RFL
Kigali

Ado yasohoye amashusho y'indirimbo ‘Take my hand’ yanditswe na The Ben-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/09/2019 14:35
0


Umuhanzi Ben Adolphe [Ado] w’imyaka 24 y’amavuko ukomoka mu karere ka Rubavu, yamaze gushyira ahagaragara amashusho y'indirimbo nshya yise ‘Take My Heart’ yanditswe na Mugisha Benjamin [The Ben] ukorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Adolphe yatangiye urugendo rw’umuziki yiga mu mashuri yisumbuye aho yaririmbaga kuri korali. Ni umwe mfura z’ishuri rya muzika rya Nyundo.  Azwi mu ndirimbo “Ni rurerure”, “Ndurimo”, “Ni rushya” yakoranye na Uncle Austin, “Sinjye” n’izindi.

Yabwiye INYARWANDA ko indirimbo ‘Take my hand’ yayibonye binyuze kuri Zizou Umuyobozi wa Monster Record isanzwe ikorera indirimbo The Ben.    

Yavuze ko The Ben ari umuhanzi w’umuhanga yigiraho byinshi ndetse ko hari benshi mu bahanzi bamuREberaho. Ati “ The ben niwe wanditse indirimbo aza kuyimpa mbifashijwemo.

Yungamo ati “The ben mwigiraho byinshi cyane n’umuhanga mu buryo bw’ijwi ndetse n’imyandikire yiwe n’icyitegererezo ku bahanzi nkatwe bagishaka kuzamuka twagendera mu murongo we tukagera kuri byinshi.” 

Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aririmba yumvikanisha uburyo anyuzwe mu rukundo. Ado avuga ko afite intego yo gukora cyane akageza ibihangano bye ku mpande z’isi yose.

Ado yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise 'Take my hand'


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TAKE MY HAND' YA ADO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND