RFL
Kigali

Igor Mabano na Nel Ngabo mu ndirimbo ‘Gake’ bifashishije Shaddy Boo bitsa ku bwiza bw’umunyarwandakazi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/05/2019 10:02
0


Abahanzi babarizwa mu inzu ireberera inyungu z’abahanzi ya Kina Music, Igor Mabano na Nel Ngabo bashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo nshya bise ‘Gake’ baririmbyemo ubwiza bw’umukobwa w’umunyarwandakazi.



Igor Mabano na Nel Ngabo basohoye iyi ndirimbo mu gitondo cy’uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2019. Ni indirimbo igizwe n’iminota 3 ndetse n’amasegonda 32’. Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Gake’ yafatiwe mu Mujyi wa Kigali mu bice bya Kimironko ahuzwa n’ayafatiwe i Mombasa mu gihugu cya Kenya. Yumvikana mu rurimi rw’Ikinyarwanda, icyongereza, igiswahili ndetse n’Igifaransa.  

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Igor Mabano yavuze ko gukora iyi ndirimbo byaturutse kuri biti (beat) yayo, ibicurangisho biyigize, uburyo igenda n’uko ituje biyemeza guhuza imbaraga banyuzamo ubutumwa bugaruka ku bwiza bw’umukobwa w’umunyarwandakazi.

Igor Mabano yavuze ko Nel Ngabo ari umuhanzi ufite ugutwi kwiza mu muziki

Bakora iyi ndirimbo babanje guhimba inyikirizo yayo yumvikanamo inshuro nyinshi ijambo ‘Gake’ ari nacyo cyatumye baryitirira iyi ndirimbo.  Mabano ati “ ...Indirimbo yaje turi muri studio habanje kuza beat nk’ukuntu dutangira izindi beat zose. Turayishimira twumva ukuntu imeze. Nari kumwe na Nel ndetse na Clement n’abandi dusanzwe dukorana.”

Iyi ndirimbo ‘Gake’ bavanzemo umuco wa Rnb wa cyera nk’umuziki uharawe muri iki gihe. Bahurije kuvuga ku bwiza bw’umunyarwandakazi. Ati “ ..Twanditse tuvuga ubwiza bw’umukobwa w’umunyarwandakazi, aho yaba ari hose ari hanze y’u Rwanda wowe uri umusore w’umunyarwanda iyo ubonye umukobwa w’umunyarwanda uramwibwira….

“Uwo mukobwa iyo muhuriye ahandi hantu hatari mu rugo cyangwa hehe umusaba kugenda gake kugira ngo umubaze aho akomoka cyangwa akwibwire cyane cyane ko uba ubona hari ahantu umuzi.”

Igor Mabano yashimye bikomeye Shaddy Boo wabafashije mu mashusho y'indirimbo

Mabano yavuze ko n’ubwo Nel atamaze igihe kinini muri muzika ariko ko ‘Afite impano yo kugira ugutwi kwiza mu muziki’. Nel yumva vuba kandi ngo afata vuba ibyo abwiwe byunganirwa n’impano ye mu muziki.  Ngo mu minsi iri imbere araba ari umwe mu bahanzi bahagaze neza mu kibuga cy’umuziki.

Amashusho y’iyi ndirimbo agaragaramo abakobwa b’ikimero nka Shadia Mbabazi [Shaddy Boo] waryubatse ku mbuga nkoranyambaga ndetse Destiny uri mu banyamideli bahanzwe ijisho muri uru ruganda.  

Yavuze ko byamworoheye kwifashisha Shaddy Boo mu mashusho kuko yaje gusanga asanzwe ari umufana we. Ati “ (Yakubise agatwenge) Shaddy Boo ni umuntu uri ku rwego rurenze nk’uko ubivuze. Njyewe namushimira ko yemeye kubera ko hari ubwo njya numvaga ngo abandi arabangira gusa njyewe yarabyemeye. Kandi nza gusanga ari n’umuntu wakurikiranaga ibikorwa byanjye hafi. Navuga ko ari umufana muri rusange, twakoranye twahuje ibintu bigenda neza.”

Avuga ko bafite indi mishinga y’indirimbo zigomba kujya hanze mu minsi iri imbere. Amajwi y’iyi ndirimbo ‘Gake’ yatunganyirijwe muri Kina Music ya Ishimwe Karake Clement, amashusho yayo atunganywa na Meddy Saleh. 

Nel Ngabo ibaye indirimbo ya kabiri ijwi rye ryumvikanyemo nyuma y'iyi ndirimbo 'Why'

Meddy Saleh na Destiny mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Gake'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'GAKE' YA IGOR MABANO FEAT NEL NGABO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND