RFL
Kigali

Alain Muku yavuze ku mafoto ya Nsengiyumva yisasiye amafaranga n’icyamuhaye umwihariko mu iserukiramuco ‘Iwacu Muzika’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/06/2019 19:46
0


Umunyamategeko washoye imari mu muziki, Alain Bernard Mukuralinda, yatangaje ko amafoto agaragaza Nsengiyumva Francois yisasiye amafaranga atagombaga kujya hanze ariko ko yabiganiriyeho n’ubuyobozi bwa kompanyi ya Airtel ikibazo kirakemuka.



Nta gihe kinini gishize ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amafoto ya Nsengiyumva Francois waririmbye ngo umukobwa ni Igisupusupu ni Igisukari, amugaragaza yisasiye akavagari k'amafaranga ndetse n’indi ifoto imugaragaza yashyize igifurumba cy’amafaranga ku gutwi ameze nk’uri guhamagara akoresheje telefoni.

Benshi babiteyemo urwenya bavuga ko mu gihe gito Nsengiyumva amaze mu rugendo rw’umuziki yabonye agatubutse abandi bakavuga ko yahise abona ibigo by’ubucuruzi bakorana mu buryo bwo kubamamariza ibikorwa byabo. Ni ibintu ariko bitanyuze uruhande rushinzwe kurebera inyungu ze.

Umujyanama we, Alain Mukuralinda, yabwiye INYARWANDA, ko batunguwe n’amafoto ya Nsengiyumva amugaragaza yisasiye amafaranga kuko ayo mafoto atagomba kujya hanze. Yavuze ko hafashwe amafoto menshi bashakisha azakoreshwa mu kwamamaza hajonjogorwa amwe andi arasigara.

Avuga ko ayasakaye ku mbuga nkoranyambaga ari amafoto ataratoranyirijwe kwamamaza kandi ko atagombaga no kujya ku karubanda. Ati “Ni zimwe mu ifoto bari bakoze zitagomba gukoreshwa. Ngira ngo wenda ni umuntu wari uhari wayisohoye. Ariko wabonye ko byahise bihagarara kuko hari nyinshi zashoboraga no gusohoka. Irya yisasiye amafaranga ni nayo yavuzweho byinshi cyane.”

Avuga ko ayo mafoto akimara gusohoka hanze, yavugishije ubuyobozi bwa Airtel bukemura iki kibazo mu maguru mashya. Yagize ati “…Ariko twaganiriye n’abantu bo muri Airtel nabo babwira abantu bari aho ngaho ati ariko nyabuneka ibintu muri gukora ntabwo ari byiza. Niba hari amafoto yemejwe ko ariyo azakoreshwa niyo agomba gukoreshwa kuko haba hari n’andi menshi atakoreshejwe ayo ngayo atakoreshejwe muyihorere.”     

Yashimye cyane ubuyobozi bwa Airtel bwashyize imbaraga mu gukemura iki kibazo. Avuga ko hari n’izindi foto nyinshi zafashwe zashoboraga kujya hanze iyo badakumira. Yavuze ko amasezerano yagiranye na Airtel yemerera umuhanzi we gukora ibitaramo ahantu ahari ho hose kuko ngo ntaho bibangamye.

Mukuralinda yavuze ku mafoto agaragaza Nsengiyumva yisasiye akavagari k'amafaranga

Yakomeje avuga ko kuba umuhanzi we azaririmba mu bitaramo byose by’Iserukiramuco ‘Iwacu Muzika’ byaturutse ku kuba ari umuhanzi w’ingeri zose ari nayo mpamvu yahawe umwihariko mu bandi bahanzi bose bazaririmbamo. Ati “Kubera ko ariwe muhanzi wenyine w’abanyarwanda. Si byo nakubwiye! Ni uw’abanyarwanda bose. Ingeri zose. Ntabwo yari kujya hamwe n’abandi bari kubaza bati kuki twebwe mutamutuzaniye. Siko ubibona?

Yungamo ati “Niko bimeze. Francois umujyanye i Musanze ejo ukajya Huye bakubaza bati kuki utamutuzaniye. …Mu gihugu hose baramushaka. Ndavuze ngo mu gihugu hose…Ni nanjye wabihisemo naravuze nti niba mushaka Francois muramujyana hose.” Avuga ko abateguye Iwacu Muzika Festival bamubajije impamvu ashaka ko Nsengiyumva ahabwa umwihariko wo kuririmba mu bitaramo byose abasubiza ko aho bazajya hose bakeneye gutaramira n’uyu muhanzi. 

Ngo babitekerejeho bemeza ko Nsengiyumva azaririmba mu bitaramo byose.

Alain Muku we avuga ko nta bihambaye bakoze kugira ngo Nsengiyumva na Clarisse Karasira bahite bakundwa ku kigero bigezeho. Ati “twakoze gusa ibyo abanyarwanda bari bategereje. Ibyo abanyarwanda bari bakumbuye. Ibyo abanyarwanda bashakaga bahita bakwakira, nta kindi. Ni biriya rero tuzavanamo ibihangano by’umwimerere nyarwanda bizatwambutsa umupaka. Bicurangishije ibihangano gakondo binavanze n’ibindi biririmbye mu njyana za Kinyarwanda gakondo ndetse binaririmbye mu kinyarwanda”

Amafoto ya Nsengiyumva Francois yisasiye amafaranga yasakaye ku mbuga nkoranyambaga

Ihere ijisho ikiganiro kirambuye twagiranye na Alain Mukuralinda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND