RFL
Kigali

Alain Muku yavuze ku busabe bwa Meddy bwo gukorana indirimbo na Nsengiyumva "Igisupusupu"

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/08/2019 12:35
0


Nyuma y'igitaramo gisoza Iwacu Muzika Festival cyatumiwemo Diamond, 'Igisupusupu' yabwiye abanyamakuru ko Diamond amufata nk'umuhanzi ukomeye, icyakora ahamya ko Rwanda naho hari abahanzi bakomeye aho yahise atanga urugero kuri Meddy. Nyuma yaho Meddy yahise avuga ko ashaka ko bazakorana indirimbo. Kuri ubu Alain Muku yagize icyo abivugaho.



Alain Bernard Mukuralinda wamenyekanye nka Alain Muku umujyanama wa Nsengiyumva (Igisupusupu), yatangaje ko kuba Meddy yarasabye gukorana indirimbo na Nsengiyumva Francois uzwi nka Igisupusupu, babyakiriye neza kandi ko bitanga ishusho nziza y’ubufatanye mu bahanzi nyarwanda.

Alain Muku ni we mujyanama wa Nsengiyumva ‘Igisupusupu’ na Clarisse Karasira. Ku wa 18 Kanama 2019 Meddy yanditse kuri konti ya instagram yerura ko yifuza ko gukorana indirimbo na Nsengiyumva uzwi nka ‘Igisupusupu’. Yabyanditse nyuma y’uko ‘Igisupusupu’ yari amaze kuririmba mu gitaramo giherekeza ‘Iwacu Muzika Festival’ aho yishimiwe mu buryo bukomeye. 

Meddy yanditse agira ati “Umugabo w’umuhanga ‘Igisupusupu’ ndashaka indirimbo yacu twembi sasa! Ababishinzwe babitugiremo.” Nsengiyumva ‘Igisupusupu’ nawe yamusubije agira ati “Tugomba gukorana indirimbo ni ukuri.”

Alain Muku yatangarije INYARWANDA ko kuba Meddy yarifuje gukorana indirimbo na Nsengiyumva ‘Igisupusupu’ bigaragaza ubumwe bw’abahanzi nyarwanda bifuza guteza imbere ubuhanzi muri rusange. Yagize ati:

Nk’umujyanama icyo mbivugaho ni uko ari inkuru nziza yo kubona abahanzi b’abanyarwanda bashobora gushyira hamwe bagakorana bagamije guteza imbere ubuhanzi muri rusange n’ibihangano nyarwanda by’umwimerere by’umwihariko.

Yakomeje avuga ko igisigaye ari ukureba uko Meddy na Nsengiyumva bagirana ibiganiro biganisha ku gukorana indirimbo ndetse n’igihe ishobora kuzakorerwa, kuko ngo ibyo abahanzi bombi batangaje byanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga. Ati “…Nkaba numva hasigaye ko biganirwaho byimbitse mu mutuzo hagati y'abo bizaba bireba bonyine gusa.”

Ku wa 07 Kanama 2019 Meddy yabwiye BBC ko mu gisekuru gishya cy’umuziki w’u Rwanda ari ubwa mbere habonetse umuhanzi w’umuhanga (Nsengiyumva) ukuze uririmba Gakondo akagira igikundiro kidasanzwe.

Yagize ati "Ni umuhanga cyane! Kuko ngira ngo ni bwo bwa mbere mu Rwanda habashije kuboneka umuntu nk’uriya ugeze mu za bukuru uririmba umuziki wa Gakondo muri buriya buryo kandi umuziki mwiza uryoshye kabisa".

Yanavuze ko atekereza gukorana indirimbo na Nsengiyumva ariko ko nta biganiro baragirana. Ati "Ndakeka ko cyavamo (gukorana indirimbo). Cyavamo cyane rwose. Gusa ntacyo turatangira gukoranaho ariko buriya ningira amahirwe nkagera mu Rwanda tukabonana, tuzabiganiraho".

Meddy ni umuhanzi nyarwanda w’umuhanga umaze imyaka irenga cumi n’itanu yunze ubumwe n’indangururamajwi yamufashije gusendereza ibyishimo bya benshi. Yakoreye ibitaramo bikomeye mu Rwanda n'ibwotamasimbi. Indirimbo ze nka “Inkoramutima”, “Holy Spirit”, “Urambabaza”, “Adi Top”, “All Night” n’izindi nyinshi zahaye umuziki w’u Rwanda agaciro.

Meddy yasabye gukorana indirimbo na Nsengiyumva "Igisupusupu"

Nsengiyumva ‘Igisupusupu’ amaze kwiharira isoko! Indirimbo ze “Mariya Jeanne”, “Icange mukobwa”, “Rwagitima” zamuvanye i Gatsibo ataramira umubare munini w’abafana. Akunzwe n’ingeri zose. Yaririmbye mu birori no mu bitaramo bikomeye umuduri we umwagurira igikundiro mu buryo bukomeye.

Nsengiyumva Francois w’imyaka 40 y’amavuko yari umuhanzi waririmbiraga mu isoko, ku isanteri n’ahandi ahabwa ibiceri. Yaje guhura na Alain Muku wabengutse impano amufasha kujya muri studio indirimbo yaririmbiraga ku muhanda zifatwa amajwi n’amashusho.

Nsengiyumva yemeje abanya-Kigali mu gitaramo giherekeza "Iwacu Muzika Festival"

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "RWAGITIMA" YA NSENGIYUMVA 'IGISUPUSUPU'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND