

Tizzo na Derek ku rubyiniro imbere y'abasohokeye Bauhaus Club Nyamirambo


AMAFOTO: Regis Byiringiro-INYARWANDA.COM





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND