RFL
Kigali

Aho amafaranga yanze urukundo rurakora? Jeff Bezos ukize cyane ku Isi yananiwe n’urushako, Bill Gates wa 4 n’abandi baherwe bikomeje kuzamba

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:19/05/2021 13:10
0


Nyuma y'uko Bill Gates atandukanye n’umugore we bari bamaranye imyaka 27 na Jeff Bezos ukize cyane ku Isi watandukanye n’umugore bari bamaranye imyaka 25, Isi yose yahise igwa mu rugabangabo hibazwa isano ry’amafaranga n’urukundo. Ese urukundo ni ingabire cyangwa amafaranga yarugura? Niba yarugura se Bill Gates na Kanye West babuze iki?.



Kuwa 4 Gicurasi 2021 ni bwo hamenyekanye inkuru y'itandukana ry’umuherwe w’ibihe byose Bwana Bill Gates n’uwahoze ari umugore we ‘Mellinda Gates’ bari bamaranye imyaka igera kuri 27 babana nk’umugabo n’umugore ndetse banafitanye abana bagera kuri 4. Nyuma y’itandukana ry’uyu muryango ukize ku Isi benshi mu batuye Isi bahise batangira kubikoramo urwenya bafatiye ku bigezweho aho batangiye kwibaza niba amafaranga yagura urukundo cyangwa urukundo rwatanga amafaranga?


                                BIll Gates n'umuryango we 

Bill Gates na Mellnda Gates batandukanye nyuma y’inkundura y’itandukana rya Jeff Bezos umukire wa mbere ku Isi n’uwahoze ari umugore we Mackenzie Bezos ndetse iyi gatanya yahaye uyu mugore akayabo k'amafaranga menshi, bikaba byarahise bimushyra mu bagore ba mbere bakize ku Isi binamutereka mu bakire ba mbere 20 ku Isi. Ku ruhande rwa Bezos yari amaze imyaka igera kuri 25 abana n’umugore we ndetse banafitanye abana bagera kuri 3 n'undi bahisemo kubera ababyeyi bamukuye mu gihugu cy'u Bushinwa.


          Jeff Bezos n'umuryango we (Umugore n'abana babo 4)

Nyuma ya Bezos utunze ibyamirenge ariko urushako rukaba rwaramunaniye, umwe mu bahanzi bakize cyane ku Isi bwana Kanye West wari umaze imyaka igera kuri 7 abana n’umunyadelikazi Kim Kardashian nawe bahise bakora gatanya ndetse nayo iri mu zavugishije abatari bacye ku Isi, aba bo batandukanye bafitanye abana bagera kuri 4.

Abanyarwenya ndetse n’abandi basa n'abashaka kwerekana ko amafaranga yasimbuwe n'urukundo, basigaye batanga urwenya kuri iyi miryango ikize yananiwe n'urushako bikarangira batandukanye. Muri abo bakire baherwe bagowe cyane n'urushako harimo na Elon Musk uri ku mwanya wa 2 ku Isi mu bakize. 

Uyu mukire nawe bisa nk'aho urushako rwamunaniye dore ko mu myaka itarenze 21 amaze kubana n’abagore bagera kuri 7 akaba yarabyaranye nabo abana bagera kuri 7. Mu bandi bakire bo ku Isi urushako rwagiye rutenguha harimo; Alec na Jocelyn Wildenstein, Rupert na Anna Murdoch

Ese urukundo ruraganje cyangwa ubutunzi buraganje? Niba urukundo rwarimuwe n’amafaranga kuki aba bakire ntarwo bafite? 

Uko iminsi igenda iza n'indi igataha niko Isi igenda ihura n’ibintu twakwita ko ari amayobera ndetse benshi kubera ikoranabuhanga bikarangira bafite ibyo bizera banemera bidahurizwaho na rubanda nyamwinshi. Benshi bari bazi ko amafaranga ari hejuru y'urukundo ibisobanuye ko niba ufite amafaranga uba ugomba guhirwa n'urushako, ariko siko bimeze muri iyi minsi ya none kuko benshi mu bakire ba mbere ku Isi bari gutamazwa n'urukundo kandi batunze ibya mirenge.

Kuwa 4 Gicurasi 2021 ni bwo ibaruwa yanditswe mu magambo azingitiye ku gushimira ndetse anavuga urugendo rwa Bill Gates na Melinda Gates yatangajwe hirya no hino ku Isi, gusa agasozwa n’ijambo rigira rit "Ntabwo byakunze ko dukomeza urugendo rw’ubuzima turi kumwe nk’umugabo n’umugore". 

Kuva iki gihe impaka zakomeje kuba zose, yaba ari abavuga ndetse n’abandika bibaza niba urukundo ruganje cyangwa amafaranga yararuganje. Bamwe bemeza ko amafaranga ari byose, gusa iyo bigeze kuri iyi ngingo y'abakire byagiye bashobera bihita biba ingorabahizi.

Inkuru zivuga ku mubano wa Bill Gates ndetse n’umugore we zivuga ko watangiye kuzamba nyuma y'uko umukire Bill Gates yacuditse n’umugabo wamamaye nk’umuherwe Jeffrey Epstein wari umenyerewe gusambanya abana ndetse uyu mugabo yari afite ikirwa yajyanagaho abantu bashaka kurya iraha.

Abazi neza urugo rwa Bill Gates bavuga ko byatangiye kuzamba ahagana mu mwaka wa 2019, kuva iki gihe umugore we yatangiye kwishisha ndetse inzira hagati yabo zitangira kubyara amahari. Bivugwa ko uyu mugore yahise ashaka abanyamategeko bagera kuri 56 ashaka ko bamwigira urubanza akaba yakora gatanya n'uyu mugabo, gusa ngo Bill Gates yakomeje gutakamba umugore aba yoroshyemo.

Indi mbarutso yaje aho mu mwaka wa 2020 bwana Gates yashinjwe gusambana n'umwe mu bakozi bakora mu kigo yashinze cya Microsoft. Kuri iki kirego, komite nyobozi ya Microsoft yakoze inama ishyiraho n'itsinda rikora iperereza. Nyuma y’iperereza, habonetse amakuru ashimangira ukuri ndetse ni bwo Bill Gates yahise ava muri komite nyobozi ya Microsoft, akaba ari ibintu byabanje kuba ibanga bivugwa ko yiyeguje ku bushake ariko ikibazo cyari icyo gusambana n’umukozi we.

Ese urukundo ruhagaze gute mu rubyiruko rw’iyi minsi?


Mu gihe twandikaga iyi nkuru twagerageje kuvugisha bamwe mu bakobwa n’abahungu twibaza uko babona urukundo rwo muri iyi minsi ndetse n’ibijyanye no kubaka ingo uko bihagaze. Umusore twahaye izina rya Jimmy yagize ati ”Ku bijyanye no kubaka by’iyi minsi rero birasa n'ibigoye cyane bitewe n'uko urukundo rusigaye rwaraciwe intege n'amafaranga kuko abantu benshi basigaye bakunda ubutunzi kurusha abantu bitandukanye n'uko byahoze”.

Mu b'igitsinagore umwe mu bo twaganiriye nawe utashatse ko izina rye ritangazwa muri iyi nkuru yagize ati ”Abagabo b'iyi minsi ndetse n'abasore b'iyi minsi basigaye ari abahemu ndetse ntibakinyurwa kuko umwimariramo yarangiza akagutenguha ukandagara bityo ni yo mpamvu abakobwa nabo basigaye bakora uko bashoboye bagakurikira amafaranga kuruta gukurikira abantu bakunda”.

Ku bijyanye n’urukundo rw’iyi minsi birasa n'ibigoye, gusa abemeramana nibo bavuga bati ”Umugore mwiza umuhabwa n’Imana”. Ku bakundana cyangwa ababiteganya ni igikorwa gisaba gushishoza mu gihe ushaka kubaka urukundo ruhamye rutabogamiye ku butunzi.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND