RFL
Kigali

Adrien Misigaro yashimishije bikomeye abari kugororerwa Iwawa barimo abahanzi bagenzi be nka Neg G na Fireman – AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/03/2019 17:28
0


Umuririmbyi Adrien Misigaro ukunzwe cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana yasuye Ikirwa cya Iwawa ahari kugororerwa urubyiruko n’abagabo bakoresheje ibiyobyabwenge. Yari aherekejwe na Miss Mutesi Jolly, Nyiramongi Odette rwiyemezamirimo ukunze gufasha urubyiruko mu mishinga itandukanye ndetse n’itsinda ry’abanyamakuru.



Misigaro Adrien yabwiye urubyiruko ruri Iwawa ko rudakwiye gucika intege ngo rwumve ko byose byarangiye ahubwo ko bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe bahawe yo kugirwa bashya ndetse buri wese agaharanira kuzatahana ubumenyi buzamutunga mu buzima busanzwe.

Yahembye amakipe abiri aherutse kwitwara neza mu irushanwa ryabaye ku Kirwa cya Iwawa. Yabasigiye impuzankano cyangwa imyenda yo gukinana y’ikipe bazajya bambara mu kibuga anabasigira imipira yo gukina. Misigaro kandi yemeye ko azashakira iki kigo mudasobwa ziziyongera ku zo bigishirizaho uru rubyiruko.

Iki kigo kirimo n’abahanzi bari basanzwe bakunzwe mu Rwanda barimo umuraperi Fireman, Neg G The General na Young Tone wari uzwiho kuririmba cyane Rap y’Icyongereza. Aba bahanzi Adrien Misigaro yabemereye ko nibasoza amasomo bagasubira mu buzima busanzwe azabafasha mu muziki wabo ndetse akazabakorera indirimbo mu majwi n’amashusho kugira ngo basakaze ubutumwa bwigisha urubyiruko ibibi by’ibiyobyabwenge.

Jolly Mutesi

Abashyitsi bari bitabiriye

Jolly Mutesi

Jolly Mutesi aganiriza ab'Iwawa

Jolly Mutesi

Umuhanzi Neg G The General ari Iwawa

Youngton

Umuraperi Young Tone ari kubarizwa Iwawa

Jolly Mutesi

Fireman amaze kumenyera ubuzima bw'Iwawa

Jolly Mutesi

Abari Iwawa

iwawaJolly MutesiJolly Mutesi

Adrien Misigaro yasanze akunzwe bikomeye Iwawa

Adrien MisigaroAdrien Misigaro

Hafashwe amafoto y'urwibutso

Adrien MisigaroAdrien n'abahanzi bari kugororerwa Iwawa

KANDA HANO UREBE UKO BYARI BYIFASHE IWAWA UBWO ADRIEN MISIGARO YARI YASUYE ABARI KUHAGORORERWA...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND