RFL
Kigali

Alain Muku yahigiye gufatira amashusho y’indirimbo z’amakipe yakoze, yasohoye iya ‘Rayon Sports’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/06/2019 9:58
1


Umuririmbyi akaba n’umushinjacyaha Alain Mukuralinda wamenyekanye mu muziki nka Alain Muku, yatangaje ko ku busabe bw’abafana yatangiye urugendo rwo gukora amashusho y’indirimbo z’amakipe yakoze mu myaka ishize zigakundwa bikomeye.



Mu bihe bitandukanye Mukuralinda yakoreye indirimbo amakipe yo mu Rwanda.

Ni indirimbo yumvikanishijemo imigabo n’imigambi ya buri kipe, ibanga ry’ikipe, umuriri w’abafana, intego z’ikipe n’ibindi bituma izi ndirimbo zifashishwa mu birori no mu bitaramo bikoranyiriza hamwe benshi batwaye n’urukundo rw’ikipe.

Yakoze indirimbo nka ‘Tsinda batsinde’, ‘Rayon Sport’, ‘Kiyovu’, ‘APR’, ‘Mukura’ n’izindi nyinshi zamwaguriye umubare munini w’abafana.

Aganira na INYARWANDA, Mukuralinda yavuze ko gutangira gufatira amashusho y’indirimbo z’amakipe yakoze byaturutse ku mubare munini w’abafana wakomeje kubimusaba uko bwije n’uko bucyeye kandi ‘narabibemereye’.

Yavuze ko azagenda akora amashusho y’indirimbo akurikije uko zakurikiranye mu gusohoka mu buryo bw’amajwi.

Avuga ko nyuma y’uko ashyize hanze indirimbo ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Kamena 2019 akurikizaho gukora amashusho y’indirimbo ya Kiyovu.

Mu minsi ishize Mukuralinda yari yashyize hanze indirimbo y’ikipe y’igihugu Amavubi yise ‘Tsinda batsinde’. Avuga ko n’ubwo yatinze gukora amashusho y’izi ndirimbo 'inkono ihira igihe'.

Yagize ati “…Byaratinze ariko burya ngo inkono ihira igihe kandi ngo uwitonze akama ishashi kuko iyihuse ibyara ibihumye!!!

Alain Muku avuga ko yatangiye gukora amashusho y'indirimbo z'amakipe yo mu Rwanda bitewe n'umubare munini w'abafana wabimusabye

Amashusho y’iyi ndirimbo ya Rayon Sports yafatiwe mu Mujyi wa Kigali.

Yari imaze imyaka iri hagati ya 13 na 15 isohotse. Amashusho agaragaza akanyamuneza k’abafana n’abakinnyi ba Rayon Sports mbere na nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona cya cyenda.

Alain Muku yamenyekanye birushijeho mu ndirimbo ‘Umuseke weya’, ‘Murekatete’, ‘Gloria’ n’izindi. Yagize uruhare mu iterambere ry’umuziki nyarwanda ategura amarushanwa yise ‘Hanga Higa’ yazamuye bamwe mu banyempano.

Kuri ubu niwe mujyanama w’umuhanzi Nsengiyumva Francois wabiciye mu ndirimbo ‘Mariya Jeanne’ yaririmbyemo ngo ‘umukobwa ni igisupusupu’ ni igisukari. Ni umujyanama kandi w’umuhanzikazi Clarisse Karasira uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Twapfaga iki’ yakoreye mu ngata indirimbo yise ‘Ntizagushuke’.

Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona 2018-2109 kiba icya cyenda

KANDA HANO UREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'RAYON SPORT' YA ALAIN MUKU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyonsaba Michel vincent4 years ago
    Alain uri umuntu w,umugabo ongera udukumbuze amakipe yacu n,ibihe byiza yagize courage





Inyarwanda BACKGROUND