RFL
Kigali

Akothee wiyita Perezida w’abagore batagira abagabo yaburiye abakundana n’abakire abibutsa ko nta cy’ubuntu kiva ku mugabo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:15/04/2019 18:03
0


Umuhanzi wo muri Kenya Akothee ukunze kwiyita umuvugizi cyangwa se Perezida w’abagore batabana n’abagabo, yagiriye inama abakobwa n’abagore abibutsa ko badakwiye kurambiriza ku butunzi bw’abagabo bakundana nabo abashishikariza gukora bakigira.



Ni mu butumwa akunda kunyuza ku mbuga nkoranyambaga. Akothee yibukije abagore ko umugabo uko yaba akize kose mukundana mushobora gutandukana akakwaka ibyo yaguhaye byose. Ku ifoto ye yashyize kuri Instagram, Akothee yagize ati “N’ubwo waba ukundana n’umugabo ukize, nimutandukana azifuza kugusubiza hamwe yakuvanye, harimo no kugurisha ibintu byose yaba yarakuguriye. Niba babashakaga kubishyikiriza ikiganza, sinigeze nizera ikintu na kimwe giturutse ku mugabo ntakibiriye ibyuya. Ni yo mpamvu ntajya numva ntekanye iyo ndi mu nzu umugabo yubatse ntahari, kuko ngira amakenga cyane nkanahorana ubwoba bw’uko nasohorwa hanze nabi.”


Akothee avuga ubutunzi bw'umugabo butaba ari ubw'umugore we

Akothee avuga ko ku ruhande rwe bitari byiza ndetse nyamara hari ibyo umugabo atazakwaka kuko yaba ari umutwaro yikururiye, ibyo atazakwaka ni abana mwabyaranye gusa. Yakomeje agira ati “Sibishimira kugendera mu modoka yanditse ku mazina y’umugabo! Ikintu cyose kiri mu mazina ye, si icyacu, ni icye. Uwo ni njye, sinzi uko bimeze kuri wowe. Ikintu kimwe cyonyine uwo mwatandukanye atazigera akwaka ni abana muzabyarana. Ibyo ni byo batazakwiba, abana bawe cyangwa ibipapuro nyemeza by’amavuko byabo. Ariko ibindi, ibyangombwa by’imodoka, iby’akazi yagushakiye…Subiza kuri banki.”

Uyu mugore wiyita kandi Perezida w’abagore batagira abagabo avuga ko nta cy’ubuntu gituruka ku mugabo. Ibyo yavuze yabishingiye ku byamubayeho yibutsa abagore gukora bakigira ati “Nta cy’ubuntu gituruka ku mugabo, byose mwabishwanira byoroshye cyane. Abo twatandukanye bose, nta n’umwe wigeze umbaza abana. Ariko kunyaka ubutaka, inzu, indi mitungo haaaaa!!! Niba uri mu rukundo cyangwa uri umugore wubatse, gerageza gushaka amafaranga yawe n’iyo yaba ari make cyane, gira ibyo ufasha umugabo wawe kugira ngo atazumva ko afite ubuzima bwawe mu biganza bye. Igire mu buryo bwawe n’ubwo wabasha kwigurira amagi na skuma (ubwoko bw’imboga zo muri Kenya).”


Ubutumwa Akothee yanyujije kuri Instagram ye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND