RFL
Kigali

Aimable Kubana yasohoye Filime ‘Urambikire ibanga’ igaruka ku buzima bw'umukobwa w’inshuti ye wafashwe ku ngufu muri Jenoside akanduzwa SIDA –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/02/2019 10:21
0


Aimable Kubana ni umwe mu bakinnyi b'ikinamico Urunana wamamaye nka Semana ariko kandi afite izindi kinamico zitandukanye yagiye akina ndetse akaba n'umwanditsi w'ibitabo ukomeye mu Rwanda. Kuri ubu asigaye yibera mu Bufaransa aho yagiye kwiga yarangiza agahita anabonayo akazi. Yari amaze igihe mu Rwanda aho yakiniye filime ‘Uzambikire ibanga'.



Aimable Kubana mu minsi ishize wari mu Rwanda, Icyo gihe yahaye Inyarwanda.com ikiganiro kirekire, avuga ko yaje mu Rwanda gukina filime yise 'Urambikire ibanga', ijambo yabwiwe n'umukobwa bari baziranye yewe baniganye mu mashuri abanza n'icyiciro rusange mu mashuri yisumbuye, ubwo yari amusanze muri St Paul bamutemaguye ndetse yafashwe ku ngufu bikamuviramo kwandura SIDA yanamwishe nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Icyo gihe Kubana aganira na Inyarwanda.com yadutangarije ko ubwo yageraga muri St Paul mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aribwo yabonye uyu mukobwa bari basanzwe baziranye na mbere witwaga Umwali Claire wari wangijwe bikomeye. Yaramwibwiye anamusaba kumubikira ibanga ngo ntazabwire umuhungu bakundanaga ko yamubonye kuko yari yangijwe bikomeye, yaba inyuma ku mubiri kubera gutemagurwa ndetse n'imbere cyane ko yafashwe ku ngufu.

Aimable Kubana

Aimable Kubana

Uyu muhungu wakundanaga n'uyu mukobwa yaje kwicirwa muri St Paul aho nawe yari yahungiye apfa atamenye ibyabaye ku mukobwa bakundanaga. Uyu mukobwa yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi icyakora aza gupfa nyuma yayo gato kubera ko yari yandujwe SIDA n'abamufashe ku ngufu ndetse n'ubuzima yari abayemo icyo gihe butari bwiza.

Aimable Kubana yamaze gushyira hanze iyi filime. Iyi filime ariko kandi igaragaramo Mukaseti Pacifique wamenyekanye nka Yvonne uyu akaba ariwe ukina mu mwanya wa Umwali Claire, twibukiranye ko kandi aba baziranye cyane dore ko bakinanye mu ikinamico urunana. Aimable avuga ko iyi filime izifashishwa mu gufasha abanyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25.

Aimable Kubana wanamamaye nk'umunyamakuru wa City Radio mu kiganiro Ijoro ry'urukundo kuri ubu asigaye aba mu Bufaransa aho asigaye afite akazi.

REBA HANO IYI FILIME ‘URAMBIKIRE IBANGA’ YA AIMABLE KUBANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND