RFL
Kigali

Mu rukundo ntibinginga! Igisobanuro n’ibiranga abitwa ba Benjamin

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:9/05/2024 11:18
0


Izina Benjamin rirazwi cyane muri Bibiliya mu Isezerano rya Kera, aho Benjamin yari umwana wa 12 akaba n’umuhererezi mu bahungu ba Yakobo.



Benjamin ni izina rikomoka ku ijambo ry’Igiheburayo ‘Binyamin’ rikaba risobanura ‘umuhungu ukomoka mu majyepfo’. Bamwe bandika Binyamin, Beniamin, Benjamín n’ayandi.

Bimwe mu biranga ba Benjamin

Benjamin ni umuntu wisanzura ku bantu bose, nta muntu atinya apfa kuba azi gusa uko aza kumwitwaraho bagahuza.

Usanga azi gushyikirana n’abana, abakuru ariko cyane cyane abagore kuko usanga azi kuganira no kuvugana nabo ibintu byinshi ndetse akaba azi no gusetsa.

Benjamin ntakunze gucika intege, akorana ingufu, ni umushabitsi kandi azi gufata ibyemezo n’imyanzuro mu buryo bwihuse.

Ni umuntu umeze nk’uwiyoberanya rimwe ukabona azi kuganira, ubundi ugasanga yacecetse ariko muri byose azi kwiyegereza abantu.

Iyo bigeze ku murimo, Benjamin ntiyihanganira abanebwe no mu nshuti ze iyo abona utagira umwete agenda agucikaho buhoro buhoro.

Ni umuntu ufata inshingano kandi akanirengera ingaruka zishobora kumubaho zose.

Iyo afite urugo Benjamin aba azi inshingano ze agakunda umuryango we kandi akumva yaba mu mahoro.

Yanga umuntu urenganya abandi niyo mpamvu nawe yirinda kugira uwo ahutaza kandi niyo abonye urengana akora uko ashoboye akamurwanirira.

Akunda kwiga ibijyanye n’umutekano nko kuba umupolisi, umunyapolitiki, uhagarariye abandi kugira ngo azahagararire ukuri.

Mu rukundo, Benjamin ntiyinginga, iyo agukunda arabikubwira, iyo ushaka ko akwinginga ntabyo ubona nawe yikomereza ibindi.

Iyo akiri umwana aba yikunda cyane, ni wa wundi udasaranganya n’abandi kandi wigunga. Ababyeyi baba bagomba kumutoza gusabana hakiri kare.

 Mu bitwa ba Benjamin b'ibyamamare mu Rwanda harimo umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben], umunyamakuru akaba n'umusesenguzi w'imikino mu Rwanda Benjamin Gicumbi, n'abandi.

Naho hanze y'u Rwanda, hariyo umukinnyi wa filime Ben Affleck, umukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya w'umunyamerika Benjamin Walker, umukinnyi w'umupira w'amaguru muri Australia Benjamin Carrigan, Ben Bernanke; umunyamerika w'muhanga mu by'ubukungu wabaye n'umuyobozi wa 14 wa Banki Nkuru y'igihugu kuva muri 2006 kugeza muri 2014 n'abandi benshi. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND