RFL
Kigali

Alain Muku yavuze ku ndirimbo yatumye atongera kubyara, umusaruro w’Amavubi n’uko yahuje n’Igisupusupu na Clarisse-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/07/2019 10:38
0


Alain Bernard Mukuralinda w’imyaka 49 ni umunyamategeko washoye imari mu muziki ubu afite abahanzi babiri bagezweho amaze gushyira ahashimishije mu rugendo rw’umuziki barimo umuhanzikazi Clarisse Karasira ndetse na Nsengiyumva Francois waririmbyemo ngo umukobwa ni Igisupusupu ni Igisukari.



 

Ni umuhanzi akaba n’inzobere mu by’amategeko. Arwubakanye na Martine Gatabazi bamenyanye bakiri ku ntebe y’ishuri, ubu bafitanye abana babiri umukobwa n’umuhungu. Ni umwe mu bagabo bazwiho kuvuga adaca ku ruhande icyo atekereza ku ngingo runaka.

Mu rugendo rwe rw’umuziki, yafashije mu iterambere ry’umuziki nyarwanda, ndetse yashyizeho irushanwa yise ‘Hanga higa’ ryavumbuye impano muri benshi mu rubyiruko.

Izina rye ryamamaye ubwo yashyiraga hanze indirimbo ‘Murekatete’, ‘Gloria’, ‘Rayon Sports’, ‘Kiyovu’, n’izindi. Izina rye ryongeye kuvugwa cyane ubwo yari Umushinjacyaha akaba n’umuvugizi w’ubushinjacyaha ku rwego rw’igihugu, Intebe yamazeho imyaka 13.

Yakoze indirimbo zamamaza ibigo na sosiyete by’ubucuruzi bikomeye hano mu Rwanda. Yagiye afasha bya hafi abahanzi nyarwanda n’ubwo bitavugwaga cyane mu itangazamakuru.

Yageze i Kigali afite imyaka ibiri y’amavuko. 80% by’uburyo Umujyi wa Kigali umeze ubu byubatswe areba. Ibikorwa remezo nka Sitade Amahoro yubatswe areba. Ubwo yigaga mu Rugunga nta nzu yabaga Kacyiru na Kimihurura ndetse ngo umuhanda wa Kaburimbo wagarukira kuri Hoteli Kiyovu.

Igihe kinini yamaze ku ntebe y’ishuri yagifatanyije n’urugendo rw’umuziki, ndetse n’igihe yari ku ntebe y’Ubushinjacyaha yakoraga umuziki n’ubwo ibikorwa bye bitagiye bimenyekana birushijeho ahanini bitewe n’akazi nk’uko abyivugira.

Indirimbo ze nyinshi ntabwo yazikoreye amashusho gusa kuri ubu yatangiye urugendo rwo kuzikorera amashusho. Yagiye azishyira kuri Radio zitandukanye, yaba iz’amakipe yakoze ndetse n’iz’ubuzima busanzwe.

Yakuze yumva ashaka kuba umunyamategeko ahanini ashingiye kuri filime yakundaga kureba zabaga zivuga ku nkuru z’urubanza.

Asoje amashuri yisumbuye i Rwamagana, ku myaka 20 y’amavuko nibwo yatangiye urugendo rw’umuziki.  Mu mashuri abanza n’ayisumbuye yari umwe mu baririmbyi bo mu korali z’abana. Yagiye kwiga mu Bubiligi akomeza no gukora umuziki. 

Yagiye mu mahanga we n’umuryango we yandika igitabo anashinga cabinet igira abantu inama mu birebana n’amategeko ndetse n’ibibazo bagira mu butegetsi bw’igihugu cyane cyane ko abantu baba mu mahanga batabona umwanya wo kubikurikirana.

Mu kiganiro kihariye na INYARWANDA, Alain Muku yavuze ku rugendo rwe rw’umuziki, indirimbo yahimbiye umufasha we, intebe y’ubushinjacyaha yamazeho imyaka 13, uko yahuye na Nsengiyumva ndetse na Karasira n’ibindi.

Kuri ubu niwe ureberera inyungu z’abahanzi bagezweho Nsengiyumva ‘Igisupusupu’ ndetse na Clarisse Karasira.

Ni igitekerezo avuga ko cyashyigikiwe n’uburyo aba bahanzi bamwigaragarije mu maso ye ndetse bakemera gukorana nawe mu rwego rw’ubujyanama no gushora imari mu bikorwa byabo by’umuziki byari buri munsi.

Yagize ati “Twakoze gusa ibyo abanyarwanda bari bategereje. Ibyo abanyarwanda bari bakumbuye. Ibyo abanyarwanda bashakaga bahita bakwakira…ni biriya rero tuzavamo ibihangano by’umwimerere nyarwanda bizatwambutsa imipaka.”

Alain Muku avuga ko indirimbo 'Martina' yatumye atongera kubyara undi mwana

Avuga ko mu ndirimbo 60 amaze gukora hari iyo yahimbiye umugore we yise ‘Martina’. Ni indirimbo avuga ko kuva na cyera yatekerezaga gukora ariko akabitanya mu buryo nawe atazi impamvu yabyo.

Igihe kimwe ari mu mudoka yagize igitekerezo cy’abagabo amagambo arisukiranya afata ikaramu n’urupapuro ahuza ibitekerezo mu iryo joro indirimbo irara ikozwe.

Yaririmbyemo urugendo yakoranye n’umufasha we, uko bahuye, uko bahanye isezerano ryo kubana akaramata. Yanaririmbyemo abana babiri babyaranye, umukobwa n’umuhungu.

Akimara gukora iyi ndirimbo nibwo yahise afata umwanzuro w’uko atazongera kubyara undi mwana kuko ngo ntiyari kongera gukora indi ndirimbo avugamo umwana wa Gatatu n’urugendo yakoranye n’umugore we.

Yagize ati “Umva da irahari da yitwa Martina! (akubita agatwege) …ikintu cyansekeje n’uko nashatse kuyandika kuva cyera biranga rimwe nicaye ndimo nembera mu mudoka hano mu Mujyi wa Kigali numva biraje ndahagarara ndayandika.”

Yakomeje ati “N’abana banjye babiri mbaririmbamo…nibwo nahise menya ko nta bandi bana nzabyara.  Nahise menya ko ariko biteganyijwe.”

Uyu muhanzi kandi yaririmbye indirimbo ‘Tsinda batsinde’ yahimbiye ikipe y’igihugu Amavubi. Avuga ko n’ubwo muri ibi bihe itari kwitwara neza ariko afite icyizere cy’uko izasubira muri CAN.

Ati “Ntabwo uhagije. Ariko mu buzima niko bigenda ni hasi ni hejuru nyandika se ni twari muri CAN…n’amateka niko bimeze. Ejo amavubi azagaruka. Njye ntabwo mbishidikanyaho ahubwo n’abanyarwanda bagombye kubifata gutyo.

Yavuze ahorana icyizere cy’uko abanyarwanda bazasubira muri CAN ijana ku ijana, kandi bakitwara neza.

Avuga ko atangira akazi mu rwego rw’Ubushinjacyaha hifashishwaga ikayi, ikaramu na karubone asezera ku kazi ngo buri wese yari afite computer.

Yasezeye mu 2015, inyubako, ibikoresho n’ibindi byose byarahindutse. Yasezeye kandi abashinjacyaha ku rwego rwibanze, urwisumbuye bafite ‘license’ mu mategeko.

Ati “Mu gihe cy’imyaka 13 namazemo habaye impinduka ziremereye cyane. Ubwo noneho simvuze n’amavugurura ry’amategeko atandukanye menshi. Uzi ivugurura rikuru ryabaye mu 2004.

Ni ukuvuga ngo mu mategeko mu bikoresho ndetse no bumenyi navuga ko twavuye nko kuri reka dufatire ku icumi navuga ko naje wenda turi kuri gatatu kane ngenda tuzegeze no ku munani.”

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ALAIN MUKURALINDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND