RFL
Kigali

Akunda kwigenga! Inkomoko, ubusobanuro n'imiterere y'abitwa Aline

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:3/05/2024 12:44
0


Buri mubyeyi wese iyo abyaye umwana aba yifuza kumwita izina ryiza, rigezweho kandi rifite igisobanuro cyiza bitewe n’ibyo amwifuriza mu buzima. Iyi ni nayo mpamvu nyamukuru yatumye InyaRwanda yiyemeza kujya ikugezaho ibisobanuro by’amwe mu mazina abanyarwanda bakunze kwita abana babo.



Aline ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rifite inkomoko mu rurimi rw’Ikidage ku ijambo ‘Athal’ risobanura umunyacyubahiro.

Bimwe mu biranga Aline:

Aline ni umukobwa urangwa no kwihangana mu buzima bwe, arashishoza, ni umunyakuri, agira amatsiko kandi aritanga.

Ni umunyembaraga ubona ibintu mu buryo bwiza kandi ugira umwete mu byo akora byose.

Akunda umuryango we akawitaho kandi aba yumva yakorana n’abandi bagashima ibyo akora.

Akunda gutembera ahantu nyaburanga, ni umuntu utagorana wumva ibintu vuba, uhora afite icyerezo n’intumbero byaho yifuza kugera.

Ni umuntu byoroshye guhindura, kandi utajya apfa gucika intege. Akunda kwigenga no kuba mu mwanya utuma yisanzura akavuga kandi agakora icyo ashaka cyose.

Ahorana imigambi yo gutera imbere no gushakisha amafaranga mu buzima bwe kandi ntiyihanganira abanebwe kuko we aba yumva yahora akora.

Ntabwo akunda abantu bamutesha umutwe, iyo arakaye bimara igihe kirekire kugira ngo bimushiremo.

Agaragaza amarangamutima, ntacyo biba bimubwiye kuba yaragaraza ko ababaye cyangwa yishimye.

Arangwa no guhora yicuza iyo hagize ibitagenda neza mu byo yifuzaga usanga ahora muri iyo mbimenya.

Abantu b’ibyamamare bitwa ba Aline:

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire

Umuhanzikazi Aline Sano Shengero wamenyekanye nka Alyn Sano

Sangwa Aline, umugore w’icyamamare muri Sinema Nick Dimpoz akaba n’umuyobozi w’Itorero Intayoberana

Umunyamideli wo muri Brezil, Aline Nakashima

Umwanditsi wo muri Mexique, Aline Pettersson

Icyamamare muru ruhago Aline Reis

Umukinnyi wa filime ukomoka muri Brezil, Aline Dias n’abandi.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND