RFL
Kigali

Adil Mohammed Erradi yongereye amasezerano muri APR FC asabwa gukora ibyananiranye

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:6/08/2022 18:37
0


Adil Mohammed Erradi wari umaze imyaka 3 mu Rwanda, yongereye amasezerano y'imyaka ibiri ndetse asabwa kurenga amatsinda ya CAF Champions League.



Umutoza Adil Mohammed Erradi ufite ibikombe 3 byikurikiranya bya shampiyona y'u Rwanda, APR FC yamushimiye imuha amasezerano mashya y'imyaka 2 ishobora kongerwa mu gihe yaba yitwaye neza mu Rwanda no mu mahanga, cyane cyane mu mikino ya CAF Champions League APR FC igiye kwitabira aho yasabwe kuzarenga imikino y'amatsinda ya CAF Champions League cyangwa se CAF Confederation Cup.

Tariki 14 Nyakanga 2019 nibwo Adil Mohammed Erradi yagizwe umutoza mukuru wa APR FC bivuze ko mu kwezi gushize aribwo yujuje imyaka itatu ari mu nshingano, ndetse ayuzuza afite ibikombe 3 bya shampiyona harimo 3 yatwaye adatsinzwe.

APR FC kandi kuri uyu wa gatandatu nibwo yerekanye abakinnyi bayo bashya iherutse gusinyisha barimo; Mbonyumwami Thaiba wavuye muri Espoir FC, Niyigena Clèment wavuye muri Rayon Sports, Ishimwe Fiston wavuye muri Marines FC, Ishimwe Christian wavuye muri AS Kigali, Ndikumana Fabio wavuye muri Musanze FC na Niyibizi Ramadhan wavuye muri AS Kigali.

Adil aza mu Rwanda yari yahawe amasezerano y'umwaka umwe ariko uko yagiye yitwara neza yagiye yongerwa

Niwe mutoza ufite agahigo mu Rwanda ko kumara shampiyona 2 adatsinzwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND