RFL
Kigali

Adele yatandukanye n’umugabo we bari bamaze imyaka itatu bakoze ubukwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/04/2019 20:59
0


Umunyamuziki Adele w’imyaka 30 y’amavuko n’umugabo we Simon Konecki w’imyaka 45, batandukanye byeruye nyuma y’imyaka itatu bakoze ubukwe. Bombi bemeranyije gukomeza kwita byihariye ku mwana wabo w’imyaka itandatu bashimangira ko ‘bakunda’ cyane.



Adele yakoze ubukwe n’umushabitsi Simon Konecki mu 2016 nyuma y’imyaka itanu bateretana. Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mata 2019 ni bwo bombi bemeje ko bamaze gutandukana bidasubirwaho, biyemeza gukomeza kwita ku mwana wabo witwa Angelo.  

Daily Mail yanditse ko hari amakuru ava mu nshuti z’aba bombi avuga ko ‘bari bamaze igihe kinini buri wese yaraciye inzira ze’ ndetse ko batahiriwe n’urugo nyuma yo kwemeranya kubana nk’umugabo n’umugore.

Adele uri mu bahanzi batwaye ibihembo bya Grammy Award yahuye n’uwari umugabo mu 2011, bakora ubukwe mu 2016 mu ibanga rikomeye. Imyaka umunani yari igiye gushira bombi bamenyanye. Muri Werurwe 2017 ubwo Adele yahabwaga igihembo ‘Best Album Award’ yaboneyeho no gutangaza ko yabengutswe na Simon ndetse ko bakoze ubukwe. 

Adele yandukanye n'umugabo we bari bamaranye imyaka isatira umunani.

Abavugizi baba bombi, Benny Tarantini na Carl Fysh babwiye Associated Press ko “Adele n’umugabo we bamaze gutandukana. Bemeranyije gukomeza kurera no kwita ku mwana wabo. Buri gihe kandi bashaka  kubaho ubuzima bwite. Nta kindi bashaka gutangaza kirenze kuri ibi.

Hari uwabwiye ikinyamakuru People ko icyakomeje urukundo rwa Adele na Simon ari ‘umwana bafitanye’ kandi ko Adele asanzwe yishimira kuba umubyeyi.  

Mu Ukuboza 2016, Adele yabwiye Ikinyamakuru Vanity Fair ko ‘afite icyizere cy’urukundo kandi ko anyuzwe’, yashimangiye ko ari bwo bwa mbere aryoherewe n’urukundo.

Simon yabanje kubana n’umugore witwa Clary Fishe umuhanga mu guhanga imyenda ubarizwa mu Mujyi wa London. Bombi batangiye urukundo 2004 bashwana 2008 bafitanye umwana w’imyaka icyenda. 

Icyo gihe Adele yashinjijwe na benshi ko ariwe nyirabayaza w’isenyuka ry’urugo rwa Simon. Adele yireguye avuga ko yamenyanye na Simon imyaka ine ishize ahawe gatanya n’umugore wa mbere.

Adele ari mu bahanzi ku isi nzima bahagaze neza mu gucuruza ibihangano byabo. Mu bihe bitandukanye yashyize hanze alubumu yise 19, 21, 25 zagurishijwe cyane ndetse anegukana amashimwe atandukanye. Mu 2008 nibwo yasohoye alubumu yise 19 yari ho indirimbo ‘Hometown Glory’ yanditse ubwo yari afite imyaka 16.

Imyaka itatu yari ishize bombi bakoze ubukwe.

Mu 2017 baranzwe n'inseko mu birori bya Grammy Awards.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND