RFL
Kigali

Akanyamuneza ku bakobwa b'uburanga bahatanira guserukira u Rwanda muri Poland-AMAFOTO 50+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/09/2019 18:35
1


Abakobwa 15 bahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019, ku mugoroba w’uyu wa kabiri tariki 03 Nzeli 2019 berekeje mu mwiherero (Boot Camp) w’iminsi itandatu uri kubera kuri La Palisse Nyandungu.



Mu mwiherero aba bakobwa bazakora ibikorwa bitandukanye birimo imyitozo ngororamubiri, bazasura Umurindi w’Intwali, Inteko, bigishwe intambuko, baganirizwe n’inzego zitandukanye, bazitabire igitaramo kizaba nyuma y’umuhango wo Kwita Izina n’ibindi.

Uko ari 15 barahatanira kuvamo umwe uzambikwa ikamba agaserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational Rwanda rizabera muri Poland mu Ukuboza. Umuhango wo guhitamo uwambikwa ikamba uzaba ku wa 08 Nzeli 2019 muri Serena Hotel.

Umuhanzikazi Alyn Sano na JP-ZED nibo bazaririmba mu muhango uzatangarizwamo umukobwa wegukanye ikamba. Kwinjira ni 10 000 Frw mu myanya isanzwe, muri VIP ni 150 000Frw naho ku meza y’abantu umunani ni 150 000 Frw.

Mu mwiherero abakobwa bitwaje: -Urupapuro rw’ababyeyi rwerekana ko bazi aho bagiye; ‘Photocopy’ y’Irangamuntu y’umwe mu babyeyi be, nkweto za ‘sandales’ (umweru/Umukara), Inkweto ndende (Umukara/Umweru)

Inkweto za Sport, Amapantalo atatu ya ‘jeans’, Ibikoresho by’isuku (Colgate, Brosse a dent, serviettes, cotex, amavuta yo kwisiga n’ikarita zo kwivurizaho. Aba bakobwa uko ari 15 bari guhabwa amahirwe binyuze ku itora ryo kuri ‘SMS’. 

15 bahatanira ikamba ni: Neema Nina, Uwababyeyi Rosine, Magambo Yvette, Gihozo Alda na Umwali Sandrine, Umufite Anipha; Igiraneza Ndekwe Paulette, Umukundwa Clemence, Umunyana Shanitah, Umutoniwase Anastasie, Umulisa Divine, Umuhoza Karen, Uwase Aisha, Queen Peace na Umwali Bella.

Umwali Sandrine yiyandikisha mu ba mbere bageze mu mwiherero

Umunyana Shanitah atanga umwirondoro we

Mutoni Queen Peace

Umukundwa Clemence

Ndekwe Paulette

Nyaki Benedict, Neema Nina na Rosine Uwababyeyi mu mwiherero

Umunyana Shanitaha, Queen Peace Mutoni na Umwali Sandrine mu ba mbere bitabiriye umwiherero w'iminsi itandatu

Magambo Yvette, Umufite Anipha na Umukundwa Clemence

Umutoniwase Anastasie, Uwase Aisha na Ndekwe Paulette

Abakobwa bitabiriye umwiherero bitwaje ibikoresho bitandukanye batumwe

Umunyana Shanitah ahugiye kuri telefoni

Inseko y'abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda

Umwali Bella

Magambo Yvette

Bamwe mu bakobwa bahataniye ikamba

Akanyamuneza ku bakobwa bitabiriye umwiherero

Mutoni Queen na Neema Nina byabarenze...

Bafashe amafunguro

Uhereye ibumoso: Alphonse Nsengiyumva [Umuyobozi wa KS Ltd], Miss Isimbi Sabrina [Miss Personality muri Miss Supranational 2012]...Uwa Gatatu ni Nyina wa Sabrina

Kanda hano urebe amafoto menshi:

ABAKOBWA 15 BATANGIYE UMWIHERERO WA MISS SUPRANATIONAL RWANDA

AMAFOTO: Evode Mugunga-INYARWANDA ART STUDIO

VIDEO: Niyonkuru Eric-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jimmy4 years ago
    ndabona mubaharuriye inzira yo kuba ba slayqueen kbs aya marushanwa bajyamo niyo abagira slay





Inyarwanda BACKGROUND