RFL
Kigali

Akarere ka Ngoma kahembye 50, 000 Frw uwa mbere mu rubyiruko rwagaragaje impano

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/03/2019 11:16
0


Akarere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba kakoresheje amarushanwa ‘Talent Detection’ yari agamije gushakisha impano mu rubyiruko. Aya marushanwa yahereye ku rwego rw’Imirenge asorezwa ku rwego rw’Akarere. Uwa mbere yahembwe 50, 000 Frw, uwa kabiri ahembwa 30, 000 Frw naho uwa Gatatu ahabwa 20, 000 Frw.



Aya marushanwa yabaye kuya 10 Werurwe 2019, yasize hatoranyijwe abarusha abandi mu mpano zitandukanye. Abarushanyijwe bari mu byiciro: Abaririmbyi, abakina ikinamico, abanyabugeni, abanyarwenya, abavuga imivugo, n’abanyamideri.

Mu cyiciro cy’indirimbo hatsinze Niyokuri Ben (araririmba akanacuranga gitari), Niyonkuru Jean Claude (araririmba akanacuranga gitari), Munyamana Ivan (Yahatanye mu njyana ya Rap) na Uwiduhaye Theoneste (Yahatanye mu njyana ya Rap).

Mu mivugo hatsinze Manzi Trista. Mu bugeni hatsinze Groupe ‘Innovators’, Munyemana Callixte ( Yagaragaje impano mu Kwigana ibikoresho bisanzwe bizwi (ubwato, imodoka), Dukuze Nicolas, Iyakaremye Jean de Dieu na Hagenimana Evode, bagaragaje impano mu gushushyanya.

Ikinamico hatsinze Groupe Urumuri, Groupe Ejo heza na Groupe Umurage mwiza. Abanyarwenya hatsinze Kwihangana Ismael, Bikorimana Jean Baptiste na Nsanganira Samuel. Abanyamideli hatsinze Groupe Money Hunter.

Abari bagize akanama nkemurampaka.

Umukozi w’akarere ka Ngomba ushinzwe urubyiruko Umuco na Siporo, Bwana Rutagengwa Bosco, yabwiye INYARWANDA, ko aya marushanwa yitabiriwe n’abatsinze ku rwego rw’imirenge bagera kuri 38 hari kandi n’abakemurampaka bazobereye mu bihangano by’abarushanywaga. Yavuze ko abatsinze bazakomeza gushyigikirwa.

Abakemurampaka bifashishijwe ni umuraperi Siti True Karigombe wari uyoboye abagize akanama nkemurampaka; yabafashaga mu muziki mu mivugo n'ubusizi.

Uwitwa Regis yahisemo abanyabugeni. Uyu musore aherutse gusoza mu ishuri ry'umuziki mu bushushanyi . Umukobwa witwa Jehovahnis yatoranyije abanyamideli b’abanyempano. Uyu asanzwe anakora kuri Radio/Tv Izuba.

Uwitwa Niyo Sean yafashije mu guhitamo abakinnyi beza b’ikinamico n’urwenya. Asanzwe ari umunyamakuru wa Radio/TV Izuba iherereye mu Ntara y'Uburasirazuba mu karere ka Ngoma .

Akarere ka Ngoma kavga ko abatsinze bazakomeza gufashwa.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND