RFL
Kigali

Active barataramira abasohokera Bauhaus Club Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/06/2019 9:12
0


Itsinda rya Active rigizwe na Dereck, Olvis na Tizzo ryatumiwe gususurutsa abasohokera mu kabari kagezweho Bauhaus Club Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kamena 2019.



Sano Dereck, Mugabo Olvis na Mugiraneza Thierry [Tizzo] bagize itsinda rya Active bamaze gukora indirimbo nyinshi zakunzwe kugeza n’ubu. Bashyize hanze indirimbo ‘Nicyo naremewe’, ‘Active love’, ‘Aisha’, ‘Canga iringi’ n’izindi nyinshi.

Kuri ubu batumiwe gutaramira Bauhaus Club iherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. Bagiye kuhakorera igitaramo babisikana na Riderman wishimiwe bikomeye mu cyumweru gishize.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga 1 000 Frw. Ni mu gihe Dj Theo ariwe wifashishwa mu kuvangavanga umuziki.

Active yahatanye mu marushanwa akomeye nka Primus Guma Guma Super Star, Salax Awards. Mu 2015 banahatanye mu bihembobyitwa Uganda Entertainment Awards.

Active yatumiwe gutaramira Bauhaus Club Nyamirambo

Bauhaus Club Nyamirambo imaze kuba ubukombe mu gutegura uruhererekane rw’ibitaramo bihuriza hamwe abahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda.

Bauhaus Club Nyamirambo iri mu tubari dukunze gusohokerwamo na benshi mu bahanzi nyarwanda n’abafite abafite amazina akomeye mu ruganda rw’imyidagaduro.

Bauhaus Bar ifite akabyiniro gakomeye kafunguwe ku mugaragaro na Bruce Melodie ku munsi w’abakundana (St Valentin).

Bafite inzoga z’amako yose, ibyo kurya bitandukanye n’ibindi byinshi. Iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos iteganye na Station Merez. Ku bindi bisobanuro wabahamagara kuri 0788816126.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'CANGA IRANGI' YA ACTIVE NA BURAVAN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND