RFL
Kigali

Afrika y’Epfo: Thierry yasohoye indirimbo yise ‘Tora Mwiseneza Josiane’ anatangaza icyo yakundiye Josiane

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/01/2019 18:23
13


Umuhanzi Thierry uba mu gihugu cya Afrika y’Epfo yakoze indirimbo yo gushyigikira Josiane Mwisezera uri mu bakobwa 37 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019. Ni indirimbo yise ‘Tora Mwiseneza Josiane’.



Aganira na Inyarwanda.com, Jean Thierry Uwayezu yavuze ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gushyigikira Josiane Mwiseneza kuri ubu uri mu bakobwa bamaze gutorwa cyane muri Miss Rwanda 2019 mu matora ari kubera ku mbuga nkoranyambaga za Miss Rwanda. Ni mu gihe umukobwa uzahiga abandi mu azahita abona itike imujyana mu mwiherero.

Thierry yagize ati: “Indirimbo yanjye nayise Tora Mwiseneza Josiane. Nayikoze mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ibitekerezo bya Mwiseneza kugira ngo nagira amahirwe akaba nyampinga w’u Rwanda azite ku bana bo mu cyaro bahura nikibazo cy’imirire mibi.” Abajijwe niba basanzwe baziranye, yagize ati: “Hhhhhhhh oya ntabwo tuziranye.” Yavuze ko atari iyi ndirimbo akoze bwa mbere ahubwo ko afite izindi zinyuranye ndetse ngo ari hafi kumurika album ya mbere.

Thierry

Umuhanzi Thierry avuga ko ari umufana ukomeye wa Josiane

Thierry yatangaje ko ari umufana w’imena wa Mwiseneza Josiane, ati: “Uretse iyi ndirimbo uruhare rwanjye ni nk’urw’abandi banyarwanda bose bamushigikiye kugira ngo akomeze yitware neza. Josiane namukundiye kwitinyuka yagize atitaye ko ari umwana wo mucyaro. (…) Nabaye umufana we rwose kandi n’abandi bose bari kumwe ndabafana uretseko Josiane yahisemo ibyifuzo bijyanye n’ibyanjye kwita ku mwana wo mu cyaro. “

Abajijwe niba nta rukundo ruri hagati ye na Josiane, yagize ati: “Oya nta rundi rukundo rurimo rwose.“ Thierry avuga ko atari yatekereza ku bijyanye n’amashusho y’iyi ndirimbo. Ati: “Sindabitekerezaho ariko nibibangobwa nzayikora.”

Mwiseneza Josiane

Mwiseneza Josiane ni umwe mu bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019

Twabibutsa ko Mwiseneza Josiane uri guhabwa amahirwe n’abatari bacye muri iri rushanwa, ari umwe mu bakobwa 6 bahagarariye intara y’Uburengerazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019. Yamamaye cyane nyuma y’aho avuye iwabo ku Nyundo n’amaguru akitabira ijonjora ryabereye i Rubavu ku Inzozi Beach Hotel aho yari anafite ibikomere ku mano.

UMVA HANO INDIRIMBO 'TORA MWISENEZA JOSIANE' YA THIERRY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jeanne5 years ago
    Komereza aho turagushyigikiye
  • hassan5 years ago
    uyu mukobwa muze tumushyigikire rwose turaba dushyigikiye kubaho neza kw'abana bo mucyaro kuko uwo mushinga we urasobanutse wenda yangabanya ikibazo cyo kugwingira gihangayikishije abatari bake kbs
  • MUHIMPUNDU Philemon5 years ago
    Abakobwa bo mu cyaro bagomba gutinyuka nka Josiane. iki ni ikigaragarza hari benshi bakwiye ikamba bari mubyaro , bakaba bavutswa amahirwe bitewe no kwitinya biyumvisha ko baturuka mu icyaro. Hagati aho ndashimira Josiane mwifuriza n' amahirwe masa muri irushanwa rya nyampinga w' u Rwanda !
  • mabone5 years ago
    Hy mubyukuri nanjy ubwany sinzi josiane ark uburyo numva mufana burarenze atagitwaye nababara cyane josiane yifitiye ikizere knd afite nimigambi mizima nicyo gihe rero ngo ashyigirwe rwose.
  • Ndayikengurutse Elie5 years ago
    Josiane Mwiseneza akomeza kwutara neza
  • Furaha.mucumashyinge5 years ago
    Tuzamutora 100% umukobwa bwiza wo mucyaro wiyizeye akagenda namaguru yooo imana imuhe umugisha
  • Kagire5 years ago
    Nubundi nihahandi nabandi bajya hanze bakaza amaramasa.
  • The lucky boy5 years ago
    Aho kudatora Josiane napfa. Tuzamutora mpaka. Ubu wasanga iyo kera haba harabayeho Josiane disi nange mba ntarahuye nimirire mibi. Hhhhhhhhh
  • Mukantirenganya esperance.5 years ago
    Nakunze Miss jsiyane umunya Rwakazi wuzuye mubitecyerezo no mubikorwa kandi no mumigendereye niwe koko ni Miss Rwandaise.twaramutoye ntawundi Miss waruta uwo mwana josiyane 100kwijana azi nubuzima icyarocyo.
  • Batamuriza elina5 years ago
    Joziane akwiye kuba miss Rwanda nukuli arabikwiye
  • Sano nehemia 5 years ago
    Mbanje gushimira Africa wakoze kwamamaza mwiseneza mubyukuri tumutore uwo niwewe
  • Umuhoza Gloria Vestine5 years ago
    Nukuri mwiseneza josiane natwe turamushyigikiye kuba yarigiriye ikizere natwe tuzamutora ntankomyi rwose nakomerezaho kandi nanamubwira nti courage tukurinyuma.
  • NZOOGERA 2 years ago
    KUNYUNDO SIMUCARO KDI NAJYE BURI MUGITONDO JYA GUKORA I RUBAVU MVUYE KUNYUNDO WIBUKEKO ARI MURI RUBAVU IYABA ARUWIWABO WA THIERRY I RAMBURA KWIGURIRO HO NARIKWEMERA KO JOZIANE ARUMUNYACARO





Inyarwanda BACKGROUND