RFL
Kigali

Aimable Kaba yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Mubyeyi w’Impuhwe’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/05/2019 18:08
1


Umuhanzi Aimable Kabagirwa [Aimable Kaba] yamaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Mubyeyi w’impuhwe’, yanditse atekereza ku mpuhwe z’Imana.



Aimable Kaba yatangiye urugendo rw’umuziki mu 2006 ubwo yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye. Yatangiye kwiga umuziki agendeye ku buryo bwanditse (solfege) aririmba indirimbo z’abandi ahanzi Gatolika ndetse akazigisha korali zitandukanye.

Asoje amashuri yisumbuye yakomeje kwiyungura ubumenyi mu bya muzika. Avuga ko amaze gukora indirimbo ziri hagati ya 15 n’20 kandi ko afite n’ubumenyi ku bicurangisho bya piano na organ. Indirimbo ze ziririmbwa na zimwe muri korali.

Yabwiye INYARWANDA ko indirimbo ‘Mubyeyi w’impuhwe’ yayanditse amaze igihe atekereza ku mpuhwe z’imana asanga iramutse yitaye ku byaha by’abantu buri wese yagira ibyo abazwa.

Yagize ati “…Utabeshya, aba avuga amagambo Imana idakunda, aba agira inzika, aba aryarya Imana cg se nabagenzi be, aba yikuza, ibyo atecyereza wenda bidahuye n’iby’Imana ishaka , n’ibindi byinshi. Nuko rero nifuza kubisangiza abandi muburyo bw’indirimbo.

Yakomeje ati “…Nta muntu w’intungane ubaho, niyo mpanvu mugenzi wawe nakubabaza cyangwa akaguhemukira uzamubabarire kuko natwe Imana itubabarira ibirenze ibyo dushaka guhora bagenzi bacu.

“Ibyiza dutunze ntago ari igihembo cy’ibyiza dukora ahubwo bishingiye ku mpuhwe z’Imana  ndetse no ku rukundo Imana idukunda.”

Kaba yavuze ko afite indi mishinga y’indirimbo arimo gutunganya igomba gusohoka mu minsi ya vuba. Yihaye intego yo gukora indirimbo zifite ubutumwa bujyanishije n’umuziki.

Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Mubyeyi w’impuhwe’ yayobowe na Dir.Aime Pride; amajwi atungarizwa muri Universal Records ya Emmy Pro.

Aimable Kaba yasohoye indirimbo 'Mubyeyi w'impuhwe'

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'MUBYEYI W'IMPUHWE' YA AIMABLE KABA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rita K4 years ago
    Yoooh My friend Kaba a.k.a Padiri.I am happy for you.Singing is your passion pe.All the best in your music career





Inyarwanda BACKGROUND