Nawe umaze iminsi ubona intambara y’amagambo hagati ya Studio ya Country Records na Producer Element wo muri 1:55 AM buri umwe avuga ko afite uburenganzira ku njyana ya Afro Gako? Buri umwe akoresha amagambo yumvikanisha ko ari iyerekwa yagize, kandi ko yiteguye kugaragariza amahanga ihishurirwa yagize!.
N’ubwo
bimeze gutya ariko, buri ruhande rutanga ibisobanuro byatuma wumva ko ruri mu
kuri ugereranyije na mugenzi we. Wakumva urundi ruhande, ukumva ni rwo ruri mu
kuri ugereranyije na mugenzi we. Amatangazo buri ruhande rushyira hanze, yuzuye
kwishongora no kugaragaza ko bavumbuye ikintu kidasanzwe.
Element
aherutse gushyira hanze amashusho akubiyemo umuteguro udasanzwe, agaragaza ko
afite ishimwe ku mutima kuko yabashije kugera ku nzozi ze akaba agiye
kumurikira Isi imikorere y’injyana idasanzwe ya ‘Afro Gako’ yahanze.
Uyu musore
w’i Karongi, yavuze ko imyaka ine ishize atangiye gukora kuri iyi njyana, kandi
ko igihe kigeze kugirango buri wese amenye ubushobozi yifitemo.
Yavuze ati
“Imyaka ine irashize, natekereje guhuza umuziki n’umuco w’u Rwanda (Gakondo) na
Afrobeats nkawuzamura mu buryo rusange. Nguko uko nazanye izina "Afro Gako".
N’ubwo hari ibihuha bitandukanye wumvise, igihe kirageze, umuraba uri hafi.”
Mu itangazo
Country Records, yashyize hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 7
Gicurasi 2024, yavuze ko iyi njyana ‘Afro Gako’ ari igitekerezo cyagizwe na
Nduwimana Jean Paul wamamaye nka Noopja washinze iyi studio.
Yavuze ko “Injyana ya Afro Gako yaturutse ku iyerekwa ry’uwatangije studio (Noopja), ntabwo uwahoze ari mu ikipe y’abadufasha, umwana twavumbuye, tukamufasha tukanamukuza tukamwita Element yagize uruhare mu ivumburwa ryayo.’’
Country
Records yashishikarije abatunganya indirimbo bose gukoresha iyi njyana ya ‘Afro
Gako’, bavuga ko batazihanganira abatesha agaciro igitekerezo ‘ndetse n’uwashyizeho
ikirango cy’injyana’. Bati “Ukuri n’igihe birahari kuri twese.’’
Pastor P na Prince Kiiiz ntibemeranya n’abavuga ko bavumbuye
injyana nshya
Mu kiganiro
aherutse kugirana na Isibo TV, Prince Kiiiz yavuze ko atemeranya n’abantu
bavuga ko batangije injyana nshya, agaragaza ko benshi baba bakoresheje ibintu
bisanzwe, ahubwo bakongeramo ibirungo nyuma bagatangaza ko bamuritse injyana
nshya.
Ati “Hari
itandukaniro riri mu guhanga no kurema injyana yawe, kurema ikintu cyawe nk’uko
Imana yaremye abantu hakaba nta wundi muntu urabikoraho.”
“Ukajya
kubona umuntu ngo azanye Afro Gako, ubwo ni Afrobeats wavanze na gakondo nta
kintu gishya waremenye. Wakoresheje ibisanzwe bihari. Muri make ntabwo ari
ukuvumbura, wavuguruye injyana isanzwe ihari urashaka kuyikoramo business
ukayicuruza ikaba iyawe nubwo ntawe urapfa kubikora neza ngo bibe ibye.”
Ndanga
Bugingo Patrick wamamaye nka Pastor P, yavuze ko abatangaza ko bahanze injyana
nshya, baba bubakiye ku njyana zakozwe mu bihe byabanje.
Uyu mugabo
watangiye gukora umuziki mu 2005, yagize ati “Ni nk’uko hari umuceri abantu
bakaba bawuteka mu buryo bwabo cyangwa harimo ibirungo bitandukanye, rero iyo
wavumbuye uburyo bwawe bukuryohera ntabwo wavuga ngo wavumbuye umuceri wajye, njye
mfite ubundi buryohe bwitwa indanga, harimo ibintu bitandukanye harimo kuranga,
inanga, harimo n’izina ryanjye nitwa ndanga.”
Yasobanuye
ko ‘Indanga Style’ aherutse kumurika akanifashisha kuri Album ye nshya, atari
injyana nshya yahanze, ahubwo ni uburyohe yashatse kongera mu muziki wari
usanzwe uriho bushamikiye kuri gakondo.
Ati
“Impamvu nayise ‘indanga’ ni uko ngerageza gushyiramo ibicurangisho biranga
umuco nyarwanda, nshyiramo amayugi, nshyiramo inanga, ikembe, ikintu gishobora
kuranga hano hantu, ibyo ni nk’ibirungo nongera mu muziki runaka, ntabwo
arinjye uba wabiremye wabivumbuye.”
Pastor P
yigeze kuvuga ko Noopja ariwe muntu yumvanye ‘Afro Gako’. Ndetse bombi
bafatanyije bagiye bajya mu Karere ka Musanze kuhafatira amajwi y’ibihangano
binyuranye bubakiye kuri iyi njyana Noopja yatangije.
Dj Adams umaze
igihe kinini mu itangazamakuru ryubakiye ku muziki, yabwiye InayRwanda ko nta
muntu runaka uhari wavumbuye ‘Afro Gako’, kuko yaje ari igitekerezo cyo
gusanisha umuziki w’u Rwanda wa Gakondo n’umuziki wo hanze ucuruza.
Yavuze ko
iki gitekerezo cyagizwemo uruhare n’abahanzi ndetse n’abanyamakuru. Avuga ko
yaba Element ndetse na Country Records nta n’umwe ‘ufite uburenganzira bwo
kwiyitirira injyana kuko si iy’abo, yewe n’igitekerezo sibo bagitangije cyangwa
ngo bayitekerereze’.
Asobanura
ko ‘Afro Gako’ ari gakondo ivanzemo injyana zo mu mahanga by’umwihariko Afro
Beat ariko n’izindi ‘style’ zazamo.
Akomeza ati
“Sinzi niba hari umuntu wavuga ko ariwe wabitekereje ku giti cye kuko higeze
kubaho kurebera hamwe icyatuma mu Rwanda tugira umwihariko. Gusa habayeho
ijambo ‘Gushishura’, ubwo rero kuvanga gakondo n’injyana zo hanze byaje
bigamije gukuraho iryo jambo.”
Yungamo ati
“Ndahamya neza ko ndi umwe mu barikoresheje cyane (Gushishura) noneho hakaba
ababishakiye igisubizo aribo Jimmy Pro, Pastor P, Lick Lick, Fazzo n’abahanzi
batandukanye nka Jules Sentore, Eric Mucyo, Mani Martin, Eng. Kibuza, Jay
Polly, Fireman, Diplomat n’abandi.”
Dj Adams
avuga ko itangazamakuru ritashyigikiye cyane bariya bahanzi bari bagaragaje ko
bashaka kugaragaza umuziki w’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Yavuze ko
nta muntu n’umwe yavuga ko yatangije ‘Afro Gako’ ahubwo ni iyi njyana
yatangijwe n’abantu bifuzaga kuzamura umuziki w’u Rwanda ariko bahereye ku
muziki w’abo ubaranga nk’uko n’ahandi muri Congo na Nigeria bimeze.
Ati “Ibi rero ntawabyiyitirira ngo bikunde kuko bisaba abantu benshi. Gusa kubitangaza byo byasabaga abantu bacye kandi barakoze ibyo bashoboye…”
Ni inde wahimbye injyana ya Afro Gako hagati ya Element na Country
Records?
Mu
icukumbura ryakozwe na InyaRwanda, bigaragara ko Nduwimana Jean Paul wamamaye
nka Noopja yagize iyerekwa ry’iyi njyana mu myaka irindwi ishize. Icyo gihe
yatangiye kwiyambaza abantu barimo Habimana Emmanuel, usanzwe ari umucuranzi
ukomeye w’inanga, batangiye kugerageza gukora iyi njyana.
Mu kiganiro
cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Habimana Emmanuel yavuze ko bwa mbere yumva
izina ‘Afro Gako’ yaryumvanye Noopja ubwo yamusabaga ko yamufasha kuyikora ku
buryo izaba ikirango cy’umuziki w’u Rwanda.
Ati “Hashize
igihe kinini rwose Noopja abimbwiye ndetse rwose imyaka itari munsi y’irindwi
cyangwa umunani kuko twabonanye mbere, ubwo yamurikaga igitabo cye cya mbere
angezaho igitekerezo nanjye mubwira ko byakunda.”
“Bitewe n’uko
ncuranga inanga ya Kinyarwanda, twiyemeje kuzatangira iyo njyana gusa icyo gihe
byari mu bitekerezo. Nyuma rero yaje kongera arampamagara ngo tubitangire.”
Uyu mugabo
yavuze ko Noopja akimara kumubwira y’uko ashaka guhanga injyana nshya yahise
abyumva vuba, kuko ‘nanjye ndi umuntu ukunda kuba nahanga udushya kandi mba mu
muziki wa gakondo’.
Yavuze ko
ari igitekerezo yishimiye, yumva yashyiraho itafari rye ngo umuziki nyarwanda
nibura nawo ugire umwimerere n’injyana nshya yakwitirirwa atari iz’ahandi gusa
cyane cyane ko ‘twashakaga kurema uruvangitirane rwa Afro Beat na Gakondo
hacurangishijwemo ibicurangisho gakondo by’u Rwanda’.
Habimana
yavuze ko muri we yumva impamvu yo guhanga ibintu bishya bitamenyerewe ariko
byazagira ‘Brand y’Igihugu’ nk’uko umuntu acuranga rumba ugahita wumva ko ari
iyo muri Congo.
Icyo gihe,
uyu mugabo yabwiye Noopja ko basabwa gukora ibintu byiza bitamenyerewe ndetse
bikanamenyekanishwa kuko ‘nabonagamo ko abahanzi bacu baba abagezweho abenshi
babaga batitaye kuri gakondo kandi ahubwo ariyo yatuma bagira umuziki ufite
inkomoko w’igihugu cy’abo’.
Akomeza ati
“Rero namusabye (Noopja) ko twabikora twitonze kugirango bigere ku ntego gusa
ntibyari byoroshye kubivuga no mu magambo gusa byaje kwemera no gutangira
kubishyira mu bikorwa biremera.”
Yasobanuye
ko injyana ya Afro Gako igizwe n’injyana ya Afro Beat hanyuma igacurangwamo
inanga, umuduri, iningiri n’ikembe, ingoma, ikondera n’ibindi.
Habimana
yavuze ko bakomeje urugendo rwo gukora iyi njyana ku buryo izumvikanisha mu
buryo bwihariye umuziki w’u Rwanda.
Element yisanze gute muri Afro Gako?
Habimana
yarahiye arirenga, avuga ko Noopja ariwe muntu wa mbere yumvanye ivuka rya Afro
Gako, kandi ko icyo gihe Element yari atarinjira muri Country Records.
Ati “Mukuri
rwose igitekerezo kivuka twakiganiriye na Noopja kandi rwose Element ntiyari
yakanagera muri Country Record nk’uko nabikubwiye ni ibintu twaganiriye na
Noopja kera iyo nshuti yacu Element itaranaza inaha pe!”
Akomeza ati
“Gusa mpamya ko nawe avugishije ukuri yabibibwira y’uko icyo gitekerezo
yagisanze muri Country Record.”
Habimana
yavuze ko bwa mbere batangira kugerageza gukora iyi njyana, Noopja yamuhuje na
Element ‘kugirango dukore Sample’. Avuga ariko ko Element atigeze amubonera
umwanya.
Ati “Ariko
mu kuri sibyo yashyizemo imbaraga (Element). Yagize imishinga myinshi y’indirimbo,
zamubanye nyinshi amburira umwanya tutarangije ‘Sample’ twashakaga gukora mu
gutangira ‘Afro Gako’.
Yavuze ko
abonye ko Element yamubiriye umwanya, yabwiye Noopja amushakira undi muntu
bazajya bakorana kuri uyu mushinga w’iyi njyana. Icyo gihe, Noopja yashatse
kumuhuza na Producer Real Beat ariko ‘nawe abona afite imishinga myinshi’.
Byatumye
Noopja ahitamo ko Habimana atangira gukorana na Producer Pakkage. Ati “Njye na
Pakkage yaduhaye inshingano zo kugira icyo dukora kandi tukakimwereka.”
Yavuze ko umushinga wa mbere bakoze, wavuyemo indirimbo ‘Abahungu’ ya Juno Kizigenza, uyu muhanzi yashyize hanze, ku wa 29 Mutarama 2024.
Ubwo
yashyiraga hanze iyi ndirimbo, Juno Kizigenza yavuze ko ari mu rwego rwo kwakira
imizi ye binyuze muri ‘Gakondo’ yo guhanga kubera gukora umuco ukarenga imipaka
y’umuziki.
Yavuze ko
iyi njyana ya Afro Gako itanga inkuru idasanzwe y’ubutwari hamwe n’ubushake bw’urubyiruko
bwo kuvugurura umuco.
Aha niho
Habimana ahera avuga ko abantu bakwiye kumenya ko ‘Noopja’ ariwe wazanye
igitekerezo cya ‘Afro Gako’. Ati “Ndibaza abantu bakwiye kugira ukuri ‘Afro
Gako’ ni igitekerezo cya Country Records cyazanwe na Noopja.”
Yavuze ko
Element yageze ubwo yerekeza muri 1:55 AM nta mushinga n’umwe w’indirimbo akoze
wubakiye kuri Afro Gako. Akomeza ati “Tujya kugitangira ni Element wari wahawe
izo nshingano gusa ntabwo yigeze rwose abyitaho arinda ahava nta ‘Draft’ n’imwe
irangiye dukoze ngo tuyereke Noopja.”
Akomeza ati
“Afro Gako ni igitekerezo bwite cya Noopja waharaniye ko kijya mu bikorwa n’ubu
akiri kubikora. Element yahawe inshingano yo kuba twayitangira ariko mu by’ukuri
abiburira umwanya.”
Uyu mugabo
yavuze ko atiyumvisha ukuntu Element yiyitirira ‘Afro Gako’ mu gihe azi neza ko
nta ruhare yigeze agira mu kuyitunganya. Ati “Sinumva rero uko yabyiyitirira
nta kintu na kimwe yigeze abasha no kugerageza gukora ngo kirangire kuri iyo
njyana nawe rwose ndibwira yibwije ukuri mu mutima yabikubwira neza.”
RDB isaba abahanzi kwandikisha ibihangano byabo!
Muri
Gicurasi 2019, abahanzi barimo Senderi Hit, Munyanshoza Dieudonné na Intore
Tuyisenge bagaragaje ibiciro by’amafaranga ku bazajya bakoresha ibihangano by’abo
mu ruhame nta burenganzira babitangiye.
Ni icyemezo
bafashe nyuma y’uko hari abikorera, abatsindira amasoko n’abandi bakoresha
ibihangano by’abo mu nyungu z’abo bwite, ariko ntibabyishyurirwe.
Ibi byatumye Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) gitangiza ubukangurambaga bwubakiye ku nsanganyamatsiko igira iti “Hesha Agaciro umutungo wawe, shinganisha igihangano cyawe”, aho basabaga abahanzi kwandikisha ibihangano by’abo kugirango bikoreshwe mu buryo bubagezaho inyungu.
Ku wa Gatanu
tariki 26 Mata 2024, muri Kigali Serena habereye umuhango wo kwizihiza Umunsi
Mpuzamahanga ku kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge. Ni umuhango wahuje
inzego zinyuranye zifite aho zihuriye no kurengera umutungo mu by’ubwenge.
Senderi Hit
aherutse kubwira InyaRwanda, ko kuva iri tegeko ryo kurengera umutungo mu bwite
mu by'ubwenge ryashyirwaho, 10% ari yo nyungu babona ishobora kuba igera ku
muhanzi mu bihe bitandukanye.
Yabwiye
InyaRwanda ati "10% ni kwa kundi ushobora guhamagarwa nyuma y'amezi nka
tanu cyangwa kuba byibura igihangano bizwi ko ari icya nyiracyo cyangwa hari
'video' y'icyo gihangano."
Kwandikisha
igihangano muri RDB, bitanga uburenganzira ku muhanzi ku gihangano cye, ndetse
mu bihe bitandukanye hari abahanzi bagiye baregana, uwandikishije igihangano
muri RDB akaba ariwe utsinda, kuko bigaragaza umutungo mu by’ubwenge ari uwe.
Hari
amakuru avuga ko nyuma y’uko Noopja ahimbye injyana ya ‘Afro Gako’
yayandikishije mu Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), bivuze ko ariwe
uyifiteho uburenganzira, bitandukanye n’ibyo Producer Element atangaza ko
yahimbye injyana.
Ubwo yari
mu biganiro ‘Meet the President’ mu Intare Conference Arena, Perezida Kagame
yasabye Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), gufasha abahanzi gutungwa n’ibyo
bakora. Icyo gihe yatangaga umurongo ku kibazo cyari kibajijwe n’umuhanzi Igor
Mabano.
Akomeza ati “[…] Naho barahura (guhura), bagakora umuziki mwiza, bagakora ibindi by’ubuhanzi byiza ariko kubihinduramo ikintu cyibyara amafaranga ntabwo babizobereyemo. Niyo mpamvu nshaka ko RDB yabafasha, mukabegera mukabikemura.”
Perezida
Paul Kagame yabwiye urubyiruko rw’abakorerabushake kudatinya gukora ikintu
kizima kuko n’inshingano zarwo, yasabye kandi urubyiruko gufata iya mbere
rugashaka icyo rwakora aho gutekereza ko Leta ari yo izarufasha.
Yabigarutseho
mu butumwa yahaye abagera ku 7500 babarizwa mu Rubyiruko rw’Abakorerabushake
bahuriye muri BK Arena kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Gicurasi 2024, hizihizwa
imyaka 10 ibikorwa byarwo bitangijwe.
Element
aherutse kugaragaza ko imyaka ine ishize atangiye guhimba ‘Afro Gako’
‘Noopja’
niwe watangije injyana ya Afro Gako mu myaka irindwi ishize abiganiriza
Emmanuel
Country
Records yavuze ko buri wese yemerewe gukoresha Afro Gako, ariko
ntibazihanganira abiyitirira iyi njyana
Producer Kiiiz yagaragaje ko atemeranya n’abavuga ko bahimbye injyana shya
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ABAHUNGU' YA JUNO KIZIGENZA
TANGA IGITECYEREZO